Kigali: Umugabo w’imyaka 38 ntaterwa ipfunwe no kwigana n’abana abyaye mu mashuri abanza. Amafoto + Video

Umugabo witwa Gumyusenge Jean Pierre ubu uri gukabakaba imyaka 40, yavukiye mu yari Komini Kinyamakara ‘ubu ni mu Karere ka Huye’ ngo yavukiye mu muryango utishoboye, ku buryo ubukene ngo bwatumye ahagarika kwiga atararenga umwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Muri 2002 yavuye i Kinyamakara aza i Kigali gushaka akazi ko mu rugo, hashize imyaka ibiri amafaranga 2,000Frw yari amaze guhembwa “umushahara w’amezi atatu” ahitamo kuyaranguza ubunyobwa n’amagi, atangira ubucuruzi bwitwa kuzunguza mu muhanda “yitwa Kanyabunyobwa”.

Iyo yabonaga amafaranga 1000 ku munsi ngo yakoreshaga 300Frw akabika 700Frw, mu rwego rwo kuzakora ikintu kimurinda gusubira mu cyaro i Kinyamakara.

Gumyusenge Jean Pierre avuga ko yaje gushaka umugore baza kubyarana abana batatu.

Umwana mukuru kugeza ubu w’imyaka 10 ufite ubumuga ntiyiga, umukurikiyeho ufite imyaka umunani yiga mu wa kabiri w’amashuri abanza, uwa gatatu ufite imyaka itanu yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’incuke, icyakora kuri ubu ntabwo ababyeyi bombi bakibana.

Icyatumye agaruka mu ishuri

Mu bantu yagurishagaho ubunyobwa, amagi n’ifiriti zumye ‘chips’ yabaga yatetse harimo n’abavuga indimi zitari Ikinyarwanda, akumva ashaka kuzivuga na we ariko bikanga.

Mu mwaka wa 2020 Gumyusenge yiyemeje gutangira kwiga agamije kurangiza Kaminuza nyuma y’imyaka 15, n’ubwo azaba afite imyaka 50 y’ubukure, icyo gihe ngo kizagera ashobora guhita ashinga ishuri rye bwite.

Yamaze no guteganya ko igishoro cyo gushinga iryo shuri azakivana mu kugurisha aho atuye, agahita yimuka agatura hirya ya Kigali gato hagurwa amafaranga make, kugira ngo asagure ayo gushinga ishuri.

Gumyusenge yatangiye ishuri mu mwaka wa 2020 ahereye mu wa kabiri w’amashuri abanza.

Ubu ni we uhora aba uwa mbere n’amanota atari munsi ya 97% buri gihe.

Avuga ko nk’abandi banyeshuri atajya abura gukosa ndetse akemera ko abarimu aruta bamunyuzaho akanyafu nk’uko bikorwa ku bandi banyeshuri bigana.

Icyakora kuba yiga ari mukuru ngo bituma abigisha muri iryo shuri batavunika cyane kuko abafasha gutoza abana imyifatire myiza.

Gumyusenge avuga ko hari abamunenga ko arimo guta igihe, bakamwita Bushombe, hakaba n’abamwita ikigoryi, nyamara kuri we ngo ntacyo bimubwiye kuko atanga urugero ku bantu bibona nk’abakuze, baba baragize ibyago byo guhagarika amashuri cyangwa abatarigeze biga na busa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *