Kigali: Umugabo yacyuye indaya yanga kuyishyura biteza umutekano muke

Umugabo utuye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yatahanye indaya nyuma yanga kuyishyura biteza umutekano muke.

Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021, nibwo muri aka gace humvikanye urusaku rw’umugore watabazaga avuga ko umugabo batahanye atubahirije amasezerano bagiranye.

Uyu mugore yabwiye abaturage ko we n’uwo mugabo bari bemeranyije kuryamana, akamwishyura amafaranga ibihumbi bitanu.

Inkuru ya IGIHE ikomeza ivuga ko uwo mugabo bari bahuriye mu muhanda ahagana saa sita z’ijoro, amubwira ko umugore we adahari bityo byaba byiza batahanye bakajya kumarana irungu.

Yagize ati “Duhuriye hariya muri Karabaye arambwira ngo umugore we ntahari yatashye ubukwe”.

“Turahageze arangije ahita atangira kunsohora mu nzu ankubita, nibwo nsakuje ntabaza kugira ngo atanyicira aha kubera ko urabona ko yanankomerekeje”.

Uyu mugabo we yahakaniye abanyerondo ko atigeze aryamana n’uwo mugore, gusa yemeza ko bari bari kumwe mu nzu baganira.

Ati: “Ntabwo njye naryamanye na we kuko mfite umugore wanjye nkunda, uyu yaje mu nzu byo sinabihakana ahubwo yashatse ko tubikora ndanga”.

Abanyerondo n’abaturage baho baje kumva ibibaye bagerageje kubunga, umugabo yemera kwishyura ariko abaca mu rihumye baramubura.

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *