Kigali: Umurundi avuga ko we na bagenzi be bashaka guhirika Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Impunzi y’Umurundi yitwa Ciza Alexandre iba mu mujyi wa Kigali mu Rwanda ivuga ko yo na bagenzi bayo bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Ciza mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yasobanuye ko impamvu bashaka guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye ari uko mu Burundi hari gukorwa ibyaha birimo ubwicanyi, ngo bikaba bikorwa n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Indi mpamvu Ciza yavuze ngo ni uko mu Burundi haba hari gutegurwa jenoside ishobora kwicirwamo Abarundi bagera kuri miliyoni 8, akabishingira ku mibiri y’abantu bakomeje gutabururwa, bivugwa ko ari Abahutu bishwe mu mwaka w’1972.

Yagize ati: “Twebwe bitewe n’uko twabonye ko umuti urambye wo kugarukana amahoro n’umutekano mu Burundi ari uwo kurandurana n’imizi ubutegetsi karyanishamiryango bw’ishyaka CNDD-FDD kandi tugasanga ibyo kugira ngo bibe, bisaba gukoresha umuheto kuko kugeza uyu mwanya tuvugana, nta biganiro dukeneye hagati yacu na bo”.

Abajijwe niba hari abasirikare barimo gutegura ngo bazahirike ubutegetsi bw’u Burundi, Ciza yasobanuye ko impunzi zibamo ibyiciro bitandukanye; abasirikare n’abasivili, ati: “Kandi Imana iri mu ruhande rwacu”.

Ciza ubwo yabaga mu nkambi ya Mahama hamwe na bagenzi be bandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres tariki ya 28 Nzeri 2021 bamumenyesha ko batifuza gutaha, kuko ibibazo bahunze bigihari.

Izi mpunzi zirimo izishinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza zamenyesheje Guterres ko mu gihe ibi bibazo birimo ubwicanyi no guhiga bukware abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikiriho, bakwimurirwa mu bindi bihugu, aho gucyurwa.

Izi mpunzi zasabye UN ko mu gihe bitashoboka ko zimurirwa mu bindi bihugu, yazifashe kubohora u Burundi, ikabuvana mu maboko y’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Ziti: “Mudufashe kubona aho twerekeza cyangwa mudufashe kubohora igihugu cy’u Burundi, bukurwe mu maboko y’ubutegetsi karyanishamiryango…”

Leta y’u Burundi yasabye u Rwanda kenshi kuyishyikiriza izi mpunzi ishinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, ariko rwo rwarabyanze rusobanura ko zifite amategeko mpuzamahanga azirengera, atemera koherezwa kwazo zitabigizemo ubushake.

Iki kibazo ni kimwe mu bikomeye byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba, imigenderanire n’ubuhanirane birahagarara kuva mu mwaka w’2015 wabereyemo iri geregezwa ryo guhirika ubutegetsi.

Gusa Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof. Nshuti Manasseh mu kiganiro yagiranye na The East African mu Kuboza 2020, yamaze impungenge u Burundi ko izi mpunzi zitazigera zikoresha ubutaka bwarwo kugira ngo batere u Burundi.

Prof. Nshuti yagize ati: “Icyo gushaka gukora ni ukubashyikiriza igihugu cya gatatu, aho bashobora kwimukira kure y’u Burundi”.

“Gusa bitiriwe bigenda bityo, iki si ikibazo ku Burundi. Ntabwo bakoresha u Rwanda nk’ibirindiro kugira ngo batere u Burundi”.

N’ubwo aya magambo yatangajwe, Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi zemeza ko zikiri kuganira ku buryo umubano wazo wakongera kuba mwiza, kandi ngo hamaze guterwa intambwe nziza. Ntibizwi niba mu ngingo ziganirwaho harimo irebana n’izi mpunzi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *