Imbuga nkoranyambaga, Isoko y’amafaranga abantu bakunze gukerensa nubwo zifatwa nk’inkota y’amugi abiri

Nubwo zifatwa nk’inkota y’amugi abiri ni ukuvuga ko zishobora no gusenya zikangiriza byinshi, ku rundi ruhande imbuga nkoranyambaga ni isoko y’amafaranga ku babiteguye neza bakazubaka mu buryo budahonyora amategeko y’abazishinze cyangwa y’ibihugu zikoresherezwamo. 

Bitandukanye n’abazikoresha mu bikorwa byo kwishimisha gusa, ubugizi bwa nabi n’ibindi byaha, hari abazibonyemo amahirwe y’akazi kabinjiriza akayabo, ku buryo mu buryo utabasha kumva, kandi bwashobokera buri wese wabyiyemeje. 

Urugero rwa hafi ni nka Charli D’Amelio wishyurwa miliyoni 17,5$ (arenga miliyari 22 Frw) na TikTok ku mwaka. 

Kubera gukoresha uru rubuga mu buryo bubyara inyungu kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 19 afite abamukurikira kuri TikTok bagera kuri miliyoni 152 akaba abarirwa umutungo wa miliyari 38 Frw. 

Si TikTok gusa ishobora kuba inkomoko y’amafaranga kuko na Instagram, Twitter na Facebook, byose byabaye imari ishyushye ku bamenye kubibyaza umusaruro, zikiyongera kuri You Tube yo imaze gukiza abatabarika cyane cyane abayimenye rugikubita. 

Nko kuri Instagram uru rubuga ruha Cristiano Ronaldo agera kuri miliyoni 2.3$ ku butumwa bumwe ashyizeho, mu gihe kuri Twitter uyu mugabo nawe ari mu bahabwa akayabo aho imuha miliyoni 3,23$ (arenga miliyari 4 Frw) ku butumwa bumwe ariko bwishyuwe ni ukuvuga abo yamamariza. 

Iyo tuvuga ubutumwa bwishyuye ni ha handi ikigo runaka gikorana na nyiri konti, bijyanye n’uko imbugankoranyambaga ze zirebwa cyane, bikamusaba guhanga ubutumwa buvugitse mu buryo busa n’ibyo akunda gushyiraho bwamamaza ibicuruzwa byabo 

Ntiwumve ko ari icyamamare (nubwo na byo bimufasha) ngo utekereze ko ari yo mpamvu nyamukuru ituma ahabwa amafaranga ngo wumve ko wowe utabishobora, ahubwo kuzikoresha mu buryo bufite intego, bwubaka ndetse buhozaho ni byo bituma uzungukiramo. 

Niba ubihakana wajya kureba igihe Khaby Lame, yatangiye gukoresha TikTok. 

Uyu musore w’umunya-Senegal mu bihe bya Covid-19 yirukanwe mu ruganda yakoragamo mu Butaliyani, abuze uko abigenza, atangira gushyira amashusho kuri TikTok ku buryo bwihariye atavuga, ariko ubu ari mu bishyurwa akayabo, aho arenga ibihumbi 750$ abihabwa kuri video imwe. 

Imbuga nkoranyambaga zoshyura akayabo ni nyinshi atiko reka twibande ku mbuga nka TikTok, Instagram, Twitter na Facebook, dore ko ari zo zikunze gukoreshwa mu Rwanda ariko abazikoresha ntibumve amahirwe azirimo. 

TikTok 

TikTok ni urubuga rwa gatandatu rukoreshwa na benshi mu Isi. Rufite abarengaho gato kuri miliyari imwe bayikoresha buri kwezi ku buryo buhoraho nk’uko ubushakashatsi bwakozwe muri Mutarama 2020 bwabigaragaje. 

Kugira ngo uru rubuga rutangire kukwishyura, ugomba kuba ufite hejuru y’imyaka 18, ufite abagukurikirana barenga ibihumbi icumi ukaba unafite abarebye amashusho yawe ku mpuzandengo y’ibihumbi 100 mu gihe cy’iminsi 30. 

Iyo wujuje ibi uhita usaba uru rubuga gutangira kukwishyura, ubusabe ukora binyuze mu nyandiko. Nk’urugero amashusho yarebwe n’abantu 3000 nyiri konti ashobora guhabwa 20$. 

Kwinjiza amafaranga bijyana no gukorana n’ibigo bishobora kugana nyiri konti mu gihe bibona ko hari aho yabageza mu kwamamaza ibicuruzwa byabo bikagenda, ubundi bagakorana akamamaza ibicuruzwa byabo bakamwishyura. 

Guhitamo ibyo abagukurikira bakunda kandi bikaba ari umwihariko wawe, guhora ushyiraho amashusho cyangwa ubundi butumwa budatuma abagukurikira binuba, kuganira n’abagukurikira imbonankubone, ni byo bituma ushobora kwinjiza amafaranga kuri TikTok. 

Nubwo muri iyi minsi nyuma yo kugurwa n’umuherwe Elon Musk, X iri gukorwaho impinduka nyinshi ariko abayimenye kare bayibyaza amafaranga uko bwije n’uko bukeye binyuze mu gushyiraho buba bwishyuwe n’abamamaza. 

Nkuko bikorwa ku rubuga rwa TikTok, gusinyana amasezerano n’ibigo bicururiza ku ikoranabuhanga, ukazajya urema imiyoboro (link), iyobora abantu ku bicuruzwa batanga, hanyuma ukayisangiza abagukurikirana, iyo biguzwe binyuze kuri konti yawe, hari amafaranga winjiza. 

Hari ubundi buryo bwiswe Super Follows bufasha abafite ababakurikira bari hejuru y’ibihumbi 10, aho umuntu ugukurikira ushobora kumwishyuza binyuze mu buryo bw’ifatabuguzi, kugira ngo ajye yemererwa kureba ibyo washyizeho. 

Ubyemerewe ni umuntu ufite imyaka 18, akaba ashyiraho ubutumwa byibuze 20 mu kwezi. Mu gihe Twitter yabikwemereye ushobora gutangira kwishyuza kuva ku 2,99$ kugeza ku 9,99$ ku kwezi kuri uru rubuga rukoreshwa n’abarenga 500 ku kwezi. 

Uburyo bundi bushobora gutuma ubona amafaranga burimo ubwiswe ’Tip Jar’ aho usaba Twitter igashyiraho uburyo umuntu ashobora kukwishyura mu gihe yakunze ubutumwa bwawe. 

Ubundi ni ubwiswe ’Ticketed Spaces’ bushobora gutuma ucuruza ubutumwa ariko yagukomoyeho bwawe mu mahuriro (twitter spaces) atandukanye, iyo ubu buryo bukunze ushobora kwishyuza kuva ku 1$ kugera ku 999$ kuri tike imwe. 

Uretse kugira konti kuri Facebook igufasha mu kwigarurira abagukurikira gusa, uru rubuga na rwo n’inkomoko y’amafaranga ku muntu wabiteguye neza. 

Amafaranga Facebook yishyura nyiri konti, ashobora kuva mu kwishyuza ubutumwa nyirayo ashyiraho binyuze ku bafashe ifatabuguzi, amashusho yamamaza aza mu butumwa bwawe, n’ibicuruzwa by’abandi wamamaza ukabonamo komisiyo n’ibindi. 

Kugira ngo bikunde, nyiri konti agomba kubanza gukurikiza amabwiriza asabwa kugira ngo yemererwe kwishyuriza kuri uru rubuga. 

Amabwiriza ya mbere ni ukubanza kureba niba icyiciro konti/paji yawe ibarizwamo kikwemerera kuba wakwakira amafaranga kuri uru rubuga, ukareba aho ukwiriye bijyanye n’ubutumwa utanga hanyuma ugatangira gusaba Facebook kwemererwa kwakira amafaranga. 

Kuri ubu Facebook yarabyoroheje kureba niba wujuje ibisabwa kugira ngo uhabwe amafaranga, ujya ku rukuta rwawe, ukajya ku bubiko buzwi nka ’Creator Studio’ ukajya ahanditse ’Monetization’ ugahitamo paji yawe nyuma ukabisaba ukanze ahanditse ’apply’. 

Facebook ihita iguha uburyo warebamo ko wemerewe kwakira amafaranga buba buri mu mabara atandukanye. 

Iry’icyatsi rigaragaza ko wemerewe, umuhondo ukagaragaza ko hari utwo ugomba gukosora kugira ngo wemererwe, noneho umutuku ugasobanura ko utabyemerewe na busa. 

Aha niho utangirira kubona ibyo ugomba gukurikiza birimo kuba paji/konti imaze iminsi 30 ikora, kuba ufite abagukurikira barenga ibihumbi 10 bikwemerera kwishyurirwa ya ma videwo yivanga muri content yawe n’andi mabwiriza ajyanye no kudahonyora uburenganzira bw’abandi. 

Uretse ayo mafaranga ushobora kubona, kwishyuza amafaranga mu biganiro (events) ukora, gushyiraho ubutumwa, bwishyuwe na byo bishobora gutuma Facebook ikwishyura. 

Mu gihe hari ibiganiro uri gutanga ako kanya cyangwa ibyakozwe mbere (pre-recorded), usaba abagukurikira kohereza utunyenyeri tugaragaza ko babyishimiye kuko Facebook yishyura 0.01$ kuri buri kamwe. 

Iyo konti yawe yujuje bya bindi byose, umubare w’abagukurikira bafashe ifatabuguzi ku butumwa utanga na byo ushobora kubyishyurirwa kuva ku 0.99$ kugeza 99.99$ ku muntu umwe ukishyurwa buri kwezi. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *