Dosiye ya Ishimwe Dieudonne uzwi nka ‘Prince Kid’ yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Akurikiranyweho ibi byaha bitatu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonne uzwi nka ‘Prince Kid’, uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Prince Kid wari Umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi kuwa 26 Mata 2022.

Kugeza ubu amakuru ducyesha IGIHE ifite ni uko RIB yashyikirije Ubushinjacyaha Dosiye ikubiyemo ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyaha cyo gukoresha umuntu imibonano ku gahato gihanishwa imyaka iri hagati ya 10 na 15 y’igifungo n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1Frw na miliyoni 2Frw.

Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gihanwa n’Itegeko rihana ibyaha bya riuswa, gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

Icyaha cya gatatu cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri hakiyongeraho n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200Frw.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry atanga ubutumwa, yasabye abaturarwanda kugenda kure ibyaha nk’ibi na buri wese uziko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina gutinyuka agatanga amakuru yaba kuri RIB cyangwa icyicaro cya “Isange one stop center” kimwegereye.

Ati: “RIB irasaba abantu kugendera kure ibi byaha kuko ntawe uzihanganirwa igihe cyose azaba yagaragaweho ibi byaha”.

“RIB irasaba abantu bashobora kuba barakorewe Ihohoterwa nk’iryo rishingiye ku gitsina bakaba barabicecetse kubera gutinya, ko bakwegera RIB bagatanga ikirego. Ntabwo ibi byaha byashira ababikora badahanwe”.

Umuvugizi wa RIB yaboneyeho kandi umwanya wo kwihanangiriza abakoresha imbuga nkoranyambaga baha inkwenene uba yagerageje gutanga ikirego, abibutsa ko ari ibintu bishobora kwica iperereza bikaba kandi byakurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

Ati: “RIB irihanangiriza abakoresha imbuga nkoranyambaga baha inkwenene, umuntu wese uba watanze ikirego cy’ihohoterwa yaba yarakorewe, nkaho atashimiwe igikorwa cyiza nkicyo cyo kudahishira icyaha cy’ubugome nk’icyo, ahubwo agahabwa inkwenene, ntabwo aribyo ibi bintu bikwiriye gucika. Usibye no kuba ari n’imico mibi ni n’icyaha cyo kubangamira iperereza kandi gihanwa n’amategeko”.

Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.

Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco.

Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *