Uko u Rwanda rwabashije gukingira 60% by’abaturage vuba cyane kandi ahandi byarabananiye?

Tariki ya 14 Werurwe 2020, nibwo umurwayi wa mbere wa Covid-19, yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda. Hatangiye ubukangurambaga n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo cyari gikomeje kwica benshi mu Burayi, Amerika, u Bushinwa n’ahandi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Minisiteri y’Ubuzima, yasohoye amakuru y’uko Abanyarwanda 60% bamaze kwikingiza icyorezo cya Covid-19, yari inkuru iryoshye mu matwi ya benshi n’igitangaza kuri bamwe bibaza umuvuno wakoreshejwe ngo bigerweho.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, yerekana ko mu Rwanda abamaze gufata Dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, ari 8.879.367, abafashe iya kabiri ni 7.973.910, naho abamaze gufata dose ishimangira ni 2.191.776.

Bamwe mu batangariye uburyo u Rwanda rumaze gukingira benshi Covid-19 n’umuvuduko byakoranywe, barimo n’abanyamahanga bitabiriye inama ya Komite Nshingwabikorwa y’ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko ku mugabane wa Afurika, yabereye mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Bibajije ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rube rumaze gukingira byuzuye, abarenga 60% mu gihe kubona inkingo za Covid-19, no kuzitanga ku bindi bihugu byo muri Afurika bikomeje kuba ingorabahizi.

Ibi bikagendana n’ibihuha kuri iyi ndwara bikomeje kuba inzitizi ku bihugu byinshi.

Umwe muri bo yagize ati: “Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ibihuha byinshi bibangamira gahunda yo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19, none u Rwanda rwabashije guhangana nabyo gute kugira ngo rube rumaze gukingira umubare munini ku ijanisha riri hejuru?”

Mugenzi we yunzemo ko ‘Byinshi mu bihugu byacu turacyari ku ijanisha ryo hasi kandi biraduhangayikishije’.

Si aba bagize Inteko zishinga amategeko ku mugabane wa Afurika gusa batangariye u Rwanda, kuko na Jamilya Sherova, Umuyobozi mu Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI, yemeje ko u Rwanda ari igihugu cya mbere cyahawe inkingo za Pfizer, ku mugabane wa Afurika kubera ibikorwaremezo rufite ndetse no gutegura neza uburyo bwo kuzibika.

Yashimiye u Rwanda ku bwo ‘kuba indashyikirwa mu kwesa umuhigo wo gukingira mu 2021, ndetse no kurinda miliyoni z’abaturage zirimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa na Covid-19’.

Kuki u Rwanda rwabishoboye ahandi byaranze?

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, ashimangira ko kuva iki cyorezo cyakwaduka u Rwanda rwahisemo kugendera kuri siyansi n’amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima ku Isi aho guhakana ko icyorezo gihari ari nayo mpamvu abaturage bitabiriye kwikingiza.

Ati: “Ndatekereza ko twe uko twabyitwayemo nk’uko nabivuze mbere, icya mbere ni uko kutigeze dushaka guhakana ko indwara iriho cyangwa ngo duhishe imibare ijyanye nayo”.

“icyo gihe abaturage bahise bamenya ko hari indwara nshya yadutse yandura vuba, ishobora kwica kandi ntiyice abazungu gusa kuko bamwe bibwiraga ko abirabura bo bafite ubudahangarwa, ni ubwo bukangurambaga twakoraga bityo rero hari amahitamo yo kwemera gufata urukingo no kwipimisha kugira ngo witabweho hakiri kare”.

Tariki ya 14 Gashyantare 2021, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere muri aka karere gitangije gahunda yo gukingira Covid-19.

Ni mu gihe muri Afurika ibindi bihugu byari byatangiye gutanga urukingo icyo gihe byari Algeria, Maroc, Mauritius, Equatorial Guinea, Misiri na Seychelles.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisiteri y’ubuzima icyo gihe yatangaje ko iki gikorwa cyahereye ku bafite ibyago byo kwibasirwa kurusha abandi by’umwihariko abakozi bo kwa muganga.

Iyi gahunda yatangiranye n’umubare muto w’inkingo zabonetse biturutse mu bufatanye mpuzamahanga zikaba zaranemejwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Igenamigambi rijyanye no gukingira, ni imwe mu ntwaro zikomeye zafashije u Rwanda kwihuta.

Gukingira byahereye ku bakora mu nzego z’ubuzima, abo mu nzego z’umutekano, abarimu, impunzi, imfungwa n’abagororwa, ndetse n’abafite imyaka 65 kuzamura utibagiwe abafite indwara zidakira.

Iri genamigambi ryagendanaga no kwakira inkingo, zaba izo u Rwanda rwiguriye n’izatanzwe n’ibihugu by’inshuti n’ahandi.

Kuwa 3 Werurwe 2021 rwakiriye inkingo binyuze muri gahunda ya COVAX y’ubufatanye mu kugeza inkingo hose ku Isi.

Ku ikubitiro doze 240 000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zageze i Kigali zikurikirwa n’izindi 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer.

Bucyeye bwaho, gukwirakwiza izi nkingo byabaye ikindi gitego u Rwanda rwatsinze kuko ku bitaro byose by’akarere zagejejweyo utibagiwe ku bigo nderabuzima 508 mu gihugu hose.

Indege za kajugujugu z’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zifashishijwe mu kugeza inkingo mu turere 14 tw’igihugu nka Burera, Huye n’ahandi imodoka zagerayo zitinze.

Ibi byatumye tariki ya 5 Werurwe 2021, mu gihugu hose hatangizwa gahunda yo gukingira haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwicwa na covid-19.

Nyuma y’iminsi itanu, kugera ku wa 9 Werurwe, u Rwanda rwari rumaze gutanga inkingo 220 048 mu gihugu hose, bivuze ko ku mpuzandengo y’iminsi itanu, u Rwanda rwatanze inkingo 44 009 ku munsi umwe.

Icyatunguye benshi muri ibi bikorwa by’ikingira, ni uburyo byari biteguye neza ku rwego rwo hejuru. Bitwara iminota 20 kugira ngo umuntu abe amaze gukingirwa no kwemererwa gukomeza imirimo ye.

Iyo umuntu yinjiye ahatangirwa inkingo, abanza kunyura ahantu habugenewe bakareba ko ari muri mudasobwa, kuko abantu bahabwa inkingo mu Rwanda barazwi kandi bamaze gutegurwa, ku buryo bagera ahatangirwa inkingo bategerejwe, nta bya bindi byo kwiba umugono bizwi kuri ba rusahurira mu nduru.

Iyo rero basanze uri muri mudasobwa, uratambuka imbere ukinjira aho inkingo zitangirwa ugaterwa urwawe, byose bigakorwa mu gihe kiri munsi y’iminota itanu.

Nyuma yaho, umuntu ajya kwicara ahabugenewe, agategereza iminota 15 kugira ngo harebwe niba nta ngaruka y’ako kanya agira kubera urukingo.

Aho kandi haba hari abantu baryamiye amajanja, ku buryo umwe mu bakingiwe aramutse agize ikibazo cyihutirwa, ahita yitabwaho rugikubita, akajyanwa kwitabwaho byihariye.

Mu gihe ya minota 15 ishize nta kibazo kibayeho, haba hari umuntu ushinzwe kubwira abantu ko iminota yarangiye.

Bitewe n’uko baba bahageze mu bihe bitandukanye, uwo muntu ahamagara buri umwe mu bakingiwe akamusaba gutaha, ibi bigakorwa hashize iminota 15, itaburaho cyangwa ngo irengeho.

Icyiciro cya mbere cyarangiye abagera ku 350,400 bahawe urukingo rwa mbere. Kuwa 29 Gicurasi 2021, u Rwanda rwatangije icyiciro cya kabiri cyo gukingira Covid-19, noneho bigera no ku bindi byiciro by’abantu barimo; abafite imyaka 60 kuzamura, abacuruzi ndetse n’abamotari.

Byakomereje ku bandi bantu kugeza aho buri wese ufite imyaka 18 yakanguriwe kwikingiza, mu Ugushyingo 2021 biza kugera no ku bana bafite imyaka 12.

Ibi kandi byaniyongereyeho gushyiraho ahantu hihariye (site) zo gukingira zegereye abaturage. Guhera tariki 33 Gashyantare 2022, Umujyi wa Kigali watangiye gukingira Covid-19 hifashishijwe ubundi buryo bushya bwo gukoresha imodoka izenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi (Mobile Clinic).

Dr Ndahindwa Vedaste ukorana na OMS mu Rwanda mu kurwanya Coronavirus, avuga ko imyitwarire y’u Rwanda kuri Covid-19, ari indashyikirwa kuko guverinoma yashyizemo imbaraga zose kugira ngo abaturage barindwe iki cyorezo.

Ati: “Gukingira abantu mu buryo bwa rusange mu Rwanda ni igihamya cy’umuhate wa guverinoma y’u Rwanda wo gukingira abanyarwanda barindwa icyorezo cya Covid-19”.

“Ntabwo bitunguranye kuba u Rwanda rwarageze ku ntego ya OMS, yo gukingira kuko kuva mu ntangiriro rwagaragaje ubushake bwinshi”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, asanga imiyoborere myiza y’u Rwanda, ubufatanye, imitegurire, uruhare rw’abaturage ndetse no gukwirakwiza inking vuba byagize uruhare rukomeye mu gukingira abantu benshi kandi vuba.

Ati: “Guverinoma y’u Rwanda irimo gukora cyane kugira ngo haboneke inking zose zikenewe kandi dukingire abantu benshi bashoboka”.

Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame aheruka kuvuga ko “Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishieje mu kurinda abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose urukingo rwa COVID-19. Kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe”.

U Rwanda kandi rukomeje gukaza ingamba zijyanye no kwikingiza, aho abantu batarabikora bakumiriwe mu ruhame n’ahandi hahurira abantu benshi nko mu tubari, amasoko, insengero, restaurant, utubari n’ahandi.

OMS yari ifite intego y’uko mu mpera za 2021, ibihugu bigomba kuba byakingiye 40 ku ijana by’abaturage babyo, intego ihari ni uko baba bageze kuri 70 ku ijana muri Kamena 2022.

Kugeza ubu ku Isi yose hamaze gutangwa inkingo zirenga miliyari 11, abamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye ni miliyari 4.46 ni ukuvuga abangana na 57.2%.

Imibare yo kuwa 5 Werurwe 2022, yerekana ko Seychelles ni cyo gihugu kiri imbere mu gukingira Covid-19 muri Afurika, ikurikiwe na Mauritius, Maroc, u Rwanda na Cape Verde.

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *