Umurambo w’umugabo witwa Mukeshimana Gervais uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, watoraguwe ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gihanga, Akarere ka Rutsiro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021, nibwo uyu murambo wabonetse, mu Kagari ka Ruhingo. Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko baherukaga kumubona mu mpera z’icyumweru gishize nkuko amakuru ya IGIHE akomeza abivuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gihango, Ndayisenga Jean Baptiste yavuze ko uyu mugabo yari atunzwe no gukora ibiraka.
Ntibiramenyekana niba yarishwe cyangwa yariyahuye mu Kiyaga cya Kivu.
Ubuyobozi bw’umurenge bwahise bumenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rukore iperereza hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mugabo.
Bwasabye abaturiye Ikiyaga cya Kivu kujya bitwararika igihe bakorera ibikorwa ku nkombe zacyo kuko kijya gihitana ubuzima bw’abantu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com