Ibisasu byahanuye indege ya Perezida Habyarimana, ingabo z’u Rwanda zabyifuje mu 1992.

Imyaka 27 irashize ariko urujijo ruracyari rwose ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvénal na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira.

Ni indege yahanuwe mu mugoroba w’itariki 6 Mata 1994 ahagana saa Mbili n’igice, ubwo Perezida Habyarimana Juvénal wari kumwe n’abantu 11 bavanye mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzania bahuye n’isanganya ikomeye ubwo indege yari ibatwaye yaraswagaho ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa misile, mu guhanuka igwa mu busitani bw’urugo rwe i Kanombe hafi y’ikibuga cy’indege, ntihagira urokoka.

Kuva ubwo kugeza ubu ntabwo haraboneka amakuru yuzuye y’uburyo iyi ndege yahanuwe nubwo abashakashatsi batandukanye bagerageje gukora iyo bwabaga.

Nubwo ibyabaye kuri iyi ndege byakomeje kuba inshoberamahanga, hari amakuru agaragaza ko ibisasu byayihanuye ingabo za Habyarimana zabyifuje guhera mu 1992 ubwo zari zugarijwe n’ibitero bya FPR Inkotanyi.

Ibyabaye kuri iyi ndege byagiye biteza umwuka mubi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Leta y’u Bufaransa, aho iki gihugu cy’i Burayi cyakunze kuyifashisha gishinja abayobozi b’u Rwanda kuri uku guhanura iyi ndege, mu gutwikira uruhare rwacyo mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byafashe intera mu 2006 ubwo umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze akoza ikirenge cye mu Rwanda, yasohoraga raporo ashinja bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

U Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ndetse biza gutuma ibihugu byombi bicana umubano waje gusubukurwa mu 2009.

Raporo Bruguière yayikoze agendeye ku buhamya yumviye i Paris atageze aho ibivugwa byabereye, ku buryo byatumye ikemangwa cyane n’abahanga, bagaragaza ko yakoranywe agahimano kuko yagendeye ku buhamya bw’abarwanya Leta y’u Rwanda batuye mu mahanga gusa, biganjemo abahunze igihugu nyuma yo gukora ibyaha n’amakosa akomeye.

Mu 2012 u Rwanda rwahaye rugari abandi bacamanza nabo b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bo babasha kugera mu gihugu ndetse batangaza ibitandukanye n’ibya Bruguière.

Bavuze ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ko ntaho bihuriye n’Ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

Ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana, ingabo ze zabyifuje mu 1992

Muri Mutarama 1992, hari hashize umwaka n’amezi atatu FPR Inkotanyi itangije urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu, nyuma yo gusaba kenshi ko Abanyarwanda bari mu mahanga bataha, bakimwa amatwi.

Perezida Habyarimana yakunze kuvuga ko yatewe atunguwe ndetse bikemezwa n’igisirikare cye (FAR) cyavumbuye ko nta bwirinzi bw’ikirere gifite, bikaba ngombwa ko hasabwa ibikoresho.

Mu bibazo FAR yari ifite, hari harimo ibikoresho byo kurinda ikirere, harimo n’imbunda zifashishwa mu guhanura indege mu gihe zaba zivogereye ikirere cy’u Rwanda.

Tariki 17 Mutarama 1992, Col Laurent Serubuga wari Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije yandikiye Minisitiri w’Ingabo, amumenyesha akaga bahuriye nako mu Ruhengeri na Rusumo, ubwo bajyaga guhanura indege imbunda bafite zikabatenguha.

Muri iyo nyandiko ifite umutwe ugira uti “Possibilités des Moyens de Défense Aérienne et de Défense Anti Aerienne”, Col Serubuga yagize ati “Ndifuza kubagezaho imbogamizi batayo LAA yahuye nazo ubwo yashyiraga mu bikorwa ubutumwa bwayo bwa AA kubera ubushobozi buke bw’intwaro yahawe”.

Yakomeje agira ati: “Inshuro ebyiri zose nyakubahwa Minisitiri, amatsinda abiri yagiye mu butumwa muri Ruhengeri na Rusumo, guhanura indege zivogera ikirere cyacu ariko byarabananiye kuko indege zabaga ziri kugurukira hejuru cyane harenze ubushobozi bw’ibikoresho bya batayo”.

Serubuga yavuze ko intwaro u Rwanda rwari rufite, zari zifite ubushobozi buke cyane bwo guhanura indege, ugereranyije n’aho indege bashakaga guhanura zigurukira.

Ati: “Intwaro iyo batayo ifite 37 mm double-barreled cannon ndetse na 14.5 mm AA mi, zikora ku ndege ziri kugurukira ku butumburuke bwo hasi, nka metero 1500 uvuye ku butaka”.

“Kugira ngo tubashe kurinda ahari ubutumburuke bwo hagati (hagati ya metero 1500 na metero 7500), hakenewe izindi ntwaro zifite ubushobozi buhambaye ziri ku rwego rumwe n’iz’u Bufaransa, ubushobozi bwazo tukaba twabwometse kuri iyi baruwa”.

Intwaro Serubuga yavuze ko zikenewe kandi ziberanye n’u Rwanda, ni izo mu bwoko bwa SAM 16 zikorerwa mu Burusiya. Izi ni nazo ntwaro byagaragaye ko zakoreshejwe ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994.

Muri iyi baruwa, Serubuga yashimagije izi ntwaro, avuga ko uretse kuba zishobora guhanura indege ziri hejuru cyane “zishobora no kurashishwa ziri ku modoka nto”.

Hagaragajwe ko izi ntwaro “zihutirwa’, ahita atanga n’umubare w’izikenewe.

Ati: “Hakenewe intwaro 12 zirashisha SAM16 n’ibisasu byazo 120, muzirikana ko agatsinda gato k’abasirikare barasa kagizwe n’abantu bane barashisha imbunda ziremereye”.

Mu mpamvu zitangwa n’abahakana ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abasirikare be, bavuga ko nta ntwaro za SAM 16 igisirikare cye cyagiraga, nyamara ntaho bagaragaza ko ubu busabe bwa Serubuga butubahirijwe.

Hari inyandiko z’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Bufaransa, DGSE, zigaragaza ko icyo gihugu cyari gifite amakuru ku bahanuye indege ya Habyarimana guhera ku wa 6 Mata 1994.

Mu iperereza ryakozwe n’ibinyamakuru Radio France na Mediapart, byavumbuye inyandiko DGSE yandikiye abarimo Perezida Mitterand ku makuru uru rwego rwari rufite ku wahanuye indege yari itwaye Habyarimana.

Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015 mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

Ivuga ko ‘abahezanguni babiri’, “ba colonel [Théoneste] Bagosora wahoze ayobora Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga’ ari bo batanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.

Ku wa 12 Nyakanga 1994 nyuma y’amezi abiri indege irashwe, DGSE nabwo yari yagaragaje ko yahanuwe n’abahezanguni b’Abahutu bagamije kwikiza Perezida Habyarimana wari wemeye kumvikana na FPR Inkotanyi.

Igishimangira ko Abafaransa bari bazi neza ayo makuru, ni uko indege ya Habyarimana ikimara kugwa aribo ba mbere bahageze ndetse binavugwa ko aribo bajyanye agasanduku k’umukara kayo, kabika amakuru y’ingenzi y’ibyabaye ku ndege.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *