Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi wa College Saint Ignace, Padiri Ndikuryayo Jean Paul w’imyaka 34, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Uyu murezi akurikiranywe n’ubutabera ku byaba birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye no kuzimanganya ibimenyetso.
Ibi byaha uyu muyobozi ashinjwa ko byakozwe mu gihe yarimo guhana abanyeshuri batatu b’abakobwa biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Babiri bafite imyaka 16 undi umwe afite imyaka 14. Abahohotewe baziraga ko banze kujya gusubiramo amasomo y’umugoroba.
Byarabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Kansoro ku wa 2 Gicurasi 2022.
Padiri Ndikuryayo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, naho abahohotewe boherejwe kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Aramutse ahamwe n’ibi byaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Ahamwe n’icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 Frw n’ibihumbi 300 Frw.
Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, yahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
RIB iributsa abantu bose ko umwana agira uburyo akosorwa mu gihe yakoze amakosa, igasaba ko abarezi n’ababyeyi kwirinda guha abana ibihano biremereye cyangwa bibabuza uburenganzira bwabo, kuko ibikorwa nk’ibyo bihanwa n’amategeko.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%