Inyeshyamba za FDLR zirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda zatoye umuvugizi wazo mushya

Cure Ngoma wari usanzwe ari Umuvugizi  mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR yongeye gutorwa agirwa Umuvugizi wa FDLR ku mwanya yariho by’agateganyo.

Ni muri imwe mu myanzuro y’inama nkuru ngarukamwaka ya FDLR yateranye kuwa 02 Ukuboza isoza kuwa 05 Ukuboza 2021 ku cyicaro gikuru cya FDLR kiri ahitwa Kazaroho muri Gurupoma ya Makomarehe, Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi nama ikaba yari ihuriwemo abarwanashyaka ba FDLR n’abayobozi b’umutwe wa gisilikare uzwi ku mazina ya FOCA.

Muri iyi nama kandi hemejwe ko Augustin Maniragaba uzwi ku mazina ya Cure Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’agateganyo wa FDLR, agizwe Umuvugizi mu gihe cya manda y’imyaka itanu. Uyu mwanya akaba ariho uzongera gutorerwa.

Amakuru ducyesha Rwandatribune aturuka ahitwa Makomarehe avuga ko ari inama yabayemo amahane menshi, kutubahana ndetse no gusuzugurana.

Ni cyane ko uko byari byitezwe ko benshi mu basaza bashobora gushyirwa mu zabukuru, abashakaga kubihingutsa bose bahitaga bacecekeshwa kugeza ubwo iyi nama isojwe nta kintu kizima kiyifatiwemo.

Ibi kandi akaba aribyo byagiye biranga inama nyinshi zabanjirije iyi ngiyi.

Ikindi ni uko abayitabiriye bari bafite ubwoba ko ingabo za Congo FARDC zishobora kuyisesa, nkuko byagendekeye abu busize aho bagabweho igitero simusiga na FARDC bikarangira Gen. Mudacumura Sylvestre ahasize ubuzima.

Cure Ngoma ni muntu ki?  Amazina ye y’ukuri  yitwa Augustin Maniragaba alias Curé Ngoma

Yavutse mu mwaka wa 1967 avukira ahitwa Gahondogo, Segiteri Rugera, Komini  Nyamutera, Perefegitura ya  Ruhengeri.

Se yitwa   Léonard Nshakira  nyina ni Madeleine Kakuze, Cure Ngoma amashuri abanza yayigiye ku ishuri ribanza rya Murungu, akomereza amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali aho yarangije mu ishami ry’imibare n’ubutabire.

Kaminuza ayikomereza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’imibare n’ubutabire, kuva mu mwaka wa 1993 kugeza 1994 yabaye Umwalimu mu ishuri rya ACEDI Mataba mu cyahoze ari Komini Ndusu ubu ni mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Mataba, ubu akaba yari Komiseri ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri FDLR aho yafashe uyu mwanya asimbuye Bazeyi Fils la Forge.

Uyu Cure Ngoma kandi ari mu bakandida bahatanira kuzasimbura Lt.Gen Byiringiro Victor usanzwe ari Perezida w’agateganyo wa FDLR.

Indunduro y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR iri bugufi?

Mu kiganiro Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, aherutse kugirana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu mahanga, yavuze ko FDLR iri mu minsi yayo ya nyuma.

Ati: “Bari mu minsi ya nyuma kubera ko abasirikare babo bari muri Kivu y’Amajyepfo baratsinzwe, abarokotse barabadushyikirije bari hano mu kigo cya Mutobo”.

“Abacitse bakajya mu Burundi batsinzwe n’Ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe basubira mu Burundi, Ingabo z’u Burundi ubwazo na zo zatangiye kubahiga kugeza n’uyu munsi. Bari mu minsi yabo ya nyuma yo kubaho”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko kugeza muri Mata 2016, abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 500 bari bamaze kuvanwa mu byabo n’imirwano ishyamiranya ingabo za Congo na FDLR, kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *