Uko Gen. Rwigema yigeze gushavuzwa n’imirambo myinshi y’abo bari bahanganye; abandi babyina intsinzi

Nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yabaye umusirikare w’icyitegererezo muri Uganda no mu Rwanda; ku buryo abo muri ibi bihugu byombi bagishimangira ubutwari bwamuranze mu gihe yari akiriho, cyane cyane kuva mu 1982 ubwo yayoboraga ibitero nk’umwe mu bakuru mu ngabo za NRA (National Resistance Army) kugeza mu 1990; umwaka yatabarukiyeho hashize umunsi atangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Inkuru ya Daily Monitor yo ku wa 5 Ukwakira 2013 yahawe umutwe wa “The Book Rwigema Never Wrote” (Igitabo Rwigema atigeze yandika) isobanura byinshi ku butwari bya Rwigema ubwo yari mu ngabo za NRA zitarafata ubutegetsi bwa Uganda n’igihe zari zaramaze kubufata, zibukuye mu maboko ya Milton Obote.

Iki gitangazamakuru kivuga ko mu 1989, Gen. Rwigema yigeze kugirana ikiganiro n’umunyamakuru witwa Ogen Kevin Aliro wa Weekly Topic, cyabereye mu Karere ka Gulu muri Uganda, nyuma y’imirwano ya NRA n’umutwe witwaje intwaro witwaga Holy Spirit, uyu musirikare amubwira umugambi we wo kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe (autobiography) mu gihe azaba yarageze mu Rwanda.

Nyuma y’urupfu rwa Rwigema rwo ku wa 2 Ukwakira 1990, uyu munyamakuru yashyize hanze inkuru ivuga kuri iki gitabo uyu musirikare yapfuye atanditse ku wa 4 Ukwakira 1991, yahaye umutwe wa “The Book Rwigema Never Wrote” Daily Monitor yashingiyeho yandika iyi nkuru.

Aliro yanditse ko muri uwo mwaka, umutwe wa Holy Spirit wigeze kugaba igitero ku ngabo za NRA ku birindiro bikuru byazo mu Karere ka Gulu, zicamo amagana y’abari bagize uyu mutwe.

Icyo gihe, NRA imaze guhashya Holy Spirit, yavanye abanyamakuru mu mujyi wa Kampala ibajyana muri Gulu kugira ngo barebe ibyahabereye. Muri icyo gihe, abarimo uwari komanda wa Diviziyo ya 4, Lt. Col. Sunday Mukuru babyinaga intsinzi.

Aliro wari mu banyamakuru bajyanwe ahabereye iri sibaniro, yavuze ko icyo gihe Gen. Rwigema we yari yashavuye, mu gihe bagenzi be bishimiye kwica imbaga y’abarwanyi b’umwanzi.

Uyu munyamakuru yafashe icyemezo cyo kwegera Rwigema wari Komanda wungirije wa NRA wari wicaye aha wenyine, kugira ngo baganire, ariko aramwangira.

Rwigema yasubije Aliro ati: “Oya oya genda. Ntabwo nshaka kuvugana n’itangazamakuru. Baza Sunday Mukuru, ni we ubishinzwe”.

Nyuma yo kwimwa amakuru, umunyamakuru yasezeranyije uyu musirikare kumuganiriza ariko ntafate amajwi.

Icyo gihe uyu musirikare yaramwenyuye, hanyuma aza kumubwira akari ku mutima we, ati: “Urabona Kevin (Aliro), nta mpamvu y’uko Abagande bakomeze gupfa n’ubwo baba barigometse (rebels). Ndumva ibi nabihagarika”.

Bitewe n’aka gahinda, Gen. Rwigema yabwiye Aliro ko agiye gusezera muri NRA, agasubira mu rugo (mu Rwanda).

Ati: “Ndashaka kuva muri ubu busazi bwo mu majyaruguru, ngasubira muri Kampala maze ngasaba kurekurwa, ngasubira mu rugo. Ndashaka kuba hafi y’umugore wanjye n’abana. Kimwe gusa nshaka gukora ni ukwandika igitabo, memoir yanjye”.

Rwigema yakomeje ati: “Urabona Kevin, nakoze byiza muri Uganda. Ubu ndashaka gusubira mu rugo, mu Rwanda” gusa ngo ntiyabwiye uyu munyamakuru uburyo azagaruka mu Rwanda.

Gen. Rwigema ubwo yahishuriraga Aliro ko azandika igitabo, yamubwiye ko n’ubwo afite uyu mugambi, nta bumenyi afite ku bijyanye n’imyandikire y’ibitabo.

Yamusabye kuzabimufashamo, mu cyitwa ‘editing’, na we amwemerera kubikora, ariko ntibyashobotse kuko n’uyu munyamakuru yaje gupfa.

Tariki 2 Ukwakira 1990 ni bwo Maj. Gen Fred Rwigema yatabarutse ubwo yari ayoboye ingabo za RPA zari zigamije kubohora u Rwanda.

Abari bazi neza Rwigema aho yabaye hose uhereye muri Uganda, Tanzania na Mozambique bavuga ko yari umuntu w’imico myiza warangwaga n’ubutwari, ndetse n’ishyaka ryo guharanira ukuri.

Maj. Gen Fred Rwigema uzwi ku mazina yo mu buto bwe nka Emmanuel Gisa yavukiye i Gitarama kuwa 10 Mata 1957.

Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1960 bwiswe Impinduramatwara y’Abahutu ni bwo bwatumye Rwigema n’umuryango we bahungira muri Uganda mu nkambi ya Nshungerezi iherereye muri Nkole.

Rwigema yasoje amashuri ye yisumbuye mu mwaka wa 1976 aho yahise afata inzira ajya muri Tanzania ubwo yinjira mu mutwe w’inyeshyamba za Front for National Salvation (FRONASA) wari uyobowe na Yoweri Museveni, mukuru w’inshuti ye magara Salim Saleh.

Ni muri uwo mwaka kandi Emmanuel Gisa yatangiye gukoresha izina rya Fred Rwigema.

Mu mwaka wa 1978, Fred Rwigema yagiye muri Mozambique afatanya n’inyeshyamba za FRELIMO, ubwo zari ku rugamba rwo kurwanya no guca ubukoloni bwa Portugal.

Mu 1979, Rwigema yinjiye mu mutwe w’inyeshyamba za Uganda National Liberation Army (UNLA) wafatanyije n’ingabo z’igihugu za Tanzania kuvana Idi Amin ku butegetsi ubwo yahungiraga muri Libya.

Ntibyatinze kuko Rwigema yinjiye mu mutwe wa National Resistance Army (NRA) wa Museveni ubwo bari mu ntambara na Guverinoma ya Milton Obote.

Kuva inyeshyamba za NRA zahirika ubutegetsi bwa Obote zikanabohora Uganda, Rwigema yagiriwe icyizere ahabwa umwanya wa Minisitiri w’Ingabo wungirije.

Umwihariko we ni uko umwanya ukomeye yari afite muri Leta ya Uganda utamubuzaga kugumana abasirikare be mu ntambara z’urudaca zahoraga mu majyaruguru ya Uganda.

Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, Fred Rwigema yayoboye ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Tariki ya 2 Ukwakira yahise atabaruka arasiwe ku rugamba.

Kugeza magingo aya Fred Rwigema abarirwa mu ntwari zikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko abarirwa mu cyiciro cy’Imanzi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *