Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nsuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rufata Kayumba Nyamwasa nk’ufite imigambi mibisha yo kuruhungabanya bityo nta mpamvu yo kumvikana nawe.
Ni ibivugwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda nyuma y’uko mu minsi ishize byavuzwe ko hari intumwa za Uganda zagiye kugirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa.
Amakuru yavugaga ko izo ntumwa zari zigiye kubwira Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w’iterabwoba wa RNC ko atazongera guhabwa ubufasha no guterwa inkunga na Uganda.
Byavuzwe ko nyuma y’uruzinduko Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse akaba n’Umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’Umutekano, Lt Gen Muhoozi Kaineruga, yagiriye mu Rwanda.
Prof Nshuti yavuze ko u Rwanda rwumvise ayo makuru ariko nta ntumwa zarwo zigeze zijya kureba Kayumba.
Ati: “Ngira ngo tuyumva [amakuru] nk’uko namwe mwayumvise ariko Abagande bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya [ba Kayumba Nyamwasa], twe ntabwo tugomba kujyana nabo, nta n’impamvu”.
Yakomeje agira ati: “Kuko dufata ba Kayumba Nyamwansa nk’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu birazwi, rero nta mpamvu yo kumvikana nabo, ngira ngo bagiyeyo mu mibanire yabo nabo ariko ntabwo dushobora kujyana nabo. Ntibishoboka”.
Umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamo agatotsi mu 2017, ubwo iki gihugu cyo mu Majyaruguru cyacaga umuvuno wo gutera inkunga ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba irimo uwa RNC wa Kayumba Nyamwasa.
Ntabwo byarangiriye aho kuko binyuze mu nzego z’umutekano by’umwihariko Urwego Rushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, CMI, rwagiye rufata Abanyarwanda bagafungwa binyuranyije n’amategeko.
Ibintu byahinduye isura mu ntangiro za Mutarama 2022, ubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangazaga ko agiye kugirira uruzinduko i Kigali akaganira na Perezida Kagame ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Akiva i Kigali, hashize iminsi mike, Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda yahise akora impinduka mu gisirikare cye, ahindurira inshingano Maj Gen Abel Kandiho wari Umuyobozi wa CMI.
Nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda yaje gutangaza ko “yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka,” yemeza ko umupaka uzafugurwa ku wa 31 Mutarama 2022.
Ubwo yagarukaga i Kigali mu ruzinduko rwe rwa kabiri yamazemo iminsi itatu, Lt Gen Kainerugaba yahavuye hagaragaye ibimenyetso bidasanzwe kuko Perezida Kagame yamwakiriye mu rwuri rwe, amugabira Inyambo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi mu Rwanda ruri mu murongo usanzweho w’ibiganiro bikomeje gukorwa ku mpande zombi.
Ati: “Ni ibihugu dusanzwe tuganira, ibiganiro bihoraho mu bihugu duturanye kandi tugenda tugira ingendo zitandukanye”.
Ibivugwa na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente bishimangirwa na Lt Gen Muhoozi wavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye, zirimo izijyanye no gukomeza guteza imbere imibanire y’ibihugu byombi, cyane cyane nyuma y’ifungurwa ry’umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda.
Kimwe mu bibazo byari bikibangamiye urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ni ibijyanye n’ibipimo bya PRC bisabwa, aho ikiguzi cyabyo cyakomeje gukoma mu nkokora ingendo z’abaturage, aba bayobozi bombi bakaba barakiganiriyeho.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ