Kigali: Abaturage bavuga Ko batewe impungenge n’inzoga iri gutuma babyimba ibirenge n’Amatama

Mu karere ka Gasabo, mu mirenge itandukanye irimwo umurenge wa Nduba, Jabana, Jali, Kagugu n’ahandi hatandukanye Muri aka karere haravugwa inzoga izwi Ku izina rya “Flesh Tangawize” abaturage bavuga ko ituma batumba ibirenge n’Amatama bagasaba ko yagenzurwa hakarebwa ko nta burozi yifitemwo.

Mbonigaba Jean Paul, umuturage utuye mu murenge wa Jabana, avuga ko Flesh Tangawize kuva yatangira kuyinwa yatangiye kugenda atumba ibirenge gahoro gahoro bikaza no kuviramwo gutumba amatama.

Ati: ”Iyi nzoga tubona icuruzwa mu mabotike tukagirango zemewe na Leta yacu, ntabwo tuba tuzi ko abazikora, bazikora zitujuje ubuziranenge Ibi tubimenya Iyo zitugizeho ingaruka.  Ubu meze nk’umuntu warwaye bwaki kandi narahoze ndi umusore ufite ingufu”.

Ibi abihuza na mugenzi we  tuyishime Viateur, wo mu murenge wa Nduba, uvuga ko iyi nzoga Flesh Tangawize yamugizeho ingaruka Nyuma akaza kuyivaho.

Ati: “Abantu bayikora bikinga ijoro bakarara bayikwirakwiza mu mabotike wajyayo ku manywa ukagirango iremewe. Igitangaje kinababaje Iyo ushatse kureba Aho ikorerwa ntaho ubona, nta na numero ya telefone wayisangaho”.

Aba baturage bashinja uruganda Habataba Campany rw’uwitwa Habumugisha Jean Baptiste uzwi ku izina rya “Rutura” gukora no gukwirakwiza inzoga ya Flesh Tangawize nkuko inkuru ya Rwandatribune ikomeza ibivuga.

Aba baturage bose bemeza ko iyi Nzoga ikorwa ikanakwirakwizwa n’uruganda ‘Habataba Campany’ isanzwe ifite icyangombwa cyo gukora inzego yitwa “Karabukirwa” ariko ngo yishingikiriza iki cyangomba igakora na Flesh Tangawize.

Muneza Theoneste, ushinzwe ubuziranenge n’umwimerere (Production and Quality Manager) mu Ruganda Habataba, ku kibazo cy’uko abaturage babashinja gukora Iyi nzoga ya Flesh Tangawize, Avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa ibinyobwa n’imiti’ Rwanda FDA, kigeze guhabwa amakuru ko rukora iyi nzoga, Rwanda FDA igakora ubugenzuzi ngo igasanga ari abere.

Ati: “Hari amakuru yasohotse avuga ko dukora iyi Nzoga Flesh Tangawize agera kuri Rwanda FDA ije, isanga atari twe! Tuba abere”.

Icyo ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa ibinyobwa n’imiti ’Rwanda FDA ivuga ku nzoga zidafite ibyangombwa bw’ubuziranenge

Dr. Emile Bienvenue Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa, ibinyobwa n’imiti ’Rwanda FDA’,  Avuga ko Kugira ngo izi nzoga zidafite ibyangombwa bw’ubuziranenge zikumirwe ngo hagomba kubaho ubufatanye  n’inzego z’ibanze.

Dr. Emile Bienvenue avuga ko bagiye gukorana na RIB, Police n’inzego z’ibanze mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Dr. Emile Bienvenue, Akomeza Avuga ko hakozwe inama y’iminsi 2 kuva ku itariki ya 30 na 31 Ukuboza 2021, yari iyobowe na Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu, inama yari yahuje abayobozi b’ubuturere, imirenge n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuziranenge.

Muri iyi nama ngo hemejwe ko hoherezwa urutonde rw’inganda zifite ibyangombwa by’ubuziranenge muri buri karere n’imirenge kugirango babashe gukurikirana inzoga zitujuje ubuziranenge no kuzikora.

Ibi ngo bizakorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano zirimo; Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) , Police y’u Rwanda (RNP) hamwe n’Abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ati: “Izi nzego zose zizadufasha gukumira no kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zidafite ibyangombwa byo gukora”.

“Tugiye kuzikurikirana zikurwe ku isoko Cyane Ko nta cyangomba cyemerera iyi nzoga gukwirakwizwa no gucuruzwa cyatanzwe na Rwanda FDA kuko iyi Nzoga  itigeze ikorerwa ubugenzuzi”.

Si ubwa mbere inzoga zitujuje ubuziranenge zigize ingaruka kuko Imibare itangazwa kugeza ubu yerekana ko abantu 11 barimo abo mu Karere ka Gasabo n’abo mu Karere ka Bugesera ari bo bishwe n’inzoga Umuneza  ikorwa n’Uruganda RWANDABEV Ltd.

Umuneza ngo bawusanzemo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Methanol bigira ingaruka zikomeye ku bwonko n’umutima.

Nyiri uruganda RWANDABEV Ltd Marcel Ngarambe yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021. Abandi bane bakurikiranyweho uruhare muri kiriya kibazo cyahitanye abantu 11, bo bafashwe tariki 27, Ukuboza, 2021.

Uruganda RWANDABEV Ltd rukora ‘Umuneza’ narwo rwarahagaritswe ndetse n’urundi  rwitwa ISANGANIZABAGABO LTD rw’i Rwamagana rukora inzoga ‘Tuzane’ narwo rurahagarikwa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *