Hari ibibazo bikomeye bikiri mu mubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo hari intambwe nziza yatewe mu kuzahura umubano na Uganda, hakiri ibibazo bikeneye gushakirwa umuti kandi byagaragajwe na mbere hose.

Kuri uyu wa Gatatu Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Ajya gutangira uru ruzinduko mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi yavuze ko rugamije gukemura “ibibazo bisigaye” mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni nyuma y’uko yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama, urugendo rwakurikiwe n’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuri Twitter ko hari ibibazo bigitegereje gukemuka na nyuma y’uru ruzinduko rwa kabiri.

Ati: “Hari abantu bazwi bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagikorera muri Uganda. Nanone hari icengezamatwara ry’urwango rikomeje mu bitangazamakuru rikorwa n’abantu bari muri Uganda nka Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere, Sula Nuwamanya, Gerald Tindifa, Robert Higiro, Asiimwe Kanamugire, n’abandi”.

Yakomeje ati: “Dutegereje twihanganye icyemezo cy’ubuyobozi bwa Uganda kuri ibi bikorwa bitararangira”.

Iyi mvugo ihura n’iya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatatu wabwiye itangazamakuru ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, kuwusubiza ku murongo bidashobora gukorwa mu munsi umwe.

Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe muri Werurwe 2019 u Rwanda rwaburiye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ko umutekano wabo utizewe, biturutse ku gufungwa, gushimutwa n’ibindi bikorwa birimo iyicarubozo bakorerwaga.

Nyuma y’uru ruzinduko rwa Lt. Gen. Muhoozi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo bene uwo muburo uvanweho bifata igihe.

Yagize ati: “Ndagira ngo twumve ko ububanyi n’amahanga ari urugendo, gusubiza ku murongo umubano ni ibitu bitinda, bigira intambwe nyinshi”.

“Iyo havutse ibibazo abantu baganiraho, mugenda mubiganira mukagira ibyo muvana mu nzira, mukagira ibyo mukuraho mu minsi ikurikiyeho, ntabwo ari ibintu birangira umunsi umwe”.

“Iyo habayeho gufunga umupaka ku mpamvu iyi n’iyi, ku mupaka wa Gatuna hari impamvu zihariye murabizi, ariko imipaka isigaye hari ku mpamvu za COVID, iyo ufunguye imipaka hari ibindi mugenda muganira”.

Nyuma yo gufungura umupaka wa Gatuna hamwe n’indi yo ku butaka, ibihugu byombi byakomeje kugenda biganira ku buryo bwafaha abantu kwambuka umupaka.

Dr Ngirente yakomeje ati: “Muri dipolomasi habamo ibintu byinshi cyane n’umuburo watanzwe wo kubuza abantu kuba bajya mu gihugu iki n’iki ugira igihe ukurirwaho, ariko ntabwo ibyo byose urugendo rumwe ruwukuraho”.

Yavuze ko byongeye bitari ubwa mbere Lt Gen Muhoozi agirira uruzinduko mu Rwanda, ku buryo ibintu bizagenda bijya mu buryo gahoro gahoro.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *