KNC yahinduye imvugo nyuma yuko afashe icyemezo cyogukura Gasogi United mu mwanda wa shampiyona

Nyuma yuko ikipe ya Gasogi United itsinzwe na Rayon Sports FC igitego kimwe ku busa mu mukino utavuzweho rumwe KNC uyobora iyi kipe agatangaza ko akuye ikipe ye mu mwanda wa shampiyona amakuru mashya nuko yamaze kwigarura ahubwo ahindura umuvuno.

Ibi byose byaturutse ku ikosa ryakozwe n’umusifuzi Saidi wari uri ku ruhande wanze igitego cya Gasogi United mu gihe byagaragaraga ko ari igitego gusa we agafata icyemezo cyo kucyanga avuga ko habayemo kurarira kw’abakinnyi babiri ba Gasogi.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakuza Nkuriza Charles (KNC), yahise atangaza ko akuye ikipe ye muri shampiyona yise ko irimo abajura ba’abamafia.

Ibi yabitangaje abitewe n’agahinda ko kuba ikipe ye, yatsinze igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi wo ku ruhande akavuga ko hari habayeho kurarira, bikarangira icyo gitego cyanzwe.

Ibintu byatumye ikipe ya Rayon Sports yegukana amanota atatu nyuma y’intsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mico Justin.

Nyuma y’uyu mukino ubwo KNC yari ari imbere y’abanyamakuru yahise atangaza ko Gasogi United isezeye muri shampiyona, kubera icyo we yise umwanda.

Gusa nyuma y’amasaha make gusa uyu Muyobozi atangaje ibi, Abafana bagera kuri 26 bihebeye Gasogi United bazwi ku izina ry’Urubambyingwe, bahise bamwandikira bamusaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe ndetse imbere y’amazina yabo buri wese ashyiraho umukono we.

Ni urwandiko rwanditswe n’ikaramu aho abarenga 26 bahise bagaragaza ko bababajwe cyane n’iki cyemezo cya KNC ariko bamwingingira kwisubiraho.

Mu butumwa bamwandikiye bagize bati: “Twebwe abakunzi ba Gasogi United, Urubambyingwe, Hommes integres n’abandi benshi, ni byo koko dukomeje kubabazwa bikomeye n’ibyemezo bidakwiye ikipe yacu ikomeje gufatirwa n’abasifuzi aho byagiye bitubuza amanota dukwiye”.

Bakomeje bagira bati: “Akababaro kagaragajwe n’umuyobozi wacu karumvikana cyane ko ntacyo aba atakoreye ikipe ngo itere imbere, gusa umwanzuro wafashwe na we wo gusezera muri shampiyona mu cyubahiro tumugomba twamusabaga ko yakwisubiraho kuko nk’abakunzi ba Gasogi United cyadushegeshe pe”.

Basoje bagaragaza ko Gasogi United ikwiye guhabwa ubutabera ikwiye ariko bakayibona mu kibuga itanga ibyishimo cyane ko ari yo ntego y’ubuyobozi bw’ikipe.

Nyuma yogutakambirwa n’abafana b’iyo kipe KNC yamaze kwemeza ko Gasogi United izaguma muri shampiyona ahubwo we kugiti cye atazigera yongera gukandagiza akaguru ke ku kibuga icyo aricyo cyose aho shampiyona izaba ikinirwa.

Ibi yabitangarije mukiganiro Urukiko rw’ubujurire gitambuka kuri FINE FM 93.1 ubwo yaganiraga na Sam Karenzi nabagenzi be.

Bamubajije kubintu bitandukanye birimo kuba yarahagaritswe imikino ine atagera kuri stade, imisifurire mibi ndetse no kwibwa n’umusifuzi k’umukino bakinnye na Rayon sports kuwa kane tariki 27 Mutarama 2022.

Mu gusubiza ibyo bibazo, KNC yahise avuga ko atafata ibibazo bye bwite ngo abihuze na Gasogi United kuko aramutse abikoze yaba ahemukiye Abakinnyi bagifite intumbero yogukina kuko bo batunzwe n’umupira kandi ko aho shampiyona igeze batabona aho bakinira.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ikibazo cyo guhagarikwa muri shampiyona kurubu ntacyo bimaze kuko we agiye kwisezerera burundu.

Yakomeje avuga ko we n’abanyamategeko be bari kwandika ibaruwa isezera burundu ku kibuga.

Kucy’imisifurire yavuze ko atazigera aregera FERWAFA kuko abo arega arinabo aregera bitewe nuko ibyakozwe na Saidi yari yabitumwe.

Ahubwo avuga ko Perezida Olivier Nizeyimana uyobora FERWAFA arimo kugambanirwa no kwambikwa icyasha hagamijwe kumwangisha umupira aho avuga ko aramutse adafashe icyemezo gikomeye yakwisanga yangirijwe izina ryiza amaze kubaka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda.

KNC gusa avuga ko azaguma kwitabira izindi gahunda zose z’ikipe ye zirimo imyitozo, ubujyanama ndetse ko azajya anareba imipira yose y’iyi kipe akunda kuri televiziyo iwe murugo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *