Kigali: Umumotari yiyahuriye mu muhanda kubera ko polisi imwandikiye asiga ubutumwa

Kuri iki cyumweru tariki 01 zukwa 05, 2022, ahagana saa tatu n’igice zishyira saa ine za nijoro, Nzayisenga Emmanuel ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ubwo yari avuye mu rugo yinjira mu muhanda, nibwo yahuye na police iramuhagarika ubundi basanga mubazi ye aribwo itangiye gukora, bahita bamwandikira ibihumbi 10 by’amande.

Uyu mumotari akimara kubona bamwandikiye aya mafranga ibihumbi 10, nibwo yahise afata ibinini by’imbeba ubundi arabinywa.

Ibyo bikaba bivugwa n’abamotari bari kumwe ubwo umunyamakuru wa BTN TV ducyesha aya makuru yabageragaho ngo bamubwire uko byari byifashe.

Umwe muri bo yagize ati: “Uriya mugabo yanyweye ibinini by’imbeba, twabyiboneye agashashi byarimo kari kariho imbeba”.

Umunyamakuru yahise ajya ku bitaro by’ahazwi nko kwa mansera mu murenge wa Kimisagara, aho Nzayisenga Emmanuel arwariye, ahahurira n’umugore we MUTETERI ndetse abanza kuvugana n’umuganga wari uri kumwitaho.

Muganga yahise amubwira ati: “Baje bavuga ko yanyweye ibinini by’imbeba, ariko ntago twahita tubyemeza kubera ko icyo twabanje gukora ari ukumuha ubutabazi bw’ibanze ariko turimo kubyitaho kuburyo ari kugenda amererwa neza”.

Ubwo yaganiraga n’umugore wa Nzayisenga Emmanuel, umunyamakuru yabajije uyu mugore uko byagenze niba yaba abizi.

Umugore yahise amusubiza ko aribwo Nzayisenga Emmanul yari akiva mu rugo, bidaciye kangahe agiye kubona abona umugabo we amwandikiye message kuri tetefone ye igendanwa, aho yamwandikiye ubutumwa bubabaje kandi bwamuteye ubwoba.

Ubwo butumwa bugira buti: “Chr (mukunzi), urabizi ko nta kibazo na kimwe twari dufitanye, kubw’agahinda mfite ndarambiwe kuba mpora nkora ariko nkaba narabuze nayo kwishyura inzu kubera police”.

“Sha ubuzima bwo kuri iyi si burananiye pe, ihangane uze kukidirishya ufate moto, ikinteye kwiyahura ni agahinda gakabije mfite kuko sinshoboye kubaho nkorera polisi n’abana banjye ntabahagije, uribuka konterivasiyo 70000fr nzira koza moto, ngaho nibindi byose uzi, ihangane bayi”.

Muteteri yavuze ko akihagera yasanze umugabo we arembye cyane, abantu bakajya bamuha amata ariko akanga kugenda aribwo bamuzanye ku bitaro, akomeza avuga ko bimubabaje cyane kandi koko ako gahinda kose umugabo we yakamuturaga, ndetse asoza avuga ko babanye imyaka 9 yose nk’umugore n’umugabo.

Umuganga nawe yavuze ko nubwo bari kumwitaho, ariko yamusabiye transfer yo kumujyana ku bitaro bikuru bya nyarugenge ibyangombwa bye nibiboneka.

Ni inkuru dukesha BTN kuri YouTube.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *