Koreya ya Ruguru yibasiye Joe Biden, Iran ifatira ibihano abandi bayobozi 24 ba Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yibasiwe na Koreya ya Ruguru binyuze mu kinyamakuru KCNA (Korean Central News Agency) cyatangaje ko ari gusaza yanduranya, anagaragaza ibibazo mu mitekerereze.

Iki kinyamakuru kizwiho kuba ijwi ry’ubutegetsi bwa Pyongyang, cyatangaje ko gutakaza ubushobozi bw’imitekerereze kwa Joe Biden bigaragarira mu byo asigaye avuga bitari ukuri, nko gushinja Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ibyaha by’intambara byakorewe muri Ukraine.

Biden aherutse kuvuga ko Putin ari umwicanyi ukwiriye gukurikiranwaho ibyaha by’intambara kubera intambara yashoje muri Ukraine.

Ni nyuma y’amashusho atandukanye yagiye agaragaza abaturage bishwe mu duce tumaze iminsi twigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya.

Koreya ya Ruguru nk’igihugu gisanzwe kidacana uwaka na Amerika, yashyigikiye intambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine.

KCNA yatangaje ko ahazaza ha Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari mu kaga mu gihe yakomeza kuyoborwa na Joe Biden.

Ibihumbi by’ibihano bimaze gufatirwa u Burusiya kuva mu 2014, biturutse ku bibazo by’amakimbirane n’intambara icyo gihugu gifitanye n’umuturanyi wacyo, Ukraine.

Ni ibihano u Burusiya bwashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bihuriye mu Muryango wa NATO [The North Atlantic Treaty Organization], byaje kwiyongera ku rwego rudasanzwe ubwo iki gihugu cyashozaga intambara ku buryo bweruye kuri Ukraine.

Urutonde rwakozwe na Televiziyo Mpuzamahanga y’Abarusiya ya RT, rugaragaza ko icyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bimaze gushyirirwaho ibihano ku Isi, gikurikiwe na Iran, Syria ndetse na Koreya ya Ruguru.

Ni ibihano biri mu rwego rw’abantu ku giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi, gufatira imitungo, gukomanyirizwa mu bucuruzi no kwirukana abadipolomate baba bahagarariye igihugu mu kindi n’ibindi.

Ibihugu by’i Burayi biza ku isonga mu gushyiriraho ibihano ibindi bihugu aho hari aho birusha na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Televiziyo RT igaragaza ko mu busesenguzi yakoze yasanze Leta ya Moscow imaze gushyirirwaho ibihano birenga 6000.

U Burusiya bushyize hamwe ibihano bumaze gushyirirwaho n’ibihugu bitandukanye biruta ibyashyiriweho ibihugu bitatu bya Iran, Venezuela, Myanmar na Cuba ubishyize hamwe.

Nko mu rwego rw’imari ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafatiriye ububiko bw’amadovize angana na miliyari 630 z’amadolari Banki Nkuru y’u Burusiya yabitse mu mahanga, ibintu bishobora gutuma buhura n’ikibazo cy’amafaranga yo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Itangazo rya Amerika ryabujije kugirana ubucuruzi na Banki Nkuru y’u Burusiya ndetse n’ikigega cya leta cy’imari, rikaba ribwambura ubushobozi bwo gukora ubwo bucuruzi no kongera kugera ku bubiko bw’abarirwa muri miliyari z’amadolari.

U Burusiya ntibwemerewe kugera ku butunzi bufite bwaba uburi muri Amerika n’ahandi buri mu madolari ya Amerika.

U Bwongereza bwabujije ibigo by’Abongereza kongera kugirana ubucuruzi na Banki Nkuru y’u Burusiya, Minisiteri yabwo y’Imari n’Ikigega cya Leta y’u Burusiya gishinzwe Ishoramari.

Ikindi gihugu kimaze gushyirirwaho ibihano byinshi ni Iran aho imaze gufatirwa ibigera mu 3616 kuva mu 1979. Ibyinshi iki gihugu cyabifatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibihano Iran yafatiwe ahanini bitewe no gukora intwaro za kirimbuzi. Ku rutonde rw’ibihugu bimaze gufatirwa ibihano byinshi kandi biremereye hariho Syria, aho ibyinshi ari ibyo mu 2011.

Imibare igaragaza ko Syria imaze gufatirwa ibihano 2608. Ni mu gihe ariko Perezida w’iki gihugu, Bashar Assad avuga ko ibyo bihano bitemewe n’amategeko ndetse bitari ibya kimuntu.

Koreya ya Ruguru nayo imaze gufatirwa ibihano byinshi kuko kuva mu 2006, imaze gufatirwa ibigera ku 2077 birimo iby’Umuryango w’Abibumbye.

Iki gihugu nacyo gifatirwa ibi bihano kubera gukora intwaro za kirimbuzi. Nko muri uku kwezi, Amerika yongeye gufatira ibindi bihano iki gihugu igishinja kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi.

Ikindi gihugu kimaze kugwiza ibihano gifatirwa n’amahanga ni Venezuela ya Nicolas Maduro. Imaze gufatirwa ibihano byiganjemo ibyo mu rwego rw’ubukungu bigera kuri 651.

Ni mu gihe igihugu cya Myanmar cyo kimaze gufatirwa ibihano 510 naho igihugu cya Cuba kikaba kimaze gufatirwa ibihano 208.

Mu yandi makuru, Abayobozi 24 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bongewe ku rutonde rwa Iran rw’abafatiwe ibihano n’icyo gihugu, bashinjwa iterabwoba n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mata, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Iran yatangaje ko mu bahawe ibihano harimo George W Casey Jr wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Amerika, Joseph Votel na we wahoze mu buyobozi bw’igisirikare cya Amerika, Rudy Giuliani wahoze ari umushinjacyaha mukuru ku butegetsi bwa Donald Trump n’abandi.

Mu bandi bashyizwe ku rutonde harimo abagize uruhare mu gufatira ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zifatira Iran haba ku butegetsi bwa Perezida Trump cyangwa Barack Obama.

Iran imaze igihe ifatirwa ibihano kubera gukora intwaro kirimbuzi. Iran yagiye yihimura ifatira ibihano abandi bayobozi barimo na Trump.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *