Gen. Kandiho yavuze uko USA ishobora guhombera mu bihano bikomeye yamufatiye ku birego bisa n’iby’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishobora guhombera mu bihano zamufatiye.

Tariki ya 7 Ukuboza ni bwo Guverinoma ya USA yatangaje ko ifatiye ibihano Gen. Kandiho bitewe n’ibikorwa bya CMI bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu zivuga ko na we agiramo uruhare.

Ibi bikorwa birimo gufunga bidakurikije amategeko bikorwa hashingiwe ku bwenegihugu, ibitekerezo bya politiki no kuba umuntu atavuga rumwe n’ubutegetsi, iyicarubozo n’ibindi byaha birimo gufata ku ngufu imfungwa.

Gen. Kandiho amaze kubona itangazo ry’ibihano yafatiwe, yabyamaganye avuga ko bigamije kumurangaza, ntakore neza akazi kandi mu karere hari byinshi agomba kwitaho bishobora guhungabanya umutekano wa Uganda.

Yagize ati: “Ibyo byiswe ibihano ntacyo bintwaye. Nta shoramari mfite muri USA. Nitaye ku kazi kanjye. Ibishobora guhungabanya umutekano ni byinshi muri aka karere, bisaba kubyitaho. Ntabwo nzemera kurangazwa. [Ibi bihano] bishingiye ku nyungu za politiki kandi njye sindi umunyapolitiki”.

Guverinoma ya Uganda nayo yamaganye ibi bihano ibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, yatangaje ko bibabaje kuba igihugu cy’inshuti cyafata ibyemezo nk’iki kitabanje kuganira n’impande bireba.

Gen. Kandiho abona ibi bihano nk’ibi bishobora gutuma USA ibura inshuti nka Uganda.

Ati: “Bakwiriye kwitonda, ntiberemere abanzi bitari ngombwa cyangwa se ntibatakaze inshuti”.

N’ubwo Gen. Kandiho na Guverinoma ya Uganda bamaganye ibi bihano, bigaragara ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) babyishimiye, cyane ko nka we ari mu bafunzwe inshuro nyinshi, bashinjwa guteza imvururu, bakarekurwa bataburanishijwe.

Ibyatumye Kandiho afatirwa ibihano byaba bifitanye isano n’u Rwanda?

Mu itangazo rya Amerika rifatira ibihano Kandiho, nta hantu na hamwe havugwamo u Rwanda gusa ibyo ashinjwa kimwe ku kindi bisa neza n’ibyo u Rwanda rushinja Uganda by’umwihariko CMI.

Kandiho mu rubanza rwa René Rutagungira, umwe mu Banyarwanda bafunzwe, yagarutsweho ashinjwa ko yamukoreye iyicarubozo rikamuviramo ubumuga.

Kandiho yagarutsweho kandi mu birebana n’Abanyarwanda bashaka guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda banyuze mu mitwe ya RNC, FDLR na FLN, n’abagiye bafatwa bari gutegura iyi migambi mibisha barabyemeje. Uheruka ni Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ufunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Uyu musirikare mukuru mu Ngabo za Uganda yanashinjwe kuba ku ruhembe rw’iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda muri Uganda binyuze muri CMI, urwego rushinjwa gukorana bya hafi n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gushaka abayoboke muri Uganda, binyuze ku bantu batandukanye barimo Kayumba Rugema.

Sankara yigeze kuvuga ko Kandiho yari yaramwemereye ubufasha, aho ngo abo bakoranaga mu mutwe wa FNL bagiye muri Uganda, basanga Kandiho yagize izindi gahunda, aboherereza Colonel ushinzwe iperereza ryo hanze.

CMI yangije imyanya y’ibanga Abanyarwanda, abandi ibakubitisha amashanyarazi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko mu bikorwa Kandiho yagizemo uruhare bihonyora uburenganzira bwa muntu harimo n’iyicarubozo. Rimwe ni ugukubitisha amashanyarazi abaregwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Byombi byagiye bikorerwa abanyarwanda bafunzwe na CMI bazira “ubwenegihugu” abandi bazira ko “batarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda” cyangwa ko “banze kwiyunga ku mutwe wa RNC”. Ni byo Amerika yise ko ari umurongo wa politiki w’abafatwa.

Mu bakubitishijwe amashanyarazi, hari ubuhamya ducyesha IGIHE bw’abarimo Rutagungira Rene na Kamikazi Dinah.

Rutagungira bamukoreye iyicarubozo hifashishijwe imashini yamucugusaga ku buryo ata ubwenge.

Kamikazi nawe wafunzwe na CMI yavuze uburyo bamwinjiye mu cyumba kitangana n’ubwiherero, yinjiramo ari we wenyine hanyuma bamutegeka gukuramo imyenda.

Abakibonye bose mu buhamya bwabo bavuga ko cyari icyumba kirimo amazi, ku buryo iyo bakikugezagamo bagukuragamo imyenda, hanyuma bakagutegeka kuyicaramo barangiza bagashyiramo umuriro w’amashanyarazi.

Kamikazi yagize ati: “Yanjyanye mu kindi cyumba, arambwira ati ‘Iki cyumba urakireba? Umuntu wese wanze kuvugisha ukuri iyo ageze hano avugisha ukuri. Ati ‘banza wicare hasi’, nicaye numva ni mu mazi. Umugore umwe arambwira ati ‘banza ukuremo iyo shati’, nyikuramo batangira kundeba, barangije barambwira ngo tugiye kugukubitisha amashanyarazi”.

Hari abagabo b’abanyarwanda bagiye batanga ubuhamya bavuga ko bakururwaga ubugabo, abandi bugakubitwa n’ibindi bikorwa nk’ibyo bibabaza umubiri.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *