U Burusiya bugiye gutangiza ’application’ yabwo yitezweho gusimbura Instagram yamaze guhagarikwa.

Umushoramari wo mu Burusiya yatangaje ko guhera ku wa 28 Werurwe azatangiza urubuga nkoranyambaga rwiswe Rossgram, rwitezweho gusimbura Instagram yamaze guhagarikwa muri icyo gihugu.

Alexander Zobov yavuze ko iyo porogaramu izaba ishobora gukoreshwa kuri telefoni ngendanwa zikoresha ikoranabuhanga rya Android na IOS.

Ni icyemezo cyo kwishakamo ibisubizo, kigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko imbuga nkoranyambaga za Instagram na Facebook zibarizwa mu kigo Meta cyo muri Amerika, udasize na YouTube, zitagikora mu Burusiya kubera ibihano bwafatiwe nyuma yo gutangiza intambara kuri Ukraine.

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa Rossgram buvuga ko “Ku wa 28 Werurwe 2022, Instagram yo mu yindi sura izatangira mu Burusiya, mu mikorere isanzwe no kuri telefoni zikoresha Android na iOS”.

“Rossgram izagira n’ubundi buryo abayikoresha bashobora kubyaza amafaranga – ibintu bishobora kurebwa n’abishyuye, uburyo bwo gukusanyiriza inkunga ikintu runaka (crowdfunding) n’izindi gahunda zihariye”.

Biteganywa ko abantu bazayikoresha bwa mbere bazaba ari abantu basanzwe ku mbuga nkoranyambaga (top bloggers) n’abafatanyabikorwa barimo abaterankunga n’abashoramari muri uyu mushinga.

Biteganywa ko uru rubuga ruzafungurirwa abantu bose muri Mata 2022.

Ruzaba rufite imikorere yose isa n’iya Instagram birimo gutanga amafoto n’amashusho, kuganira hagati y’umuntu n’undi binyuze muri Messenger bikoranye cyangwa kuba watanga igitekerezo (comment) ku byo umuntu yatangaje.

Uyu mushinga wakiriwe mu buryo bwinshi ku isoko.

Bamwe bavuga harimo uburyo bwinshi bwo guhanga ibishya, abandi bakavuga ko bitewe n’uko wahujwe cyane n’u Burusiya mu izina ryawo, bishobora kuzagorana ko Rossgram yakirwa neza nko mu Burayi n’andi masoko yo mu mahanga.

Ni urubuga rugiye kujya ahabona nyuma y’uko Urwego ngenzuramikorere rwo mu Burusiya, Roskomnadzor, ruheruka gutangaza icyemezo cyo gufunga imbuga ebyiri za Meta (Facebook na Instagram) ku butaka bw’u Burusiya.

Umushinjacyaha mukuru w’u Burusiya aheruka gutangaza ko icyo kigo ari igihezanguni, nyuma yo gushishikariza abantu ubugizi bwa nabi ku basirikare b’u Burusiya ku mbuga zacyo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *