Umusaza witwa Mbuguje yasabye Perezida Kagame kumuha inka ikamukamirwa icyumweru mbere yo gutabaruka

Umusaza Aloys Mbuguje, avuga ko afite indwara idakira y’umuvuduko w’amaraso, abona izamuhitana vuba gusa akavuga ko yifuza ko Perezida Kagame Paul yamuha inka byibuze ikamukamirwa icyumweru kimwe ubundi agasanga abasogokuruza be.

Uyu musaza utuye mu Mudugudu wa Kinkware, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, avuga ko yavutse mu 1941.

Muzehe Mbuguje avuga ko niyo yakamirwa inka Perezida Kagame amuhaye icyumweru kimwe n’ubwo asanga asigaje igihe gito ku bw’uburwayi.

Muzehe Mbuguje n’imvi z’uruyenzi, agendera ku kabando n’ishapure mu ijosi, Ikinyamakuru BWIZA ducyesha iyi nkuru cyamusanze iwe mu rugo hafi y’isoko rya Kinkware, ayiganiriza ku ngingo zitandukanye harimo n’imiyoborere muri iki gihe.

Cyane ko avuga ko yariye ingoma nyinshi, yagereranyije imiyoborere yo mu bihe bishize n’iy’ubu ku butegetsi bwa Perezida Kagame.

Uyu musaza uvuga ko amaze igihe kirekire arwaye atava iwe mu rugo, yagize ati: “Perezida Kagame mumubwire muti muzehe Mbuguje yabonye byinshi; ibyiza n’ibibi”.

“Ubu ngubu ibyiza bimuherekeje neza. Muti uragahora ku ngoma. Sinababwiye ko nabonye ubuyobozi bwinshi, kuva Perezida Kagame yajyaho [ku butegetsi] nta kintu cyari cyandaza ku ijoro ngo kirampangayikishije”.

Akomeza agira ati: “VUP ntayo bari bampa, bari bagiye kunshyira ku rutonde, Corona iba irateye ahubwo wa mugani, erega nanjye ntunze akaradiyo hano njya numva ibiba biri kuba”.

“Ndarwaye cyane nsigaje igihe gito ariko nzapfana ibyishimo. Perezida Kagame yatekesheje abantu, nk’ubu nanjye uwampa inka kuko nabona aho nkura ubwatsi cyangwa n’uwayiragira, nibura nanjye nkanywa amata nk’icyumweru kimwe nkitahira”.

“Girinka ntabwo yangezeho. Nka buriya Perezida Kagame ampaye inka, muyinsabire bana banjye nibura nzagende nyoye amata icyumweru kimwe.Kibaye ngifite imigeri, mba mara guhaga urwagwa nkaririmba Kagame”.

Yunzemo ngo “Muzamumbwirire muti muzehe Mbuguje yagusabye inka Pe! Nibura insazishe neza. Muti yumva abo wazihaye akishima cyane na we imugezeho byaba ikindi”.

Uyu musaza ku ngingo y’imiyoborere avuga ko hari impinduka zigaragara nk’aho ubuyobozi bwegereye abaturage, iterambere rikaba rihari.

Avuga ko hari ikinyuranyo kinini mu buryo yagiye abona abandi bategetse u Rwanda babigenzaga gusa akavuga ko mu Murenge wa Nkotsi nta kibazo bafite gihambaye ariko akikoma ubujura buri muri ako gace, ngo buteye inkeke.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *