Karongi: Umukobwa yishyuye Umusore kugirango amurongore none birangiye amwishe

Umusore wo mu Murenge wa Rugabano w’Akarere ka Karongi arakekwaho kwicisha umukobwa yateye inda akanga kumugira umugore nubwo umukobwa yari yakoze iyo bwabaga akanamuhonga amafaranga ibihumbi 300 Frw.

Bikekwa ko aya mafaranga ari na yo uyu musore yakoresheje yishyura abo yahaye akazi ko kwica uwahoze ari umukunzi we.

Ku itariki 30 Ugushyingo 2021, nibwo Muhawenimana Valentine w’imyaka 22 yaburiwe irengero, umurambo we uboneka kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Karambo mu Murenge wa Rugabano.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko uyu nyakwigendera akimenya ko atwite yegereye umusore wamuteye inda amubwira ko amukunda kandi ko abimwemereye yiteguye kubana na we akamubera umugore.

Umusore akibyumva yaramushwishurije amubwira ko ikibazo cy’ubushobozi buke afite kitatuma arongora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Izi mpungenge zatumye Muhawenimana ajya gukubita inzu ibipfunsi agarukana ibihumbi 300 Frw, ayashyikiriza umusore wamuteye inda yizeye ko ari yo bazaheraho bubaka ubuzima, kuko imbogamizi y’amikoro yari itangiye kubonerwa igisubizo.

Amakuru avuga ko uyu musore yemeye kwakira amafaranga y’umukobwa kuko yari akennye ariko akomeza kugira umugambi wo kutazamushaka.

Umukobwa yakomeje kubaza umusore aho gahunda zigeze undi na we ahitamo gucura umugambi wo kumwicisha nk’uko bikekwa n’abaturage bazi iby’iki kibazo.

Uyu musore ngo yahaye akazi abandi basore babiri abasaba kwica Muhawenimana ubundi akazabahemba ibihumbi 80 Frw, bikavugwa ko aya mafaranga yari kubahemba yari kuyakura mu mafaranga wa mukobwa yamuhaye.

Kugeza ubu abasore babiri bikekwa ko bahawe akazi ko kwica Muhawenimana bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru avuga ko nyuma y’urupfu rwa Muhawenimana umuryango we wegereye uyu musore bari basanzwe bakundana bamubaza niba azi irengero rye maze ababwira ko yagiye i Gisenyi gushaka umugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Nsabimana Cyriaque, yavuze ko amakuru y’uko uyu mukobwa yari yarahaye amafaranga umusore bakundana na bo bayumvise ariko avuga ko nta byinshi yatangaza kuko iperereza rigikomeje.

Uyu muyobozi yasabye abaturage bafitanye amakimbirane kwiga umuco wo kwegera inzego z’ubuyobozi zishobora kubafasha kuyahashya ataragera aho ashobora gutwara ubuzima bw’umuntu.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *