Kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Ukuboza 2021, abasirikare 302 binjira mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Forces) barangije amezi 11 y’imyitozo y’ibanze ahabwa ingabo zibarizwa mu mutwe udasanzwe muri RDF yatangirwaga mu Kigo gitangirwamo amasomo y’ibanze cya gisirikari (BMTC) i Nasho.
Muri abo basirikare bashya basoje amasomo harimo abofisiye bato 18 bafite ipeti rya Lieutenant n’abasirikare bato 284 bose bakaba barimo ab’igitsina gore 12 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Icyo gikorwa cyabaye uyu munsi gishimangira indi ntambwe yo kugera ku ntego yo guteza imbere ingabo zifite ubumenyi bwihariye buhabwa ingabo zo mu mutwe udasanzwe butangwa n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Itsinda rishya ryatojwe ryerekanye ubuhanga bukomeye mu buryo butandukanye bwo gukora ibikorwa byihariye, kwambuka imigezi n’amazi, inyigisho za gisirikare zo kwiga imiterere y’ahantu, ubwubatsi bw’imirwano, ibikorwa byo mu kirere, kurasa ndetse no gukoresha amaboko mu buhanga bwo kurwana.
Umuhango wo gusoza amasomo kw’aba basirikare bashya binjiye mutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga waje ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Mu butumwa yatanze Lt Gen Muganga yashimye abasirikare basoje amasomo ku bw’intambwe bateye, ukwiyemeza bagaragaje ndetse n’ikinyabupfura cyabaranze. Yanashimye kandi ubuyobozi bw’Ikigo cya Gisirikare cya Nasho ku mbaraga zidasanzwe bashyize mu gutoza abasirikare ku rwego rukenewe mu ngabo za RDF.
Yabasabye gukoresha ubumenyi bwihariye bungukiye muri iyo myitozo barinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo, ari na ko bahora biteguye, barangwa n’ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru, bimakaza ubunyamwuga n’indangagaciro bya RDFnk’umurage basigiwe n’abababanjirije.
Umusirikare wahize abandi mu gihe cy’amasomo ni Lt Robert Mugabe wavuze ko intsinzi ye mu gihe cyo gukora imyitozo yashingiye ku kudatezuka mu gukorana n’abandi, aboneraho no gushimangira ko ubumenyi yungutse azabukoresha mu kuzuza neza inshingano za gisirikare zose azahabwa muri uyu mwuga.
Imvaho Nshya
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/45bUPa2_zPs
https://youtu.be/WfbqIQHaa8c
https://youtu.be/5hCBIj43gRE
https://youtu.be/2XX5Aa1v59o
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com