Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu gaherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yahagaritswe mu nshingano ze mu gihe cy’ukwezi kugira ngo hakorwe iperereza, nyuma y’uko abaturage 52 banyweye ikigage ku munsi w’ubukwe bwe, bajyanywe mu bitaro bamerewe nabi.
Uyu muyobozi yakoze ubukwe ku itariki ya 8 Mutarama 2022, abukorera mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Icyakora mu Kagari ayobora ka Nkungu, ari naho hakomoka umufasha we, habereye ibirori kwa nyirabukwe, aho abaturage baje kwishimana n’uyu muryango ku ntambwe umukobwa wabo yateye.
Muri ibi birori byo kwa nyirabukwe wa Gitifu, uyu muryango wakiriye abashyitsi biganjemo abaturanyi, ubaha ikigage.
Aba bashyitsi ntabwo bari babonye uburyo bwo kujya mu Karere ka Kayonza kwifatanya n’umuyobozi wabo mu bukwe bwe.
Mu gihe abaturage bateraniraga kwa nyirabukwe mu Kagari ka Nkungu, ntabwo Gitifu n’umugore we bari bahari, ndetse nta nubwo bari bahageze uwo munsi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nubwo uyu muyobozi yari yagiye gukorera ubukwe mu kandi Karere, Akagari ayoboye kasigayemo abaturage bakanywa ikigage hadakurikijwe ingamba zo kwirinda Covid-19, ndetse hakaba hari umuturage wagaragaye arwaye icyo cyorezo.
Yakomeje agira ati “Iby’ibanze byagaragaje ko harimo isuku nke muri icyo kigage, gusa biracyari mu iperereza kugira ngo tumenye neza iby’isuku nke ibyo ari byo, ariko dukurikije amakuru y’ibanze ni uko binitse amasaka barayinura barayashesha batigeze bayaronga, biza gutera umwanda watumye abasigaye mu rugo bakinyweyeho bose bagira ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo.”
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko abo baturage bose basezerewe mu bitaro, avuga ko bahagaritse uyu muyobozi kugira ngo habanze hakorwe iperereza barebe niba nta ruhare yabigizemo.
Ati: “Mu rwego rwo gukurikirana, Gitifu w’Akagari ka Nkungu yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye kugira ngo dukore icukumbura ryimbitse n’ubushishozi turebe nk’umuyobozi uhagarariye abandi akanareberera abaturage niba nta ruhare yaba yarabigizemo cyangwa uburangare bigatera ingaruka abo baturage”.
Yavuze ko hashyizweho itsinda ribafasha kugenzura neza niba nta ruhare rwa Gitifu rurimo.
Nyirandora Odette wari wenze iki kigage avuga ko nawe ubwe yarwaye mu nda nyuma yo kunywa iki kigage, akavuga ko kugeza ubu ataramenya icyabateye kurwara.
Kuri ubu mu Karere ka Rwamagana habarurwa inganda icyenda zenga inzoga zemerewe gukora, ubuyobozi bukaba buvuga ko bwatangiye gushakisha abakora inzoga z’inkorano mu buryo butemewe yaba abaturage ku giti cyabo n’abandi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com