Ingabire wakoze filime zamamaye cyane zirimo ‘Intare y’Ingore’ yagarukanye indi nshya; akemanga iz’iki gihe

Ingabire Appollinaire usanzwe ari umwanditsi wa filime akaba n’umuyobozi wazo, yashyize hanze filime nyaRwanda yitwa ‘Inzira y’umusaraba’ anakemanga filime z’iki gihe avuga ko hari umwimerere  zibura. 

Filime ‘Inzira y’umusaraba’ ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa wiciwe ababyeyi, nyamara uwagize uruhare mu rupfu rw’ababyeyi be akamurera nk’umwana we, uwo mukobwa atabizi. 

Muri iyi filime, umwana w’umukobwa Iribagiza yangwa urunuka n’umugore wamureze nyuma yo kwicirwa ababyeyi n’umugabo we, aho uyu wiyita Se aba yarishe ababyeyi be kubwo gukunda nyina wa Iribagiza ariko Se akamumutwara, agahitamo kubavana mu nzira. 

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Ingabire Appollinaire yavuze ko uko ibihe bigenda bihinduka hari impinduka nyinshi zigenda zibaho cyane cyane zijyanye n’umwimerere wa filime ziri kujya hanze muri iki gihe. 

Ati “Kuri ubu nagarutse nyuma y’iminsi myinshi. Kera twakoze filime zica kuri CD icyo gihe ibya YouTube byari bitaraza rero twarakoraga duhita tubona amafaranga ku buryo wakoraga filime uzi neza ko uzayigurisha. Nk’iyo wabaga ufite filime nziza byari bihagije kubona amafaranga.’’ 

Arakomeza ati “Impamvu yatumye mara iminsi ntari gukora filime byatewe n’uko nari ngishakisha ubundi buryo bwo gucuruza filime tugerageza gukora imbuga kugirango ducururizeho icyo gihe numvaga ko ngomba gushyiraho isoko rishya rya filime mu Rwanda, ariko byagiye biburizwamo n’impamvu nyinshi zitandukanye ariko cyane cyane amikoro.’’ 

Mu kiganiro yagiranye n’Imirasire tv kandi, Ingabire yavuze ko yatangiye umwuga wa sinema mu mwaka wa 2009, aho yanakoze filime zitandukanye zirimo n’izakunzwe cyane kugeza n’uyu munsi mu Rwanda no mu mahanga nka ‘Intare y’Ingore’  na ‘Giramata’. 

Nyuma y’iminsi Ingabire atagaragara muri sinema nyuma yo kugaragara mu mashusho ya filime y’uruhererekane ‘City Maid’ ikunzwe cyane, yagarutse amurikira Abanyarwanda umwihariko wa filime ze, azana filime unakwiye guhanga ijisho cyane yise ‘Inzira y’umusaraba’ 

Ingabire yabwiye kiriya gitangazamakuru ko nubwo mu Rwanda filime ziri gukorwa ubutitsa, ariko wa mwihariko wa filime zakunzwe cyane sinema nyarwanda igitangira kwaguka Abanyarwanda bari bamaze gusa n’abayinyotewe, bikaba mubyamuhagurukije, akoza ikaramu muri wino arandika kugira ngo yongere abibutse. 

Iyi filime iri guca kuri shene ya YouTube ‘Big family tv‘, ifite umwihariko wo kuba irimo abakinnyi bafite amazina akomeye kuri sinema nyaRwanda, barimo nka Antoinnete Uwamahoro uzwi nk’Intare y’Ingore, Irafasha Sandrine uzwi nka Swalla, Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina n’abandi. 

Ingabire Appollinaire aravuga ko umwihariko w’iyi filime ‘Inzira y’umusaraba’ ari uko izakinwamo n’abantu benshi bagera ku mubare wa magana atanu (500) uko azakomeza kugenda ayikora umunsi ku munsi, akanavuga ko yamaze gutegura uburyo bwo gukomeza guha Abanyarwanda filime nziza kandi bazakomeza kwishimira no gukunda. 

Ingabire yakoze izindi filime zirimo ‘inzira y’urupfu, impeta yanjye,ahashize, niyo ibikora’ n’izindi yagizemo uruhare nka ‘amarira y’urukundo, city maid na sekibi’ zose zifite umwihariko wo kuba zifite inkuru z’ubuzima bwa buri munsi kandi z’amarangamutima mu buryo bwihariye. 

Ingabire Appollinaire yaba ari mu biganiro n’abagabo bakomeye muri sinema y’igihugu cya Nijeriya, bategura uburyo bw’imikoranire kuri filime bazakorera mu Rwanda mu gihe kidatinze. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *