Uko wamenya gutanukanya Amakuru y’Ibihuha n’ay’Ukuri akomeje gukwirakwizwa ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Kuva Ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine byatangira mu kwezi gushize, byateje inkubiri y’impuha n’inkuru z’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga. Kandi ntabwo ari ku mbuga nkoranyambaga gusa – hari na propaganda za leta zikwiza amakuru atariyo ku bitangazamakuru n’ahandi.

Ni gute wamenya amakuru atariyo – ukanahagarika ikwirakwira ryayo?

Reba neza video zishaje n’iziyobya

Hari video z’ukuri zirimo amashusho ateye ubwoba zivuga ibirimo kuba muri Ukraine. Ariko hari n’izindi z’imirwano ya cyera ziri gukwirakwira cyane.

Kenshi abantu bazikwirakwiza kuko zibababaje – cyangwa se banagamije kugira icyo bafasha mu gutanga amakuru. Ariko ni ukongera ikibi ku gisanzwe kiri ku bari muri icyo gihugu.

Uburyo bwiza bwo kumenya niba video runaka ari ukuri cyangwa ikinyoma ni ukwitegereza ibintu bimwe bimwe – nk’ikirere, ibyapa ku mihanda, ururimi abantu barimo kuvuga…

Amashusho y’ibitero by’Uburusiya muri Crimea n’ayo guturika guhambaye kwabaye i Beirut mu 2020 yarahererekanyijwe cyane, bavuga ko ari ayo muri iyi ntambara irimo kuba.

Ukoresheje Google Maps, ushobora kumenya niba video ari iyo koko ahantu havugwa.

Ukoresheje kandi ‘reverse images searches’ – iboneka ku mbuga zitandukanye – ushobora kubona niba iyo video cyangwa ifoto bitarigeze bishyirwa online mbere. Icyo kiba ari ikimenyetso simusiga ko ari ibya cyera bashaka kwita ibiriho ubu.

Ni bande babikwiza – kandi kuki?

Ni ingenzi cyane kugenzura abantu bakwiza ikintu mbere na mbere. Wamenya abo ari bo – baba se ari abantu bo kwizera?

Abakwiza video ziyobya hari ubwo baba bashaka ‘likes’ na ‘shares’. Iki ni igihe kigoye – kandi ibivugwa ku biri kuba muri Ukraine birarebwa cyane.

Abandi batangaza ibitari byo bagamije ko ingingo runaka yemerwa nk’ukuri – gushyigikira umugambi wa politiki, guteza kwibaza n’urujijo.

Zimwe muri konti zitangaza video n’amakuru ayobya usanga zidafite abazikurikirana cyangwa ari bacye cyane, izindi ugasanga zaravutse mu gihe ibi bitero byatangiraga cyangwa nyuma gato.

Izindi konti zatangazaga inkuru z’ibinyoma kuri Covid-19 ubu ziraboneka mu gukwiza amakuru adafite ishingiro kuri iyi ntambara.

Itonde mbere yo gukora ‘share’

Byinshi mu biri ku mbuga nkoranyambaga kuri iyi ntambara biteye ubwoba. Bituma umuntu ashaka kugira icyo akora – ibyo bituma hari benshi bahita bakora ‘share’ batabanje kureba ukuri kwabyo.

Gutanga amakuru atariyo birakomeza kuko biba byabanje gukina ku ntekerezo zacu no ku ruhande turiho mu makimbirane runaka.

Ntabwo buri gihe ziba ari inkuru mbi – rimwe na rimwe inkuru z’ibinyoma zitanga icyizere zirakwirakwira. Nubwo zishobora kuzamura ‘morale’ ariko zituma bigorana kumenya mu by’ukuri ibirimo kuba.

Intambara y’amakuru irenze imbuga nkoranyambaga gusa. Ni intambara irimo kurwanwa na leta za Ukraine n’Uburusiya, byombi bikwiza propaganda zabyo.

Icy’ingenzi ni ukwibaza ngo ‘iki kivugwa si ikinyoma?’ mbere yo kugira icyo ugikoraho.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *