Hari icyo u Rwanda ruhomba kubera intambara ya Ukraine n’u Burusiya?

Intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze iminsi 22 ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi ku Isi by’umwihariko ibikura ibicuruzwa n’ibibyohereza muri ibi bihugu.

Ibihano by’uruhuri bikomeje gufatirwa u Burusiya, ni imwe mu mpamvu nini irimo gutera izamuka ry’ibiciro mu bihugu bimwe na bimwe. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi ngo nta ngaruka biragira nubwo hari abakomeje kubihuza n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa birimo isukari, isabune, amavuta yo guteka, inzoga n’ibindi.

Urugero ni nka Kenya ishobora guhomba miliyoni zirenga 87$ ni ukuvuga miliyari hafi 10 z’amashilingi yaturukaga buri mwaka mu kohereza icyayi, indabyo, ikawa n’imbuto mu Burusiya.

Ni nyuma y’uko za kontineri zagombaga kujyana no kuvana ibicuruzwa mu Burusiya zihagaritswe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko nta ngaruka intambara yo muri Ukraine iragira ku bucuruzi bw’u Rwanda. Iki gihugu gikoresha ingano n’ifumbire mvaruganda byo mu Burusiya.

Ati: “Icyo wamenya ni uko nta bacuruzi bo mu Rwanda batumiza ibicuruzwa mu Burusiya mu buryo butaziguye, ariko dufite ibicuruzwa bituruka mu Burusiya bigera kuri bibiri, hari ingano dukoresha mu Rwanda, aho izikomokayo ziri ku kigero cya 64%, ariko tuzitumiza muri Tanzania”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rurimo gushaka ibindi bihugu rwajya rukuramo ingano ndetse no kureba uko ibicuruzwa bituruka mu ngano byakorwa hadakenewe ingano nyinshi nk’izavaga mu Burusiya.

Ifumbire mvaruganda u Rwanda rukoresha, ingana na 14% ituruka mu Burusiya. Nyuma y’ibihano bukomeje gufatirwa harimo gushakwa ibindi bisubizo.

Kuwa 5 Werurwe 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera tariki 6 Werurwe 2022, igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali kivuye ku 1 225Frw kikagera ku 1256Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu cyavuye ku 1 140Frw kikagera ku 1 201Frw.

Ibi bisobanuye ko igiciro cya lisansi cyiyongereho 31Frw kuri litiro naho icya mazutu cyiyongeraho 61Frw kuri litiro.

Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byakunze guhuzwa n’intambara yo muri Ukraine. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasobanuye ko atari byo kuko “igiciro dufite ubu ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli ntaho bihuriye n’intambara ihari ubungubu, imibare yacu itwereka ko izamuka ry’ibiciro bya peteroli twatangiye kubibona guhera mu mezi ashize biturutse ku izamuka risanzwe ku masoko mpuzamahanga”.

Kuva muri Gicurasi 2021, Leta yashyize Nkunganire mu bikomoka kuri Peteroli kuko byari byatangiye kuzamuka bitewe na Covid-19 n’izindi mpamvu z’isoko.

Kugeza mu Ukwakira 2021, Leta yari imaze gushyiramo miliyari zisaga 29Frw, hongerwamo andi y’amezi atandatu kuva mu Ugushyingo 2021 kugeza muri Werurwe 2022 angana na miliyari 10Frw. Ibi bivuze ko Leta imaze gushyira muri iki kigega miliyari zirenga gato 39Frw.

Izamuka ry’ibiciro rihuriye he n’intambara?

Mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara itumbagira ry’ibiciro by’isukari, amavuta yo guteka, isabune n’ibindi.

Ni ibintu bikomeje kugenda bifata indi ntera kuko byageze no ku bikomoka ku buhinzi byera imbere mu gihugu.

Mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, ikilo cy’isukari cyavuye ku 1000 Frw kigera ku 1600 Frw [hari n’aho bayigurisha 1700 Frw kuzamura]. Umufuka w’isukari waguraga ibihumbi 50 Frw ubu ugeze ku bihumbi 75 Frw, ni mu gihe agakombe kamwe ka Salsa kageze kuri 400 Frw kandi karaguraga 250 Frw.

Litiro eshanu z’amavuta y’igihwagari zirimo kugura ibihumbi 17 Frw avuye ku bihumbi 15 Frw. Ikarito y’amakaloni yaranguraga 11000 Frw, ubu yageze kuri 14800 Frw.

Bamwe mu baguzi n’abacuruzi bahuriza ku kuvuga ko iri zamuka ry’ibiciro rikomoka ku ntambara yo muri Ukraine.

Guverinoma y’u Rwanda ntiyemera aya makuru kuko ibiciro byazamutse ari iby’ibicuruzwa bike biva hanze bishingiye ku mpamvu z’inganda biturukamo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati: “Abatangiye gukwiza ibihuha ngo ni impamvu z’intambara ntabwo ari byo. Ibiciro by’ibintu byazamutse, ibyabanje ni bitatu, isukari, isabune, amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n’ikibazo bita cy’intambara ziri hanze”.

“N’umucuruzi wabyitwaza agatangira kuzamura igiciro cy’ibijumba, inyanya, imyumbati, ngo ni intambara iri mu bihugu byo hanze, ntabwo ari byo”.

Asanga izamuka ry’ibiciro by’ibihingwa byera mu gihugu ryaratewe n’ibihuha cyangwa ibihe (season).

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by’isukari ikoreshwa mu gihugu ariko haje kubamo ikibazo cy’uko muri iki gihe cy’imvura inganda akorana nazo zitari gukora neza. Ibihugu uwo muntu yaranguragamo birimo Malawi, Eswatini na Zambia.

Ati: “Muri iki gihe cy’imvura inganda zitunganya isukari zikora amasuku y’imashini ku buryo biri mu byatumye isukari yazanwaga hano isa n’ihungabanye ariko twizera ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyangwa Gicurasi, ayo masuku azaba yamaze gukorwa”.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu gihe hagitegerejwe icyo gihe ariko hari gushakwa ubundi buryo Abanyarwanda baba babona isukari.

Ati: “Twatangiye kwerekeza amaso mu bindi bihugu bishobora kuba biduha isukari kandi idahenze cyane”.

Minisitiri Habyarimana yavuze kandi ko no ku mavuta yo guteka amenshi yaturukaga mu Misiri andi akava mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya, ndetse mu minsi yashize hakomeje kubaho ikibazo kijyanye n’ingendo zo mu mazi.

Mu gukemura iki kibazo ariko, u Rwanda rwishatsemo ibisubizo kuko kuri ubu hari inganda zifite ubushobozi bwo gutanga amavuta yo guteka angana na 37% y’akenewe.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *