Abasirikare mu ngabo ziheruka gufatanya n’iz’u Rwanda guhashya Inyeshyamba batangaje biteguye kujya gufasha u Burusiya guhangana na Ukraine

Abasirikare bo mu ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), batangaje ko biteguye kujya muri Ukraine mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu “abavandimwe babo” b’Abarusiya.

Amashusho y’aba basirikare bagaragara bambaye impuzankano ya FACA yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 10 Werurwe.

Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe mu kigo gitangirwamo imyitozo ya gisirikare cya Berengo kiri mu ntanzi z’umurwa mukuru wa Centrafrique, Bangui.

Iki kigo ingabo za Centrafrique zigihererwamo imyitozo n’Ingabo z’Abarusiya ku bufatanye bwa Leta z’ibihugu byombi, gusa Umuryango w’Abibumbye wakunze kwamagana ziriya ngabo z’i Moscou izita abacancuro bo mu mutwe wa Wagner ushinjwa ibikorwa bihonyora ikiremwa muntu.

Mu mashusho abasirikare ba Centrafrique bumvikana bagira bati: “Turi hano kugira ngo dufashe u Burusiya kurwanya abashaka guhirika ubutegetsi no kurwana muri Ukraine”.

“Rero turiteguye, u Burusiya nibudusaba kujya muri Ukraine tuzajyayo, turabyiyemeje”.

Bakomeza bagira bati: “Si u Burayi cyangwa ibihugu bya NATO bizadutera ubwoba. Twiteguye kurwana, kuko natwe u Burusiya bwadufashije kurwana muri iki gihugu. Twagize intsinzi”.

“Rero tugiye gufasha u Burusiya kurwana neza muri Ukraine no kwirukana amabandi ya Ukraine”.

Aba basirikare kandi bumvikana batera Abarusiya akanyabugabo babizeza ko abavandimwe babo bo muri Afurika biteguye kujya kubarwanaho vuba.

Bati: “Bavandimwe bacu b’Abarusiya, nimukomere! Twebwe Abanyafurika tuzagera aho vuba. Nimukomereze Aho!”

Ntibiramenyekana niba koko Centrafrique yaba yiteguye kohereza ingabo mu Burusiya, bijyanye no kuba RFI dukesha iyi nkuru itashoboye kuvugana n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za kiriya gihugu cyangwa Guverinoma yacyo.

Cyakora cyo mu minsi ishize ubwo Loni yatoraga umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara bwatangije kuri Ukraine Centrafrique iri mu bihugu 35 byanze kuwushyigikira, ihitamo kwifata.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *