Ibyavuye mu biganiro byahuje Gen Jean Bosco Kazura n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard yakiriye mu biro bye mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’itsinda ry’abasirikare ayoboye bari mu ruzinduko mu Bufaransa kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Bufaransa n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda baganiriye ku mutekano muri Africa yo hagati, no muri Africa y’amajyepfo, nk’uko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Ubufaransa.

Ibi bihugu, ubu bifite inyungu cyangwa n’ingabo, muri Mozambique na Centrafrique.

Jenerali Jean Bosco Kazura, ku butumire bwa mugenzi we Jenerali Thierry Burkhard, yakiriwe i Paris kuwa mbere aho bagiranye ibiganiro ku “ubufatanye ku hantu h’inyungu zihuriweho”, nk’uko bivugwa n’itangazo ry’ingabo z’u Rwada.

Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, Gen Kazura aherekejwe n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, umukuru w’ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare, hamwe n’ukuriye ibikorwa n’imyotozo.

Mu myaka ya vuba aha u Rwanda n’u Bufaransa byavuguruye umubano wabyo waranzwe no kurebana nabi kuva nyuma ya jenoside ubwo RPF-Inkotanyi yafataga ubutegetsi.

Ni imbonekarimwe ko abagaba bakuru b’ingabo z’u Bufaransa n’iz’u Rwanda bahura kuva mu 1994, umwaka izo ngabo zanakakozanyije mu mirwano igihe izari ingabo za FPR-Inkotanyi zarimo zifata ibice byari bisigaye by’u Rwanda, aho leta yariho icyo gihe mu Rwanda yari ishyigikiwe n’iyariho i Paris.

Ibyo ni amateka, ubu umubano ni mwiza, nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron agaragaje kumva ubutegetsi bwa Paul Kagame kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uruhare ubutegetsi bwa Paris bwayigizemo.

Gusa u Bufaransa buracyareba kuri Africa yo hagati aho bafite n’ikigo cya gisirikare muri Gabon, no muri Centrafrique igihugu bwahoze bufitemo ijambo rinini,

Ariko ubu u Rwanda n’u Burusiya bifitemo rinini kurushaho kuko ingabo zabo ziriyo ziheruka kurokora ubutegetsi bwa Faustin-Archange Touadéra bwari bugeramiwe n’inyeshyamba za François Bozizé.

U Bufaransa ubu ntiburebwa neza muri icyo gihugu bwahoze bukoronije kandi bukanagiramo ijambo imyaka myinshi nyuma y’ubukoroni, bwagiye bushinjwa n’abaho gusahura umutungo kamere.

Kugeza mu 2016 u Bufaransa bwari bufite abasirikare 2,000 muri Centrafrique ariko kugeza mu kwezi kwa mbere uyu mwaka hari hasigaye abagera kuri 300, nk’uko bivugwa na AFP.

Muri Mozambique, kompanyi ahanini y’Abafaransa ya Total Energies itunganya ikanacuruza ibitoro na gas, ihafite umushinga minini wahagaze mu majyaruguru y’icyi gihugu kubera inyeshyamba, ubu ibintu biri gusubira mu buryo nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zifashije kwirukana izo nyeshyamba.

Mu mpera za Mutarama (1) 2022 Patrick Pouyanné umuyobozi mukuru wa Total Energies, ari mu ruzinduko muri Mozambique yavuze ko uyu mushinga wabo w’agaciro ka miliyari $20 bagiye kongera kuwusubukura, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Pouyanné yavuze ibi hashize umunsi umwe avuye i Kigali aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

U Bufaransa n’u Rwanda byabanye nabi mu myaka irenga 25 yishize ariko ubu biboneka ko birimo guhuzwa n’inyungu z’ubutegetsi n’ubucuruzi aho ibi bihugu byombi bifite inyungu cyangwa byombi n’ingabo, nko muri Mozamique na Centrafrique.

Amatangazo y’ingabo zombi ntavuga ibirambuye ku byo Jenerali Jean Bosco Kazura na Jenerali Thierry Burkhard baganiriye, ariko kuba ingabo bakuriye zigomba kurengera inyungu z’ibihugu byabo nta kabuza ko byari mu kiganiro cyabo.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, buvuga ko “Ejo nakiriye mugenzi wanjye w’u Rwanda, Gen Kazura. Twaganiriye ku mutekano muri Afurika yo Hagati n’Amajyepfo, ndetse n’u Bufaransa n’u Rwanda”.

Gen Kazura yaherekejwe n’abarimo Brig. Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *