Igihe Guverinoma y’u Bwongereza yari yihaye cyo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda cyahindutse

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko igihe yari yarihaye cyo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda cyahindutse bitewe n’impamvu zitandukanye zirebana n’amategeko.

Tariki ya 14 Mata 2022, iyi guverinoma yagiranye amasezerano y’imyaka itanu n’iy’u Rwanda, agamije kohereza abimukira bajyayo mu buryo budakurikije amategeko, bakoresheje ubwato.

Guverinoma y’u Bwongereza yateganyaga ko igikorwa cyo kohereza icyiciro cya mbere cy’abimukira kizaba ku mpera ya Gicurasi 2022 kandi muri iyi myaka itanu, Boris yemeza ko u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira abimukira ibihumbi n’ibihumbi.

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko umwimukira winjiye mu Bwongereza guhera tariki ya 1 Mutarama 2022, arebwa n’aya masezerano.

Ati: “Guhera uyu munsi, ubufatanye bushya bwacu mu by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu busobanuye ko buri wese winjiye bitemewe n’amategeko mu Bwongereza hamwe n’abahageze bitemewe guhera tariki ya 1 Mutarama, agomba koherezwa mu Rwanda”.

PM Boris ataratangaza iby’aya masezerano na nyuma yaho, abanyapolitiki n’abahagarariye imiryango itandukanye irimo irengera abimukira batangiye kugaragaza ko batayashyigikiye, bamwe muri bo batangaza ko hashobora kuzitabaza inkiko kugira ngo ziyaburizemo, kuko ngo ‘atubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera impunzi’ n’abimukira.

Umuvugizi wa PM Boris, Max Blain, kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022 yatangaje ko kohereza aba bimukira bishobora gukererwa ho ‘amezi’ bitewe n’ibibazo bitandukanye birebana n’amategeko biri gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Uyu Muvugizi yagize ati: “Sintekereza ko hari itariki idasubirwaho [yo kohereza abimukira ba mbere], kuko hari byinshi byo kubanza gukemura birimo zimwe mu nzitizi z’amategeko zavuzwe”.

“Twakiriye ibitekerezo byo mu nzego nyinshi z’amategeko, ibyo sinabijyamo cyane gusa turacyafite icyizere ko icyiciro cya mbere kizoherezwa mu mezi ari imbere”.

Nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, abimukira bageze mu Bwongereza guhera muri Mutarama 2022 barenga 7000. Barimo 1972 binjiyeyo nyuma y’isinywa ry’aya masezerano kugeza ku ya 2 Gicurasi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *