Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ashobora kuva mu Murwa Mukuru w’Igihugu cye, Kyiv, mu gihe u Burusiya bwaramuka buwugabyeho ibitero nk’uko amakuru atangwa n’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika abivuga.
Mu 2014, ibice bya Donetsk na Lugansk biri mu Burasirazuba bwa Ukraine byakoze imyigaragambyo ikomeye yarangiye bitangaje ko byigenze, gusa ntihagira igihugu na kimwe cyemera ubwigenge bwabyo, ahubwo ibihugu byinshi bikomeza kubifata nk’ibya Ukraine.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Gashyantare, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko Igihugu cye kigiye kwemeza ubwigenge bw’ibyo bice byombi, igifatwa nk’intambwe ya mbere itewe n’u Burusiya mu mugambi muremure wo kwigarurira Ukraine.
Nyuma yaho, Perezida Putin yategetse Ingabo z’Igihugu cye kwinjira muri Donetsk na Lugansk mu rwego rwo kubungabunga amahoro, aho yashinje Leta ya Ukraine ibikorwa bigamije kuyabangamira muri rusange.
Mu gihe ibyago by’uko u Burusiya bwakwigarurira Ukraine bikomeje kwiyongera nk’uko Amerika ibivuga, hari amakuru y’uko habaye inama ikomeye igamije kwiga ku mutekano w’ubuzima bwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.
Amakuru avuga ko u Burusiya bufite urutonde rw’abantu bazicwa cyangwa bakoherezwa mu bigo byateguwe, bigakekwa ko Perezida Zelenskyy ari mu ba mbere bazagirwaho ingaruka n’ibi bikorwa.
Bivugwa ko hari kurebwa uburyo uyu mugabo ashobora kwimurira mu Mujyi wa Lviv uri mu Burengerazuba bwa Ukraine, mu birometero 80 uvuye muri Pologne, Igihugu kiri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ari naho bikekwa ko Zelenskyy ashobora guhungira mu gihe byagenda nabi.
Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaraye avuze ijambo ryatumye ibihugu byinshi bihita bisaba ko haterana inama yihutirwa y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.
Mu jambo yagejeje ku gihugu igikomeye cyane Putin yavuzemo ni uko Uburusiya bugiye kwemera nk’ibihugu byigenga igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine inyeshyamba zise Repubulika za rubanda za Donetsk na Luhansk, kandi akoherezayo ingabo.
Ibihugu by’iburengerazuba byahise bikangarana, bisaba inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano ku isi muri UN yateranye guhera saa kumi n’imwe z’iki gitondo ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.
Putin yibasiye Ukraine, avuga ko ari igihugu gikolonijwe na Amerika gifite ubutegetsi bw’igikinisho
Yavuze ko “Ukraine itigeze igira umuco w’ubutegetsi bwigenga” kandi ko Ukraine yo muri ibi bihe “yaremwe” n’Uburusiya
Yanenze cyane igitekerezo cy’uko Ukraine yajya mu ishyirahamwe ryo gutabarana rya NATO, avuga ko byaba ari “ikibazo gihangayitse umutekano w’Uburusiya”
Putin yasubiyemo ingingo ye ko NATO yakomeje kwirengagiza impungenge z’Uburusiya ku mutekano wabwo
Yasoje ijambo rye avuga ko Uburusiya bugiye kwemera nk’ibihugu byigenga ibice byafashwe n’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Ukraine, aburira ko Ukraine igomba guhagarika kurasa izo nyeshyamba cyangwa ikabona ingaruka
Nyuma y’iryo jambo, Putin yahise asinya amateka abiri (decrees) ya perezida yemera turiya turere nka leta. Izo nyandiko zivuga ko ingabo z’Uburusiya zizajya muri utwo duce “kubungabunga amahoro”.
Ayo mateka ntasobanura neza icyo ibyo bisobanuye – ariko inzobere mu Burusiya na Ukraine zivuga ko noneho ubu “mu buryo bwemewe” Putin agiye kohereza ingabo muri utwo duce twa Ukraine twafashwe n’inyeshyamba.
Nyuma y’ijambo rye, ibihugu byinshi byahise bisaba ko haba inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano ku isi, Ukraine yandika isaba ko nayo yayitabira, nubwo itari mu bihugu 15 ubu bigize ako kanama.
Iyi nama yatangiye saa tatu z’ijoro ryacyeye ku isaha y’i New York, ibera mu ruhame.
Vasily Nebenzya uhagarariye Uburusiya muri iyo nama – aho Uburusiya bufite umwanya uhoraho n’ububasha bwo kuburizamo ibyemezo buzwi nka veto – yavuze ko igihugu cye gikeneye kurinda uduce twafashwe n’abo bushyigikiye kubera icyo yise “ubushotoranyi bwa Ukraine”.
Uhagarariye Ubushinwa yasabye impande zombi kwirinda igikorwa cyose cyatuma bigera ku mirwano.
Ambasaderi Zhang Jun yavuze ko Ubushinwa buhaye ikaze umuhate wose wo gushaka igisubizo mu nzira za demokarasi.
Abahagarariye ibihugu by’iburengerazuba muri iyo nama bamaganye ijambo rya Putin bavuga ko ari igikorwa kirenze ku masezerano mpuzamahanga Uburusiya bwasinye yo kubaha ubusugire bw’ibihugu bituranye.
Akanama gashinzwe umutekano byari byitezwe ko nta mwanzuro ukomeye gashobora gufata ngo wemezwe kuko Uburusiya – n’ibindi bihugu bine – buhafite veto ituma nta mwanzuro wemezwa ibyo bihugu byose bitabyemeye.
Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko Joe Biden yahamagaye Perezida Zelensky wa Ukraine amwizeza “ubushake bwa Amerika bwo gusigasira ubusugire bw’ubutaka bwa Ukraine”.
Ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika Anthony Blinken yavuze ko ibyo Putin yavuze bikeneye “igisubizo cyihuse kandi gikomeye”, aburira ko Amerika n’inshuti zayo bifata “ibyemezo bikwiye”.
Ibihugu by’Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, Canada na Amerika byatangaje ko bigiye gufatira ibihano Uburusiya kubera ibyatangajwe na Putin.
White House yatangaje ko ibihano bishya ku Burusiya bya Amerika n’inshuti zayo bitangazwa none kuwa kabiri.
Byitezwe ko kimwe muri byo ari uguhagarika ibikorwa byo gutangiza umuyoboro wiswe Nord Stream 2 uvana gaz mu Burusiya ukayigeza mu Budage.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ