Kigali: Umusore n’inkumi bateye akabariro abaturanyi baza gutabara nyir’inzu ahita amwirukana

Umusore utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega ahazwi nko mu Biryogo yateye akabariro n’umukunzi we abaturanyi bahurura baje gutabara batungurwa no gusanga ngo byari ibyishimo byari byarenze umukunzi we.

Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021, Ubwo abaturanyi b’uyu musore bahuruye bagakinguza uwo musore ngo barebe uwo bari kumwe kuko ngo uwo mukobwa yari ari gutaka cyane bikabije bakaba bacyetse ko ari nk’umwana muto ari gufata ku ngufu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE, akomeza avuga ko ngo uyu musore yari amaze igihe kinini atabonana n’umukunzi we maze aho babonaniye bakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu musore ngo yari yiteguye cyane uyu mukobwa, abanza kugura Viagra (Ibinini byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo) ngo nyamukobwa ataza kumunyuzamo ijisho. Ibyishimo byaje kurenga igipimo umukobwa induru ayiha umunwa, karahava.

Abaturanyi babanje gukeka ko yizihiwe, urusaku rukomeje kwiyongera abaturanyi bagira amakenga, bategeka uwo musore gukingura umuryango yabyanga bakarumena.

Kugira ngo abaturanyi berekane ko nta mikino, baje bitwaje abagize urwego rushinzwe kunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) kugira ngo nibasanga uwo musore ari guhohotera umukobwa, bamushyikirize inzego zibishinzwe.

Umukobwa yavuze ko nta kibazo gihari

Umusore amaze kumva ko inzego z’umutekano zahageze, yaribwirije arakingura, asohokana n’umukobwa.

Babajijwe icyabaye gituma umukobwa asakuza kugeza aho bibangamiye abaturanyi, undi avuga ko ari ibyishimo byamurenze. Umukobwa na we yavuze ko nta kibazo afitanye n’umukunzi we.

Nkusi Abdoul utuye hafi y’aho byabereye yagize ati: “Twahuruye tuzi ko ari gufata umwana ku ngufu ariko mu by’ukuri nitwe twakoze n’isoni kuko uwo mukobwa twasanze aruta umuhungu. Aho yatwumirije ni uko yatubwiye ko atari ari kumufata ku ngufu, ngo yasakuzaga kubera ibyishimo”.

Kawera Olive na we utuye hafi y’aho byabereye, yavuze ko umusore bamubajije icyatumye basakuriza abaturanyi, ababwira ko ari Viagra yakoresheje.

Ati: “Bamubwiye ngo afungure aranga kuko bakekaga ko yazanye akana gato noneho yumvise ko bari guhamagara n’ubuyobozi nibwo yafunguye. Bagenzi be bamubajije icyatumaga asakuza akabuza abandi umutekano, nibwo yavuze ko yakoresheje Viagra”.

Viagra ubusanzwe ni umuti ukunze kwandikirwa abarwayi bafite ikibazo cy’ukugabanuka kw’ingufu zo gutera akabariro, cyane cyane ababiterwa n’ingaruka z’indwara nka diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Inzobere mu buzima zigaragaza ko gukoresha uwo muti utawandikiwe na muganga bishobora gutera ingaruka zirimo kongera umuvuduko w’amaraso no kuba umutima wahagarara.

Bivugwa ko nyir’inzu uwo musore yari acumbitsemo yanze kubyihanganira, agahita amuha iminsi 15 yo kuba yamuviriye mu nzu ngo atazongera kubangamira abaturanyi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *