Ku wa 30 Mata 2022, RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Umubano II mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.
Uyu mwarimu yigishaga uwo mwana mu masomo y’ikigoroba (Cour du Soir), akajya amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Amakuru ya IGIHE avuga ko uwo mwarimu yajyaga akunda gusoma uwo mwana, akanamukoza intoki mu gitsina ndetse ko yabikoze mu bihe bitandukanye yigisha uwo mwana.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Kuri uwo munsi kandi RIB yafunze undi mwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Jean Bosco de Shangi mu Karere ka Nyamasheke.
Uwo mwarimu w’imyaka 26 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batatu bafite imyaka icyenda y’amavuko. Nabo yabigishaga amasomo y’ikigoroba (Cour du Soir) akajya abakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uwo mwarimu bivugwa ko yajyaga ashyira intoki ze mu gitsina cy’abo bana ababwira ko ari kubakorera isuku.
Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Shangi mu gihe iperereza rikomeje.
RIB yatanze umuburo ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya abana, babahohotera bagamije ishimishamubiri bitwaje umwuga bakora.
Yasabye abantu bose bafite amakuru kuri iki cyaha, kujya bihutira kuyatanga kugira ngo akurikiranwe.
Ababyeyi basabwe kandi kugira amakenga, bagakurikirana uko abana babo babayeho buri munsi. Ikindi kandi basabwe kujya bagenzura imico y’abantu baha imirimo yo kwita ku bana babo.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14, igifungo kiba icya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%