Kwitinya kw’abasore kwari kutubihirije ibirori: Umukino wa Speed Dating, urubuga rw’abarambiwe ubusiribateri muri Kigali

Iterambere ry’u Rwanda, kimwe n’irindi terambere hirya no hino ku Isi, ntabwo rigaragarira mu bikorwaremezo gusa, ahubwo rinabonekera mu mpinduka z’imyitwarire y’abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Izi mpinduka zigera mu mibanire rusange y’abantu, ku buryo bashobora guhindura uburyo bakoramo ibintu runaka.

Nk’ubu, umukobwa mwiza yavaga ku muranga, ariko byari mbere Tinder n’izindi mbuga nkoranyambaga zitarahindura ibintu.

Uretse izo mbuga, imikino nka ‘Speed Dating’ n’indi itandukanye yahinduye uburyo abantu babonamo abakunzi, ku buryo imiteretere ya kera ntaho igihuriye n’igezweho, yanatangiye gushinga imizi mu Rwanda.

Mbere gato y’Umunsi w’Abakundana (Saint Valentin), wizihizwa ku itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, nari mu cyumba cyanjye ndeba ibyiriwe kuri Instagram mbere yo kugwa agacuho, maze nza kurabukwa ifoto yantunguye bitewe n’ubutumwa bwari buyiriho.

Ni ifoto yari kuri page ya restaurant Molato iri kwitegura gufungura imiryango mu Rwanda, aho yariho ubutumire bw’igikorwa cya guhuza abakunzi, ibizwi nka ‘Speed Dating’.

Ubu ni uburyo bwo guhuza abantu bakaganira mu gihe gito, ubundi byaba amahire bakahava babaye inshuti. Ni igikorwa cyari giteganyijwe ku itariki ya 12 Gashyantare, 2022.

Ubutumwa burarika Abanya-Kigali bwagiraga buti: “Bantu mudafite abakunzi muri Kigali, muze mwiteguye guhura [n’abashobora kuzababera abakunzi], ndetse namwe mwababonye, abenda kubabona, abategereje kubabona, abibwira ko babafite ndetse namwe mudafatwa neza, ntimuzatangwe”.

Maze kubona ubwo butumwa nagize amatsiko, kuko ari ubwa mbere nari mbonye igikorwa nk’iki giteguwe muri Kigali, cyane ko usanga ingingo y’urukundo ikunze kugirwa ibanga mu Muco Nyarwanda, kugera nibura igihe abantu bitegura kurushinga.

Nabanje gutekereza ko iki gikorwa kitazabaho burundu, cyanaba kikitabirwa n’abantu mbarwa nabo baburaniwe, na cyane ko umunsi cyari buhereho, ku wa 12 Gashyantare, uzwi ‘nk’Umunsi w’Abihebye’ baba bari gukora ibishoboka byose kugira ngo babone abakunzi bazagirana ibihe byiza ku Munsi w’Abakundana.

Ipfa ryarashize

Hari ibintu byinshi nifuzaga kwihera ijisho kuri uwo munsi, ari nayo mpamvu nafashe umwanzuro wo kujyayo, dore ko no kwinjira byari ubuntu.

Imitima yakomeje kumbana myinshi bituma negera bamwe mu nshuti zanjye kugira ngo duterane akanyabugabo ko kujya muri icyo gikorwa.

Ntabwo byari byoroshye kubemeza impamvu yo kujyayo kuko nk’abafite abakunzi bavugaga ko badakeneye kujya ‘kwimurikira abahisi n’abagenzi’, mu gihe abatabafite nabo bavugaga ko bitoroshye kubona umukunzi mu bikorwa by’akavuyo, bagatebya bati: “Ntabwo wakwizera kubonera umukunzi mu bintu by’akavuyo, ko tukiri bato nk’ubu turashya twarura iki?”

Amatsiko nari mfite yakomeje gutuma ntsimbarara cyane, maze nyuma y’impaka ndende, abari bafite umwanya baza kwemera ko tuzajyana, gahunda turayinoza neza dutegereza umunsi nyirizina.

Ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo ku itariki 12 Gashyantare, twari tugeze i Remera kuri Molato, dusanga abemerewe kwinjira ari abatewe urukingo rushimangira, ikintu kitari mu itangazo ry’ubutumire.

Amahirwe ni uko RBC yari yahakambitse, aho buri wese utarikingije byuzuye yaterwaga urukingo mu mwanya muto, ubundi akabona guhabwa ikaze muri Molato.

Ukinjira muri iyi restaurant, ikintu cya mbere udashobora kurenza ingohe ni imitako iri ku nkuta zayo, hakiyongeraho uburyo iteguye.

Kuva ku matara n’imitako, kugera ku muziki n’abakira abantu, imyiteguro ya Molato yari ku rwego rwo hejuru, ibyatumaga buri wese agira icyizere cy’uko n’igikorwa kiri bugende neza muri rusange.

Uretse imyiteguro ya Molato, abantu bari bitabiriye iki gikorwa nabo bari babukereye. Icya mbere cyantunguye ni ubwinshi bw’abantu bari bitabiriye iki gikorwa, aho byari bigoye kubyiyumvisha kuko abatinze bari bahagaze, mu gihe byari byoroshye ko umuntu warangaye yabura umwanya we mu gihe gito.

Abantu bari benshi cyane ku buryo twatangiye kubazanya niba nta kindi gikorwa kidasanzwe giteganyijwe, wenda nko kuba hatumiwe umuhanzi n’ibindi nk’ibyo.

Umuziki mu mpande zombi warimo guca ibintu, abantu birekuye bari kunyeganyeza umubiri, icyo kunywa no kurya ari ’munange’, mbega ubona ko ari ikirori kidasondetse.

Nyuma twaje kujya mu byicaro byari byateganyijwe, ngira amahirwe yo kwicara hafi ya piscine aho nashoboraga kureba neza ibintu byose imbere yanjye.

Nagize amahirwe yo kwegera Moise uri mu bagiteguye, mubaza aho bavanye iki gitekerezo, n’ibitwenge byinshi ansubiza ko byatangiye ari nk’urwenya, ati: “Twese twumvaga ari urwenya ariko dutangira kubishyira mu bikorwa”.

“Twabikoze dushaka kureba niba abantu b’i Kigali bakwitabira igikorwa nk’iki kandi urebye abantu bose baje, twakoze neza kubitegura”.

Kwitinya kw’abasore kwari kutubihirije ibirori

Mu rwego rwo koroshya ibiganiro no kumenyana, hatanzwe ibirango byerekana imiterere ya buri wese mu rukundo, bikagaragazwa n’ibara ry’igikombe ari kunyweramo.

Abantu badafite abakunzi (single) bagombaga kuba bafite igikombe cy’icyatsi, abifuza abo bakorana imibonano mpuzabitsina (babarizwa mu cyiciro kizwi nka DTF) bakagira igikombe cy’ubururu, abafite abakunzi bagakoresha icya ‘pink’ mu gihe abatarabasha kumenya neza icyo bifuza mu rukundo bahawe igikombe cya ‘Orange’.

Bitewe n’igikombe umuntu afite, byatumaga uwo bari buganire aza kumenya neza icyo yifuza, bityo bikoroshya ibiganiro. Njye nari mfite igikombe cy’icyatsi.

Kera kabaye umwanya wa ‘Speed Dating’ waje kugerwaho, uyu ukaba ari nawo mukino ufasha abifuza kumenyana bagenzura ko bashobora kuzavamo abakunzi.

Abashaka kuwukina bahabwa nimero maze bakicara ku meza umuntu areba undi. Aha umukobwa n’umuhungu bataziranye baricaranaga bagahabwa iminota yo kuganira.

Iyo iminota yagenwe irangiye, umuhungu aba ashobora kwimuka akava ku mukobwa umwe akajya ku wundi, bigakomeza gutyo gutyo kugeza igihe abantu bose, cyangwa benshi bashoboka, bagize amahirwe yo kuganira.

Twahawe nimero dusabwa kwicara mu gice cyari cyateguwe kuko nta muntu wari ukicayemo. Ubwo abakobwa twagannye muri icyo gice, dutegereza guhura n’abahungu bari bifuje gukina uwo mukino.

Bimwe bya ya mihini mishya itera amabavu, abasore twari kumwe ntabwo bahise birekura ngo batwegere, kuko bamwe babanje kugira amasoni, abandi bahamagarwa ntibitabe uretse ko ibi byose byaje guhinduka abasore bamenyera umukino.

Imiterere y’abasore twahuye

Umwanya waje kugera bahamagara nimero yanjye, umutima uradiha cyane ariko ndikomeza ndahaguruka negera igice twagombaga kwicaramo, ntegereza abasore twagombaga guhura.

Umusore wari ufite nimero karindwi (7) niwe wa mbere twaganiriye. Yari umusore muremure rwose, wirabura cyane kandi useka neza.

Yambwiye ko akora mu bijyanye na ‘software engineering’. Ni umusore ukunda kuganira cyane, ntabwo twigeze tubura ibyo tuganiraho, ndetse twaganiraga tumeze nk’abantu baziranye, tunasanga duhuriye ku bintu byinshi dukunda na byinshi twanga.

Uyu musore yambwiye ko yaje muri iki gikorwa nk’impanuka, ati: “Njye sinari nzi ko hano habaye ibintu nk’ibi, inshuti zanjye zampamagaye bambwira kuza kuko hari abakobwa beza cyane”.

Gusa byo abakobwa beza bari bahari ku bwinshi, ku buryo njye n’inshuti zanjye twakomeje kubazanya impamvu abakobwa beza gutyo badafite abakunzi.

Mu gihe iminota y’ikiganiro yari irangiye, nimero karindwi yaragiye ku meza yanjye nakiraho nimero icyenda, umusore wazanye amashagaga ku buryo rwose iminota twamaranye itabaye myiza.

Mbabwije ukuri uyu musore ariyemera, kandi akumva ko ibyo azi ari byo bizima kurusha ibindi byose. Ntabwo azi kuganira, kandi amagambo yambwiye nta kinyabupfura cyari kiyarimo.

Abasore benshi bakunze gutereta bakoresheje amagambo adasanzwe, rimwe na rimwe ashobora kuba ari urwenya, kandi ni mu gihe kuko umuhungu ugira urwenya akundwa n’abakobwa.

Uyu na we yazanye iyo tekinike ariko imitoma yakoresheje n’uburyo yayivuze ntabwo byari bishamaje na busa, kuko yagize ati “Ese ntabwo wababaye uvuye mu Ijuru (nk’aho ndi Malayika)”, ubundi ati “Abana bacu tuzababwira ko aha ari ho hantu ha mbere twahuriye” n’ibindi byinshi wabonaga ko yasomye nk’ahantu cyangwa yabwiwe na bagenzi be, kuko wabonaga bitamuvamo rwose. Si njye warose dutandukana.

Nyuma haje nimero 23, umusore wicisha bugufi, muremure bidakabije kandi wirabura. Ni umusore uzi gusetsa, nubwo wabonaga asa nk’ufite isoni. Mu biganiro twagiranye, yakunze kumbwira ko ‘Ibyo nsaba byose abyujuje’, kandi ko nawe yanyishimiye.

Mu mwanya muto twamaranye yaransetsaga cyane kandi akambaza ibibazo byinshi yifuza kumenya.

Namubajije impamvu yitabiriye iki gikorwa, avuga ko akunda gukora ibintu bishya, bityo ko ari yo mpamvu yamuzanye.

Nyuma ye amasaha yari atangiye gukura, biba ngombwa ko ntaha hakiri kare kuko nari mfite urundi rugendo bukeye bwaho. Nakomeje gutekereza cyane kuri iki gikorwa, ngerageza guhuza uko nagitekerezaga kitaraba n’uko nakibonye.

Nanzuye ko mu by’ukuri abantu badafite abakunzi muri Kigali batihebye, ntabwo ari abantu baburaniwe cyangwa badashobora kubona abakunzi, ahubwo ni abantu basanzwe kandi bari kubaho ubuzima bwabo uko babwifuza.

Nk’uko byari bimeze ku nshuti zanjye, benshi mu bantu twaganiriye bambwiye ko bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kwimara amatsiko no kureba ibintu bishya bidasanzwe mu Mujyi wa Kigali, abandi bambwira ko bari bikumburiye gusohoka no kujya kwishimana n’abandi bantu, dore ko ibi bikorwa byakomwe mu nkokora na Covid-19.

Umwe yarambwiye ati: “Ntabwo naje nshaka umuntu twakundana, njye naje kugira ibihe byiza no guhura n’abantu bashya, ariko n’umukunzi ndamutse mubonye uyu munsi nabyo ntacyo byaba bitwaye”.

Ikindi kintu nabonye ni uko abasore b’i Kigali bakwiye kwikubita agashyi bakikuramo intinyi, kuko byari bitumye igikorwa cyose kigenda nabi nubwo byarangiye kigenze neza.

Nta wabura no gushimira abateguye iki gikorwa kidasanzwe kuko cyagenze neza cyane, ndetse nk’uko byasabwe na benshi, twakwizera ko kizongera gutegurwa no mu bihe biri imbere.

Inkuru ya IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *