Amashusho agaragaza umusore n’inkumi barimo gusomana, ikiganza cye kiri mu ipantalo mu myanya y’Ibanga y’umukobwa yaciye igikuba

Impaka zikomeje kuba ndende, Gisimenti yabaye Gisimenti ku mbuga nkoranyambaga. Aka ni agace kagizwe n’umuhanda ureshya na metero nibura 600, muri weekend ku mugoroba wagurirwamo utubari.

Ibihabera n’impaka zikomeje kubiherekeza nibyo tugiye gutindaho.

Ni umuhanda w’amabuye unyura ahantu hari utubari twinshi, uhereye ku kazwi nka Rosty Club Resto & Bar, Bahamas Pub, Master Grill, Joll of Kigali, New Come Again, ugatunguka ku muhanda umanuka ku cyicaro gikuru cya Zigama CSS na RGB.

Ukihagera mu ijoro wakirizwa n’urusaku rw’imiziki inyuranye, inzoga z’amoko yose zaba izengerwa mu Rwanda cyangwa izitumizwa hanze.

Ni nako ugenda unyura ku basore, inkumi abagabo n’abagore bizihiwe, bicaye batera urwenya cyangwa bakata umuziki, abandi biteretse inzoga cyangwa ibinyobwa bidasembuye.

Haba hari n’abasore bagenzura ko umutekano wubahirizwa bambaye gilets z’icyatsi, bagenda babwira abantu kutagendana amacupa ashobora guteza impanuka.

Ni igitekerezo cyakiranywe yombi

Bamwe mu bagenda muri aka gace bahamya ko mbere y’uko uyu muhanda wagurirwamo utubari, nubundi twari dusanzwe tuwukikije.

Mu nkengero z’utwo tubari hiyongeraho inzu nyinshi zitagira ibyapa zikoreshwa nk’amacumbi, zifashishwa n’abashaka kuharara cyangwa abakeneye ibyumba by’akanya gato, nk’abicuruza n’abakiliya babo.

Imwe mu mvugo zigaruka ku nzoga ni uko “Uwanyoye inzoga asinzira neza. Uwasinziriye neza ntashobora gucumura. Udacumuye ajya mu ijuru. Amen.”

Gusa ibi bisa n’ibyahidutse, kuko ibyaberaga ahihishe birimo kubera ku karubanda.

Gisimenti ubu benshi bahamya ko ari ho ha mbere muri Kigali haba ambiyansi (ambiance) iri hejuru, iby’abubu bita ko “hashya bya nyabyo”, kurusha na Nyamirambo yahoranye iryo peti.

Ubwo icyemezo cy’uko muri weekend nimugoroba aha hantu hatagera ibinyabiziga cyatangazwaga, Umujyi wa Kigali wavuze ko kiri mu “mu rwego rwo gufasha abacuruzi kubona ahantu bakorera hisanzuye, tunakomeza kwirinda COVID19.”

Benshi babyakiriye neza, abakiliya barisuka, abacuruzi barunguka.

Kutavuga rumwe kuri aka gace byafashe indi ntera nyuma y’isakara ry’amashusho agaragaza umukobwa yasinze, aryamye mu muhanda asa n’uwahwereye.

Byaje gutangazwa ko yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho gusindira ku mugaragaro, icyaha gishobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 20.000 Frw ariko atarenze 100.000 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Hari andi mashusho yakomeje gukwirakwizwa yitirirwa ku Gisimenti, nubwo bigoye kugenzura mu buryo budashidikanywaho ko ari ho koko yafatiwe.

Amwe agaragaza umukobwa arimo kubyinana n’umugabo amabere ari hanze, agenda ayakorakora; andi akagaragaza umusore n’umukobwa barimo gusomana, ikiganza cy’umusore kiri mu ipantalo y’umukobwa.

Nubwo ayo mashusho ya nyuma yitirirwa ku Gisimenti, hari amakuru ko amaze igihe kinini afashwe.

Mu mashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp yitiriwe ku Gisimenti kandi, harimo ay’umukobwa uba wicaye ku ntebe, yambaye umupira ariko hasi ari buri buri. Hari andi makuru yaje kuvuga ko ayo mashusho yaba yarafatiwe muri Uganda.

Abantu bakomeje gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko imyitwarire muri aka gace iteye inkeke cyane cyane ku rubyiruko, ku buryo hari n’abavuga ko gakwiye gufungwa.

Umwe yagize ati: “Ibihuha bikomeje kuba byinshi, ariko kandi hari n’abavuga ko Gisimenti habera amahano”.

“Ku bwanjye Car Free Zone zirakenewe nyinshi muri Kigali, ariko nanone Gisimenti ni nk’akabyiniro, ibintu bitari byiza ku bana”.

Uwitwa Jackie Lumbasi yavuze ko abantu badakwiye kwinubira ibibera ku Gisimenti, kuko “nta muntu ubahatira kujyayo”.

Muri izo mpaka, hari abavuga ko muri bene ibi bikorwa bishobora guhutaza abana, mu gihe abandi bavuga ko nta gishya, ahubwo byose bisanzwe bibaho.

Hari uwagize ati: “Ntabwo ntekereza ko hari urimo gushishikariza abantu ubusinzi. Ibyo tubona muri Gisimenti byari bisanzwe biba, ahubwo ubu ni uko biri ku karubanda ndetse bikagaragara cyane”.

Mu gihe benshi bakihanenga cyangwa bahavuga ukundi, hari n’uwavuze ko “Gisimenti ni umuti uvura agahinda”.

Imyitwarire ikwiye ahantu nk’aha

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko urubyiruko rugana kariya gice rukwiye kwimenya, rugakora ibirwungura kandi byungura igihugu, none n’ejo hazaza.

Yavuze ko iyo bigeze ku byo kunywa no kurya, umuntu ufite imyaka y’ubukure nta wakamuhagaze hejuru kuko akwiye kunywa no kurya ibimufitiye akamaro, akirinda ibimujyana mu makosa n’ibyaha ashobora gukurikirawaho.

Yakomeje ati: “Abibwira ko rero ubucuruzi nk’ubwo bwafugwa njye ntabwo ari ko mbyumva, kubera ko uwicwa n’inzoga yazinywereye mu ruhame n’ubundi zamwica yazinywereye iwe, zamwica yazinyweye muri karitsiye (quartier)”.

“Njye icyo nsaba ni uko urubyiruko rukomeza kwitekerezaho nk’imbaraga zubaka iki gihugu, nk’inkingi ya mwamba, hanyuma abantu baba bagiye gususuruka, bagiye gutarama, bagiye gufata ikirahure, umuntu akamenya intege nke ze, akamenya aho atarenza”.

Bamporiki yasabye ko n’abacuruza inzoga badakwiye gukomeza kuziha umuntu kandi yamaze gusinda, nubwo baba barimo gukorera amafaranga.

Yakomeje ati: “Naho ubundi ahantu nka hariya ho tuzagira henshi, kandi hari benshi bahajya bafite imyitwarire myiza. Uzi uko yitwara ari ahantu nka hariya ntabwo yazira utazi kugira umwifato, ngira ngo ubwo hazajyamo imbaraga zituma abadafite umwifato bimwa icyicaro aho bashobora gutamarizwa”.

Ingamba zakajijwe ku Gisimenti

Nyuma y’impaka zikomeje kugaragara, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe habaye inama ikomeye yayobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, Komiseri wa Polisi ushinzwe ituze rusange George Rumanzi n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.

Ni inama bakoranye n’abacuruzi bo muri Car Free Zone ya Gisimenti mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire.

Imyanzuro yayo igaragaza ko nta gahunda yo kubangamira imikorere ya Gisimenti, ahubwo ni ukunoza imikorere yaho no gukuraho ikinegu kihitirirwa.

Bigaragara ko mu byaganiriweho harimo “amafoto ajya yitirirwa Gisimenti kandi ari ayo mu bindi bihugu, mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko na Gisimenti byazahakorerwa,” nk’ibikorwa “biganisha ku rukozasoni”.

Imwe mu myanzuro ikomeye yafashwe ni uko abacuruzi bagaragaje ingamba zirimo kongera abakozi n’abashinzwe umutekano babo kandi kinyamwuga, gukorana n’ibigo by’isuku no gukomeza ubufatanye no guhanahana amakuru n’Inzego z’Umutekano.

Hemejwe kandi “gushyira umutekano kw’Isonga, gushyiraho kamera zifata amashusho y’ibibera muri aka gace (CCTV Cameras) no kongera amatara amurika hose”.

Hanemeranyijwe kwita ku isuku no gukomeza gusuzuma ko abacuruzi batazatanga inzoga ku bana.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Kanda hano urebe amashusho agaragaza umusore n’umukobwa barimo gusomana, ikiganza cy’umusore kiri mu ipantalo mu myanya y’Ibanga y’umukobwa.

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *