Hafashimana na Muhawenimana batawe muri yombi nyuma yo gufatwa amashusho basambanira mu muhanda. Amafoto

Polisi ya Uganda mu Karere ka Kisoro yataye muri yombi Hafashimana Pascal na Muhawenimana Mukamurenzi Claudine nyuma yo gufatwa amashusho basambanira mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Mate yatangaje ko Hafashimana utuye mu gace ka Rwaramba na Muhawenimana utuye muri Nyakinama basambaniye ku muhanda w’i Kisoro tariki ya 2 Ugushyingo 2021.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Hafashimana usanzwe ari umunyonzi yaparitse igare iruhande ku muhanda, asambana na Muhawenimana amuturutse inyuma.

Muri aya mashusho bigaragara ko imvura yari imaze kugwa, kandi hari n’abantu bake babanyura muri uyu muhanda barimo abatwaye moto.

Muhawenima usanzwe ari umucuruzi wa avoka, nyuma yo gutabwa muri yombi yatangaje ko ubwo we na Hafashimana bakoraga iki gikorwa, batari bazi ko hari umuntu uri kubafata amashusho.

Yasobanuye ko ajya gukora imibonano n’uyu musore yemeza ko baturanye, babanje kubyumvikaniraho aho acururiza, amwemerera amashilingi 5000 (arenga gato amafaranga y’u Rwanda 1200).

Bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro mbere y’uko bagezwa mu rukiko.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uyu rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *