Hari imvugo yogeye igira iti “Nukora ibyiza, isi izakwibuka ariko niwandika igitabo, uzabaho iteka ryose”. Birashoboka ko Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yumvaga ibi neza, ikaba ari yo mpamvu yapfanye umugambi wo kwandika igitabo ku byamuranze.
Mu Rwanda buri tariki 1 Gashyantare hizihizwa Umunsi w’Intwari, uba ari n’ikiruhuko.
Imwe mu ntwari zizwi cyane iza no mu cyiciro cy’intwari z’Ingenzi ni Maj. Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ayoboye izari ingabo z’umuryango wa FPR zitwaga APR (Armee Patriotique Rwandaise) agapfa arashwe ku munsi wa kabiri w’urugamba. Hari ku itariki ya 2 Ukuboza mu 1990.
Si mu Rwanda hasa Rwigema wapfuye asize umugore n’abana babiri afatwa nk’intwari kuko no muri Uganda aho yakuriye nk’impunzi ari icyatwa kugeza ubu kuko yari ku ruhembe rw’abasirikare bagejeje NRA (National Resistance Army) ku butegetsi bw’icyo gihugu ikiyoboye.
Nk’umusirikare muri NRA, Rwigema ni indatirwagutabara ukurikije uko amateka azwi abisobanura.
Rwigema yarwanye kandi ayobora ingamba nyinshi kuva mu mwaka w’ 1982 kugera mu 1990.
Gusa urugamba rwibukwa cyane kurusha izindi nkuko bamwe mu barwananye na we babivuga ni urwitiriwe Koloneli Kilak rwabereye mu Karere ka Gulu mu 1984.
Abaganiriye n’umwanditsi w’iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru Daily Monitor mu mwaka wa 2013 ifite umutwe ugira uti “The book Rwigyema never wrote” bamubwiye ko muri urwo rugamba abarwanyi ba NRA baguye mu gico cy’abasirikare ba UNLA (ingabo za Uganda z’icyo gihe) zabarushaga cyane ubwinshi maze benshi bafatwa rwamikono.
Gufatwa nk’imfungwa y’intambara ngo ni ishyano ryo mu ntambara NRA itifuzaga na gato.
Icyo gihe ngo uwari uyoboye ingabo za NRA yahamagaye Rwigema akoresheje icyombo amusaba ubufasha ngo abimane kuko bari mu mahina.
Aha Rwigema yahise ategura umugambi wo kwimana abo basirikare mu gitero yagabye ku mwanzi maze kinahitana uwari ayoboye abasirikare ba UNLA witwaga Kilama wari icyatwa mu ntambara.
Nyuma y’icyo gitero, ngo abo Rwigema yayoboraga bamuhimbye akabyiniriro ka ‘James Bond’. Iyi nkuru yashyizwe ahagaragara imyaka icyenda nyuma y’aho.
Aganira na The East African ku ya 27 Kamena 1996, nyuma yo gusezererwa mu gisirikari, Kadogo Christopher Lubega wamamaye cyane mu ntambara ya NRA, yibuka cyane urugamba rwa Kilak nubwo atavuga neza niba koko abarwanyi ba NRA baraguye mu gico cyangwa ari ingabo zasakiranye n’umwanzi.
Ati: “Uwo munsi twatakaje abasirikare 300 maze njye n’inshuti yanjye n’abandi dufatwa n’umwanzi. Rwigema yagabye igitero cyo kutwimana maze Kilama aricwa”.
Uwanditse iyi nkuru avuga ko mu mwaka w’ 2011 yasuye Margaret Kiwaan nyina w’uwari Minisitiri w’Imari muri Uganda, Maria Kiwanuka iwe ahitwa Bugolobi. Ni ku mpamvu y’ubushakashatsi yakoraga icyo gihe.
Ku bw’impanuka ngo bavuze kuri Rwigema maze Kiwaana avuga ukuntu yigeze kwamburwa ku ngufu inzu ye n’umwe mu basirikare ba UNLA mu gihe cy’intambara ya Luweero hanyuma akaza kuyivamo ahunga NRA yasatiraga aho hanyuma agasigamo ibikoresho bya gisirikari bifungiranyemo imbere muri iyo nzu.
Ngo kugira ngo asubizwe inzu ye byaramukomereye kugeza ubwo abantu bamwe bamugiriye inama yo kwegera Rwigema ngo amufashe.
Kiwaana agira ati: “Nasanze Rwigema aho yari i Bulange, maze azana n’abasirikare bake tuzana i Bugolobi, ni uko tuhageze abasirikare bugurura amarembo ninjira mu nzu yanjye”.
Kuko uyu mukecuru Kiwaana yumvaga adatekanye akurikije aho yari atuye, Rwigema yamuhaye abasirikare ngo babe bamurinda mu gihe gito.
Icyari gisigaye kuri Rwigema kwari ukwandika igitabo ngo “azabeho iteka”. Nyuma yo kugaruka mu rugo [mu Rwanda] Rwigema yari afite umugambi wo kuzandika igitabo (autobiography) kivuga ku byo yari kuba yaraciyemo.
Ibi Rwigema yabibwiye Ogen Kevin Aliro, umunyamakuru w’ikinyamakuru Weekly Topic mu 1989.
Mu nkuru yasohotse ku wa 4 Ukwakira 1991, Aliro yanditse avuga ko ubwa nyuma yavuganye na Rwigema hari mu 1990 nyuma y’umukino wahuje na Villa na KCC kuri Stade ya Nakivubo amasaha make mbere y’uko Rwigema atangira urugendo rwari kumugeza mu Rwanda.
Ku gitabo Rwigema yapfuye atabashije kwandika, Aliro yanditse muri icyo kinyamakuru ko rimwe igisirikare cyigeze gutwara mu ndege abanyamakuru ibakuye i Kampala ibajyanjye i Gulu nyuma inyeshyamba zigometse zo mu mutwe wa Holy Spirit Movement zari zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Uganda aho i Gulu. Aho ngo NRA yahishe abagera mu magana muri abo barwanyi.
Uwayoboraga Diviziyo ya 4 ya NRA, Lt Col Sunday Mukuru ngo bishimiye cyane akazi kari kakozwe n’ingabo zabo uretse Rwigema wenyine.
Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru, Aliro ngo yegereye Rwigema icyo gihe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije ngo agire icyo avuga ariko Rwigema aramwihorera.
Aliro yanditse ko Rwigema yamubwiye amushwishuriza ati: “Oya, oya igirayo unjye kure. Sinshaka kuvugisha itangazamakuru. Genda ubaze Mukuru, ni we uyoboye hano”.
Aha ariko ngo Aliro yarakomeje aratitiriza. Akomeza yandika ati: “Nanze kugenda, [mbwira Rwigema] nti ‘Singufata amajwi, ndabigusezeranije”.
Aha ngo Rwigema yaramwenyuye maze abaza Aliro ati: “Harya witwa nde?’’ maze Aliro aramubwira. Rwigema arongera aramubaza ati: “Ukomoka ino aha hafi se?’’ Aliro arasubiza ati: “Oya ariko igice kinini cy’ababyeyi banjye bakomokaga i Lira”.
Aha ngo Rwigema yamwitegereje igihe cy’umunota wose maze aravuga ati: “Urabona, Kevin, nta mpamvu nzima yatuma Abagande bakomeza gupfa nubwo baba barigometse. Iyaba nashoboraga guhagarika ibi byose”.
Aliro akomeza agira ati: “Aha baraje bansubiza inyuma. Gusa nibura Rwigema ni we muyobozi mukuru wa mbere mu basirikare namenye wababazwaga no kubona abasirikare b’umwanzi bapfa ku bwinshi”.
“Yego, yari umusirikare w’umutima wabajwe bitandukanye n’iy’abandi ni na yo mpamvu nabaye inshuti ye. Bisa n’aho yari yarankunze nanjye, aho twakomeje tuganira ku buzima bwacu bwite noneho”.
Aliro agira na none ati: “Rwigema yambwiye ko yari gusezera vuba muri NRA”.
Asubiramo amagambo ya Rwigema ati: “Ndashaka gushyira iherezo kuri ubu busazi bwo mu majyaruguru. Nzabona nsubire i Kampala ubundi nsabe kurekurwa kugira ngo ntahe iwacu”.
Ni uko Aliro abaza Rwigema ati: “Ubwo hazakurikiraho iki?”
Rwigema ati: “Ndashaka gusa kuba njyenyine hamwe n’umugore n’umwana wanjye. Ikintu cyonyine nshaka gukora ni ukwandika igitabo, nkandika ibyo nibuka byose byambayeho”.
Rwigema yabajije Aliro niba yarashoboraga kumufasha kunonosora icyo gitabo. Aliro yaremeye ariko abwira Rwigema ko nta bunararibonye yari afite mu kunonosora ibitabo.
Aliro akomeza agira ati: “Narahagurutse ngira ngo ngende maze ngeze hagati y’aho nari kumwe na Rwigema n’aho bagenzi banjye bari, arampamagara ngo ngaruke” arambwira ati “Kevin, urabona, nakoreye Uganda ibyo nari nshoboye byose. Ubu ndashaka gutaha iwacu, mu Rwanda”.
Aliro yavuze ko atumvaga neza icyo gihe uko Rwigema yashakaga kugaruka mu rugo mu gihe Habyarimana atari kubanza gukubitwa icyuhagiro agahinduka nyabyo.
Ati: ’’Icyo nashoboye kubaza ni iki kibazo cy’ubugoryi nti ’Iby’igitabo se bizagenda bite?’ maze Rwigema arasubiza ati “Sinifuza kujya mu butegetsi. Nzahita nsezera igisirikare nitugera i Kigali ariko nyine nandike igitabo”. Rwigema aha yasabye Aliro kugenda.
Uko byagenze rero ubu yabara umupfu koko. Rwigema ntiyabashije gukandagiza i Kirenge i Kigali agihumeka nk’uko yabyifuzaga. Umunyamakuru Aliro na we yarapfuye. Ubu se, ni nde uzafasha Rwigema kwandika igitabo cye?
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com