Rusizi: Abaturage bababajwe n’umuco wacitse wo gupimira ubusugi bw’umugeni ku ishuka y’umweru

Cité ni agace kiganjemo Abayisilamu benshi cyane gaherereye mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse kakaba karangwamo n’imigenzo idasanzwe bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu bahagenda n’abahatuye.

Umubare munini w’abatuye aka gace bavuga Igiswahili cyane cyane ko kari mu Murenge uhana imbibi n’Umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Cité ni hamwe mu hagaragara ubusambanyi n’ubuharike kuko hari aho usanga abagabo bafite abagore barenga batatu.

Bitewe no kuba aka gace Cité gatuwe n’Abayisilamu benshi hari imyifatire yamaze kugirwa nk’ihame nko kuba kizira kikanaziririzwa kuba umukobwa yashyingirwa atari isugi.

Uyu mugenzo ariko ntugikurikizwa cyane nk’uko bikorwa mu bihugu bimwe na bimwe by’abarabu aho usanga ababituye batsimbaraye ku mahame ya Islam.

Abavukiye muri Cité, abari bahatuye n’abahashatse ahagana mu 1987-1990 na mbere yaho, bemeza ko umukobwa w’Umuyisilamu wajyaga gushyingirwa yagombaga kuba ari isugi.

Abaganiriye na IGIHE ducyesha iyi nkuru bavuze ko hari n’uburyo umuryango w’umukobwa wakoreshaga kugira ngo umenye ko umwana wabo yashyingiwe ari isugi.

Icyo gihe nyirasenge ku munsi wa mbere yamusasiraga ishuka yera ku buriri ari burareho, mu gitondo bugacya ajya kuyisasura akareba ko iriho amaraso.

Mukayisenga Alima yemeza ko umugeni ku munsi wa mbere yararanye n’umugabo we ishuka ye ntizeho amaraso, byatezaga ibibazo kuko byahitaga bimenyekana ko atari isugi.

Yagize ati: “Urabyumva iyo nyogosenge yazaga mu gitondo gukuraho ishuka agasanga nta maraso ariho yahitaga atungurwa akavuga ko utari isugi, ko barongoye ikirumbo ku buryo hari n’igihe umusore yahitaga akubenga ugasubira iwanyu”.

“Muri Islam ubusanzwe iyo umugeni basanze atari isugi iyo ashatse ahita akwanga agasaba inkwano yagutanzeho”.

Uwase Hadija w’abana bane na we yemeza ko yasasiwe ishuka yera ku munsi wa mbere ataha mu rugo rwe kugira ngo barebe ko yarongowe ari isugi.

Ati: “Sha sinkubeshye bashashe ishuka y’umweru dede masenge ndabyibuka yanaraye iwanjye basanga ndi isugi barishima ariko ubu nta wapfa kubikora cyangwa ngo hagire umubyeyi ubitekereza kuko abana benshi barangiritse”.

Yongeyeho ko iyo basangaga utari isugi wagirwaga iciro ry’imigani cyangwa se umugabo akakubenga cyane ko imiryango yo muri Cité yari itsimbaraye ku mahame y’idini ya Islam cyane.

Habineza Omar utuye ahitwa ku Rya Gatanu na we yemeza ko muri iki gihe nta mukobwa n’umwe wo muri aka gace ugikorerwaho uwo muhango ngo barebe ko ari isugi amaze kurongorwa.

Yagize ati: “Ubu se koko ni nde mubyeyi watinyuka gupima umwana we ko ari isugi, ko abana bo muri iyi minsi basigaye basambana bakiri bato cyane maze”.

“Ubu muri Cité kubona umwana w’imyaka 16 y’amavuko w’isugi bishobora kugorana’’.

Ababyeyi bo muri Cité kera bapimaga abakobwa babo ko bakiri amasugi mbere yo gushaka.

Icyo gihe hari n’abashyiraga intoki mu gitsina kugira ngo bamenye ko basambanye ariko ubu ntibigikorwa bitewe n’aho Isi igeze kuko bigendanye n’iterambere, amategeko n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ibi bifatwa nk’icyaha.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *