Hamenyekanye ibyavuye mu Biganiro byahuje u Bushinwa na Amerika ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 24 Gashyantare, Televiziyo y’u Burusiya yatunguye Isi, ihindura gahunda y’ibiganiro mu buryo butunguranye, maze ishyiraho Ijambo rya Perezida Vladimir Putin.

Ni ijambo ryaje bwije cyane, Putin amenyesha abaturage ko yategetse Ingabo z’Igihugu cye kwinjira muri Ukraine mu bikorwa bya gisirikare, bigamije gutabara abaturage ba Leta za Luhansk na Donetsk ziyomoye kuri Ukraine, we yitaga ko bamaze igihe bakorerwa Jenoside na Leta ya Ukraine, badacana uwaka kuva mu 2014.

Mu magambo yuje uburakari Putin yagize ati: “Nafashe umwanzuro wo gutangiza ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare. Bigamije gutabara abaturage bamaze igihe babuzwa amahwemo. Hashize imyaka umunani bakorerwa Jenoside na Leta ya Kyiv”.

“Uzagerageza kutwitambika atuzanaho iterabwoba, u Burusiya ntibuzazuyaza kumwishyura kandi bizagira ingaruka mutigeze mubona mu mateka. Turiteguye”.

Amakuru agezweho kuri ubu, nuko Ibisasu biremereye byaramutse birasaswa ku murwa mukuru Kyiv none kuwa kabiri.

Bimaze kuba akamenyero muri iyi ntambara ko kare kare mu gitondo abarusiya barasa ibisasu ku mijyi itandukanye muri Ukraine.

Umwe mu bategetsi ba gisirikare muri Amerika yatangaje ko ku bice hafi ya byose abarusiya bateye baturukaho basa n’abahagaze kwigira imbere kuva muri weekend ishize.

Ingabo za Ukraine zatangaje ko amatsinda y’ingabo zayo yabashije gusubiza inyuma ibitero by’abarusiya byo gufata umujyi wo ku cyambu cy’inyanja y’umukara wa Mariupol, umaze iminsi uraswaho bikomeye.

‘Intambara izaba yararangiye mu kwa gatanu’

Umujyanama wa leta ya Ukraine yavuze ko yiteze ko iyi ntambara izaba yararangiye bitarenze nibura intangiriro z’ukwezi kwa gatanu, ko u Burusiya buzaba butagifite ibikoresho bihagije byo gukomeza intambara.

Kuwa mbere nijoro Oleksiy Arestovich yagize ati: “Ntekereza ko bitarenze ukwa gatanu, intangiriro zako, tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro”.

Avuga uburyo bubiri abona iyi ntambara izakomerezamo mu mezi ari imbere.

Ati: “Vuba vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria, aho natwe tuzabasya, maze habeho kumvikana amahoro mu kwa kane cyangwa mu mpera zako”.

Ibiro bikuru by’ingabo za Amerika, Pentagon, mbere byatangaje ko u Burusiya burimo kugerageza kuzana abacancuro b’abanya-Syria kurwana muri Ukraine.

Ukraine nayo yavuzweho gushakisha abacancuro b’intambara mu bihugu bitandukanye birimo Israel, Amerika ndetse na Africa.

Oleksiy Arestovich ntabwo ubwe ari mu bari mu biganiro bikomeje hagati y’u Burusiya na Ukraine. Ibiganiro bikomeza nanone uyu munsi kuwa kabiri.

Amerika n’u Bushinwa byicaranye kuri iki kibazo

Umudiplomate mukuru w’u Bushinwa yongeye (nanone) gusaba impande zombi kutagira uwo zafasha, mu nama yo ku rwego rwo hejuru yahuje impande zombi kuwa mbere.

Yang Jiechi yavuze ko “impande zose zikwiye kwirinda ku rwego rwo hejuru kugira uruhande zifasha, ahubwo zarinda abaturage, no kwirinda akaga gakomeye kurushaho ku bantu”.

Ni ibiri mu nyandiko yatangajwe na Beijing kuwa kabiri y’ibyo Ubushinwa bwasabye Amerika muri iyo nama yabereye i Roma kuwa mbere.

Yang yavuze ko Ubushinwa bwiyemeje guteza imbere ibiganiro by’amahoro, kandi ko “umuryango mpuzamahanga ukwiye…guharanira ko ibintu bihosha vuba bishoboka”.

Ibyo yabivuze muri iyo nama yamaze amasaha arindwi yamuhuje n’umujyanama wa Amerika mu by’umutekano Jake Sullivan.

Ni inama yari ikurikiranywe cyane kuko yabaye nyuma y’amasaha bamwe mu bategetsi b’i Washington bavuze ko u Bushinwa bushaka guha intwaro Uburusiya.

Beijing yahakanye cyane ayo makuru, ivuga ko atari ukuri.

Kugeza ubu u Bushinwa bwirinze kwamagana ibitero bya Moscow, kandi buvuga ko impamvu z’umutekano z’u Burusiya zikwiye kwitabwaho bikomeye.

Gusa nanone u Bushinwa bwatangaje ko “bushyigikiye bidasubirwaho” ubusugire bwa Ukraine.

Akabari gakunzwe cyane kashenywe

Mu mujyi wa Kharkiv mu majyaruguru ya Ukraine, akabari gakunzwe kitwa Old Hem – kitiriwe umwanditsi Ernest Hemmingway ufatwa na nyirako nk’intwari – kashenywe n’igisasu cy’u Burusiya.

Ifoto y’uburyo kashenywe yatangajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga irerekana inzu yari irimo aka kabari yasenyutse bikomeye.

Nyirako – ubu uri mu burengerazuba Ukraine – yabwiye BBC ko yizeye ko umunsi umwe azasubira mu mujyi we akongera akubaka akabari ke.

Kostiantyn Kuts ati: “Tuzatsinda kandi Hem izongera ikazuka”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *