Hari abasifuzi biyemereye ko bariye ruswa ariko ntibahanwa. Ibyo utamenye ku kwijundikana hagati yabo na FERWAFA

Bamwe mu basifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda batunze urutoki Komisiyo ibashinzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho bagaragaza ko izi nzego zitabaha agaciro bakwiye, bikaba intandaro y’amakosa amaze iminsi abaranga mu kibuga.

Muri Shampiyona y’u Rwanda hakunze kumvikana imvugo z’abayobozi b’amakipe ndetse n’abatoza bakunze kwinubira imisufirire, aho bamwe batanatinya guhamya ko hajya habaho kubogama.

Umwe mu basifuzi bamaze igihe basifura mu Rwanda, muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, yaganiriye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, aho yagarutse ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu basifuzi bagenzi be n’intandaro y’amakosa amaze iminsi abagaragaraho.

Uyu musifuzi utifuje ko amazina ye atangazwa, yagarutse kuri byinshi uhereye ku buyobozi bwa Rurangirwa Aaron ndetse no ku buyobozi bwa Gasingwa Michel bombi bayoboye Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda mu myaka itandukanye.

Yagaragaje ko uburyo abasifuzi bari gufatwa muri iyi minsi bidakwiye kuko bakabaye barindwa nk’uko mbere byahoze.

Ati: “Iyo uhaye buri umwe uburenganzira bwo kuvuga ibyo adafitiye ibimenyetso ku basifuzi, bituma urwo rwego rw’abasifuzi rutakarizwa icyizere kandi bidakwiye. Biba bisaba ko Komisiyo ishinzwe abasifuzi ifata iya mbere igasobanura ibitavuzweho rumwe ku mukino runaka, iyo bitabaye rero wa musifuzi uba umutaye kuko we nta mufana nk’uko amakipe abagira”.

Kuri manda ya Gasingwa Michel ni bwo mu basifuzi byabaye bibi

Mu 2018, nibwo Gasingwa Michel yatorewe kuyobora Komisiyo y’Abasifuzi, mu Nteko Rusange yari yateranyije abanyamuryango ba FERWAFA.

Nyuma yo gutorwa, hagaragaye ibibazo bitandukanye mu basifuzi, aho bamwe barimo Nsabimana Célestin n’abandi bajyanywe n’uyu muyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], baregwa gutanga amajwi ku banyamakuru kandi bitemewe.

Icyo gihe kandi, bamwe mu basifuzi barahagaritswe kubera amakosa bakoreye mu mikino itandukanye, byatumye hakomeza gututumba umwuka mubi hagati y’abasifuzi, hatangira kubamo kwishishanya, bamwe bavuga ko hari abatoneshwa kurusha abandi.

Muri Nyakanga 2020, ni bwo mu buryo butunguranye, Gasingwa Michel yanditse ibaruwa yo kwegura ku nshingano yari afite zo kuyobora Komisiyo y’Abasifuzi. Gusa, hari amakuru avuga ko ubwegure bwe yabutegetswe bitewe n’aho ibintu byari bigeze.

Uyu musifuzi yavuze ko kwegura kwa Gasingwa gufitanye isano n’amakosa abasifuzi bari bamaze iminsi bakora no gucikamo ibice kwabo.

Ati: “Michel ni umuntu wabaye umusifuzi ukomeye, ariko wagize ibibazo bikomeye kuri manda ye. Habayemo gucikamo ibice mu basifuzi, haba amakosa aturuka ku kuba abasifuzi batari bishimye. Byabaye intandaro yo kwegura kwa Gasingwa kuko byari byarengereye”.

Yakomeje agira ati: “Habayeho kujya mu itangazamakuru kw’uyu muyobozi, atuma ryinjira cyane mu basifuzi bagakwiye kuba bavugirwa n’Umuyobozi wa Komisiyo yabo. Gusa byose byarangiye arekuye ubuyobozi ariko abisabwe”.

Uyu musifuzi yakomeje avuga ko kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko abasifuzi bari bababaye, ari uko mu mwaka w’imikino wakurikiyeho (2020-2021) aho shampiyona yakinwe mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19, abasifuzi bitwaye neza ku kigero cya 80%.

Ati: “Umwaka wakurikiye, Shampiyona yakinwe mu buryo budasanzwe, ku kigero cya 80% yarinze irangira nta kibazo kigaragayemo. Cyari ikimenyetso kigaragaza ko abasifuzi baruhutse, bishimye, mbese nta kindi kibazo bafite”.

Nyuma y’amezi atatu gusa Gasingwa yeguye, hahise haterana Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA, yemerejwemo Rurangirwa Aaron nk’Umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Abasifuzo, aho yari ayigarutsemo ku nshuro ya kabiri.

Uyu muyobozi mushya yari yitezweho impinduka ku bibazo byari bimaze iminsi mu basifuzi.

Nyuma y’igenda rya Gasingwa Michel, hari amafaranga y’uduhimbazamusyi FERWAFA yongereye ku yari asanzwe aganerwa abasifuzi baba bari buyobore imikino runaka.

Gusa, ntibyahinduye byinshi kuko nyuma y’umwaka umwe n’amezi atatu, hakomeje kugaragara ko hakiri amakosa menshi mu misifurire.

Hari abasifuzi biyemereye ko bariye ruswa ariko ntibahanwa

Ubwo Gasingwa yari akiri umuyobozi w’iyi komisiyo, hari abasifuzi biyemereye ko bariye ruswa ariko ntibahanwa nk’uko uyu musifuzi yabibwiye kiriya gitangazamakuru.

Ngo iki ni kimwe mu byateye umwuka mubi mu basifuzi kuko hari abahanwaga kuko bakoze amakosa, ariko abandi biyemereraga ko bakiriye ruswa bakaba ntacyo bigeze baryozwa.

Ati: “Ku gihe cya Michel hari abasifuzi biyemereye ko bariye ruswa banasinya ku myanzuro, ariko ntibigeze bahagarikwa. Kimwe mu byatumye haza umwuka mubi mu basifuzi. None uwo muntu ni we bamwe birirwa bavuga ko yari yaciye ruswa kandi nyamara atarigeze ahana abiyemereraga ko bayiriye. Yayiciye ate se?”

Abasifuzi bumva ko bameze nk’umwana w’impfubyi

Mu minsi ishize hagaragaye ibihano bikakaye byafatiwe bamwe mu basifuzi, barimo Simba Honoré, Ugirashebuja Ibrahim, Gakire Patrick na Kwizera Fils.

Bamwe muri aba, bahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi atatu abandi ane. Aba kandi biyongera kuri bagenzi babo baherukaga guhagarikwa barimo Mulindangabo Moïse, Nsabimana Célestin na Muneza Vagne.

Guhanwa kw’aba basifuzi si ikibazo, ahubwo bamwe bakibonera mu buryo bahawe ibihano bikakaye kandi ku makosa bo bavuga ko asanzwe.

Ngo impamvu aba basifuzi bavuga ko bameze nk’umwana w’impfubyi ni uko bavuga ko niba bakoze amakosa runaka bagashyirwa mu majwi n’abafana nk’ibiheruka kuba nyuma y’umukino wahuje Etincelles FC na AS Kigali FC, komisiyo ibashinzwe ndetse na FERWAFA ari bo bagakwiye gufata iya mbere bakabavugira nk’ababashinzwe ariko baruciye bakarumira ahubwo hakihutirwa kubahana.

Umwuka mubi hagati y’abasifuzi n’Ubunyamabanga bwa FERWAFA

Muri iki gihe hakomeje kugaragara ibibazo bikomeye by’imisifurire mu Rwanda bamwe mu basifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere, barahamya ko ibibazo by’uruhuri biri hagati y’abasifuzi n’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

Aba basifuzi bavuga ko abakozi bo mu Bunyamabanga bwa FERWAFA bari gukorana na bamwe mu banyamakuru hagamijwe kwangisha rubanda aba basifuzi no kubambika isura mbi.

Icyo bagihera ku kuba ku bihano biheruka gufatirwa abahagaritswe, ngo amabaruwa abahagarika yabanje kugera mu itangazamakuru mbere y’uko agera kuri ba nyirayo.

Ndetse bahamya ko uyu Munyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, yivanze mu ifatwa ry’ibihano byafatiwe abasifuzi baherutse guhanwa.

Ati: “Uyu munsi biratangaje biranababaje kubona umuntu witwa ngo ni Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yifata mbere y’uko yoherereza amabaruwa abasifuzi, ayoherereza abanyamakuru. Abahagaritswe babyumviye mu itangazamakuru mbere y’uko amabaruwa yabo abageraho”.

Yakomeje agira ati: “Iyo wemereye Itangazamakuru ko rikomeza kuvuga ibyo rishaka ku basifuzi, ubwo uba urihaye icyuho cyo kuvuga n’ibidahari kandi bizateza ibibazo byinshi”.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, yavuze ko abavuga ko amabaruwa yageze mu itangazamakuru mbere y’uko agera ku basifuzi bakwiye kubanza kumenya igihe yohererejwe ba nyirayo.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo naba ndi umuyobozi mu kigo ngo abe ari nanjye ushyira amakuru yacyo hanze muri ubwo buryo”.

Ku bijyanye no kuba FERWAFA na Komisiyo y’abasifuzi bitabarinda uko babivuga, Iraguha yavuze ko “Amakosa bayakorera mu kibuga abantu bose bareba kandi imikino isigaye yerekanwa kuri televiziyo”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bitarenze iki cyumweru, abasifuzi bose bazaba bamaze guhabwa uduhimbazamusyi twabo kuko byatindijwe no kwegeranya raporo z’imikino bakoze.

Abasifuzi ntibishimiye uduhimbazamusyi batabonera igihe

Abasifuzi bavuga ko nta gaciro bahabwa n’ababayobora, haherewe ku duhimbazamusyi bita intica n’ikize bagenerwa mu gihe bagiye gusifura kandi natwo ntibaduhererwe igihe.

Uwaganiriye na kiriya gitangazamakuru, yavuze ko iyo bagiye gusifura, bagenerwa amafaranga y‘agahimbazamusyi angana n‘ibihumbi 30 Frw, nyamara nayo bakayabona nabi.

Kuva Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino itangiye, kugeza ku munsi wa cyenda wakinwe mu mpera z’icyumweru twasoje, nta mafaranga abasifuzi barahabwa nk’uko babyivugira ndetse Rurangirwa Aaron akaba na we yaherukaga kubyemera.

Undi musifuzi umaze igihe asifura mu Rwanda, uri ku rwego mpuzamahanga, avuga ko uburyo abasifuzi bafatwa budakwiye.

Ati: “Niba umukino uri saa Cyenda, umusifuzi akerekeza i Nyagatare ahagurutse nka saa Kumi n‘ebyiri saa mu gitondo akahagera nka saa Saba kandi agomba kurya, akerekezeka ku kibuga akahagera nka saa Munani zigeze agomba no kwambara, akajya kugenzura ibyangombwa by’amakipe, urumva uwo musifuzi aba agiye mu mukino yiteguye neza?”

Yongeyeho ati: “Kuki FERWAFA itakorana n’amahoteli runaka yo mu ntara bakajya bacumbikira abasifuzi kandi ko bishoboka. Kugira ngo umusifuzi asifure neza bisaba kumushyira mu buzima bwiza bushoboka kuko ni umuntu ukomeye”.

Uyu yongeyeho ko na kera bakoraga amakosa ariko hari uburyo bahanwaga, bitarinze gutangazwa nk’uko bikorwa ubu. Ikindi yavuze ni uko abantu bakwiye kumenya ko umusifuzi nawe ari umuntu ashobora kwibeshya nk’abandi.

Bahawe amakarita abaranga ariko ababuza kureba imikino:

Mu minsi ishize abasifuzi basabwe gutanga amafoto ndetse n‘imyirondoro yabo kugira ngo bahabwe amakarita abaranga.

Gusa, aya makarita inyuma handitseho ko nta wemerewe kujya kureba umukino atasifuye, ibintu bamwe bavuga ko ari ukubatesha agaciro kuko bo bumvaga abasifuzi badakwiye gukumirwa kugeza kuri urwo rwego.

Uyu waganiriye na kiriya gitangazamakuru, yavuze ko abona hari abashobora kuva muri uyu mwuga kandi bakiri bato biturutse ku gitutu bashyirwaho n’itangazamakuru.

Ati: “Nibidakosoka, ni ukwitega ibintu bibiri cyangwa bitatu. Icya mbere FERWAFA nidashyiraho nyirantarengwa ku banyamakuru bazakomeza kwanduza izina ry’abasifuzi. Ikindi abasifuzi bazakorera ku gitutu bigire ingaruka mbi ku mikino. Tuzabona abakiri bato bava muri uyu mwuga, kuko uzajya ureba ubone birakwanduriza izina kandi nta kinini ubikuramo”.

Yasabye FERWAFA na Komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda gukemura bimwe mu bibazo mu maguru mashya, birimo kubamenyera uduhimbazamusyi twabo no kubavugira.

Ati: “Icya mbere, FERWAFA igerageze kurinda abasifuzi. Zirikana ko uko uhembwa uri umukozi wa FERWAFA cyangwa umuyobozi, umusifuzi na we ari umuntu ufite umuryango. Ha agaciro uwo musifuzi umutegure neza kuko ni umuntu ukomeye kandi wowe komisiyo ugerageze kuvugira uwo musifuzi kuko we atemerewe kwivugira”.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Abasifuzi muri FERWAFA, Rurangirwa Aaron, yavuze ko ibi byose atazi aho bituruka, ahakana ibivugwa ko abaherutse guhanwa babyumviye mu itangazamakuru.

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko nta byacitse iri mu basifuzi, ko abahanwe bari bikwiye kandi guhanirwa amakosa wakoze ari ibintu bisanzwe mu basifuzi.

Ati: “Nta nka yacitse amabere. Abatabizi bagomba kubimenya. Nta na rimwe imisifurire iba iri ku rwego rwiza. Ibi bisobanuye ko ikipe yatsinze ibyishimira ikanabishimira abasifuzi. Iyo itsinzwe ibihengekera ku basifuzi. Naho ubundi amakosa araba usibye na hano iwacu. Twe tuba dushinzwe kubegera tukabagira inama”.

Yakomeje ahakana ko abasifuzi baherutse guhanwa, baba barabimenyeye mu itangazamakuru mbere y’uko bahabwa amabaruwa abamenyesha ibihano bahawe.

Ati: “Sinibaza ko ari ukuri. Kuko twakoze inama tariki 13 Ukuboza 2021 ku mugoroba. Hafashwe imyanzuro muri iryo joro yasinyweho n’Umunyamabanga Mukuru ndetse amabaruwa ahita yoherezwa kuri e-mail z’abahanwe. Niba batararaye barebye kuri e-mail zabo rero ubwo ikibazo si twe”.

Yakomeje agira ati: “Ndibaza ko n’Itangazamakuru ryabivuze bucyeye kuko no ku rubuga rwa FERWAFA byari byashyizweho. Ubwo rero birashoboka ko abatinze kubona amabaruwa byatewe n’uko zo kutareba kuri e-mail. Mbese si byo rwose”.

Ku bijyanye no guha abasifuzi amakarita abaranga ariko akandikwaho ko atabemerera kureba imikino batasifuye, Rurangirwa yavuze ko nabyo bigiye gukosoka kuko habayeho kwibeshya k’uwayanditseho ariko bigiye gukosoka.

Ati: “Ku by’amakarita habayeho kwibeshya. Umuntu wagiye kuyandikisha ni we wakoze ayo makosa ajya kwandikisha inyuma ko ikarita itanga uburenganzira bwo kwinjira igihe gusifura gusa. Ariko ni ibintu bizakosoka. Bizakosoka vuba n’ayo makarita yarasubijwe. Bahumure rwose birakosoka vuba aha”.

Ku kijyanye no kudaha agaciro umwuga wo gusifura, binajyana n’ibyo abasifuzi bagenerwa nk’agahimbazamusyi k’ibihumbi 32 Frw ku basifuzi mpuzamahanga n’ibihumbi 23 Frw ku basifura imbere mu Gihugu [abatari mpuzamahanga], uyu muyobozi yavuze ko babizi neza ko ayo mafaranga ari make ndetse hari gushakwa uko yakongerwa ariko yongeraho ko nta musifuzi ukwiye gukora amakosa yitwaje agahimbazamusyi gato ahabwa kuko n’ubundi aza mu busifuzi abizi neza.

Uyu muyobozi yavuze ko banagerageza kurinda abasifuzi mu buryo bwose bushoboka kuko ikipe yose ireze ko yasifuriwe nabi atari ko ikirego gihabwa agaciro ko ahubwo habanza kubaho gusesengura amashusho y’ikosa uwo musifuzi aba ashinjwa.

Aha niho yahereye ashimangira ko nka Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda ibona ikora inshingano zayo uko bikwiye.

Muri iki kiganiro, Rurangirwa yasoje avuga ko nta byacitse ihari mu basifuzi ndetse amakosa amaze iminsi agaruka ari asanzwe.

Amakuru avuga ko mu minsi iri imbere, abasifuzi bafitanye inama na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier mu gushaka umuti w’ibibazo bikomeje kugaragara mu misifurire.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *