Kuki Inkwano ari ishimwe ry’ababyeyi b’umukobwa, ab’abahungu bo ntibakwiye gushimwa? Uko byagenda umukobwa ari we ukoye umusore mu Rwanda?

Abaturarwanda bafite imyumvire itandukanye ku nkwano mu Rwanda, aho hari abagaragaza ko muri iki gihe ari kimwe mu bituma abasore bahitamo kureka gushaka abagore, ku bwo kubura amafaranga y’inkwano yo gutanga ku muryango w’umukobwa hagendewe ku y’umurengera ababyeyi be baba bifuza. 

Mu muco nyarwanda no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda, inkwano zifatwa nk’ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa kuko bareze neza. 

Iyi ngingo yakunze kutavugwaho rumwe mu bihe bitandukanye ku buryo hari n’abayobozi bo mu nzego za leta bagaragaza ko inkwano iri mu bituma umusore n’umukobwa iyo bamaze kurushinga babaho nabi kubera kumarira amafaranga menshi mu bukwe hakiyongeraho n’inkwano iremereye iba yatanzwe. 

Hari aberura bakavuga ko inkwano yabaye nk’ubucuruzi kuko hari ibiciro byagiye bishyirwaho bitewe n’amashuri umukobwa yize, akazi akora, aho akomoka n’ibindi. 

Ese ubundi umukobwa ari we utanga inkwano byagenda bite? Reba mu mashusho ibitekerezo abatuye muri Kigali batanze kuri iyi ngingo 

Ababyeyi b’umuhungu ni bo bajya gusaba umugeni,bakemeranya inkwano,bagakwa. Gusa abantu benshi ntibabivugaho rumwe,kuko hari abatumva impamvu ari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa wenyine,ntihagire n’iry’umubyeyi w’umuhungu kandi bose baba barareze, ndetse n’abana babo bose bakaba bagiye mu rugo rushya rwabo bagasiga ababyeyi. 

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuba inkwano ihabwa iwabo w’umukobwa biterwa n’uko umuco ubigena ndetse ko kurera umukobwa bigora kurusha umuhungu. Gusa hari n’abandi babona ko bidakwiye ko hashimwa uruhande rumwe,bakabyita kudaha agaciro ihame ry’uburinganire, kugira umukobwa igicuruzwa,ndetse no kubogamira uruhande rumwe. 

Uwitwa Bamuhoze Donatha urangije kaminuza avuga ko impamvu inkwano ari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa, ari uko kurera umukobwa bitavuna nko kurera umuhungu,kuko umukobwa asaba kwitabwaho byihariye kugira ngo azavemo umugore muzima. 

Ati “Uzi kurinda agakobwa kawe bakakajyana agaseke kagipfundikiye? Biravuna cyane! Ariko umuhungu we n’iyo yaba byararangiye nta bimenyetso wabona,kandi usanga amakosa y’umugore ari yo agaragara mbere.” 

Naho Dushimimana wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange we avuga ko impamvu inkwano zijya iwabo w’umukobwa, ari uko n’ubundi iwabo w’umuhungu baba basa n’abakimufite, kandi ko ari bo baza gusaba umugeni. Akomeza avuga ko nta muntu ukunze gusaba umukwe ubufasha, keretse byamurenze. 

Ati “Ariko njye mbona umubyeyi w’umuhungu akomeza gusa n’ukimufite,naho umukobwa ugiye aba agiye! Ubu ntugire ngo nyina w’umukobwa yamukenera! Yaganya yumva agategereza ko yibwiriza kuko azi ko nta burenganzira n’imyanzuro yaba afite iwe! Naho umuhungu we yamubwira ati ariko nk’ubu iyo ubona…” 

Gusa hari n’abandi bavuga ko usibye kubahiriza umuco, batumva impamvu yo gushima uruhande rumwe, kandi bose baragize uruhare mu kurera abana babo, kandi bakaba baba bagiye kubashyingirana bombi ntibongere kubana na bo. 

Nzeyimana wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kansi avuga ko nta mpamvu n’imwe abona yo kurobanura ushimwa, kandi bose barareze, ndetse hakaba hari n’igihe umuhungu atangwaho byinshi kurusha umukobwa, kuko akenshi usanga umuhungu ari we wize amashuri menshi, cyangwa afite ubushobozi buruta ubw’umukobwa. 

Ati “Utekereza ko iwabo w’umuhungu bo batarera? Ahubwo usanga baranarishye amashuri y’umurengera, bakamushakira imibereho izamubeshaho igihe azaba yubatse urwe bamushakira akazi, mwarangiza ngo tujye gushimira iwabo w’ umukobwa bareze neza ra!” 

Akomeza avuga ko hari n’igihe mu misango yo gusaba hazamo no guciririkanya ku nkwano nk’abagurisha, aho ababyeyi b’umukobwa baka akayabo k’inkwano, bitwaje ko hari amafaranga batanze ku mukobwa, bakirengagiza ayo batanze ku muhungu. 

Ati “Ahubwo mu gusaba usanga iwabo w’umukobwa yahanitse ibiciro,ukagira ngo aragurisha itungo ra! Ngo namurihiye amashuri, afite akazi keza, ahubwo ugasanga kenshi umuhungu baje gusabira akubye kabiri ibyo bavuga!” 

Rutayisire Fidele, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagabo biyemeje guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, bakanarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ( RWAMREC) , na we ntiyemera inkwano nk’ishimwe ry’ababyeyi. 

Agira ati “Inkwano ubwayo twebwe tuvuga ko ari ikibazo. Kubera ko inkwano ishingiye ku muryango nyarwanda aho ibintu byose bireba abagabo, bigatuma umugabo yumva ko agize imbaraga zo kuba umutware w’urugo. Yewe twebwe twifuza ko inkwano ivaho! Kuko inkwano iteza ibibazo byinshi kuko ntikiri ishimwe ahubwo yabaye nk’ubucuruzi.” 

Niyibizi Lea Liliane usanzwe ukora ubukangurambaga (activist) mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, na we yagize icyo abivugaho, ati “Ku bwanjye numva uko dufata inkwano mu muco nyarwanda kuri uyu munsi inkwano yarataye agaciro kayo. Hari uburyo yafatwaga kera, nko guhuza imiryango.” 

Akomeza agira ati “Ntabwo yafatwaga nk’ishimwe ahubwo yafatwaga nk’igihuza imiryango kuko umukobwa yavaga iwabo akajya iwabo w’umuhungu, ariko ubu bose bava iwabo. Numva rero dukurikije uko isigaye ifatwa bayikuraho.” 

Arongera ati “Biramutse byiswe ishimwe, imiryango yose yajya igira icyo itanga. Kuri njyewe rero ikwano ubundi mu gifaransa babyita ‘dot’ ,bivuze ko inkwano ari icyo umuntu azana kigira uruhare mu gufasha kubaka urugo. Niba iyo nkwano ari ije kubaka urugo, ibyo nta kibazo! Igahabwa wa muryango mushyashya. Ariko niba ari ihabwa umuryango umwe w’umwe mu bagiye kubaka urugo, ibyo biracyari ikibazo.” 

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, aherutse gutangaza ko nta giciro cy’inkwano kibaho kandi ko inkwano itagombye guciririkanywa kuko umuntu atari igicuruzwa. 

Yasobanuye kandi ko inkwano idakwiye kuba ikibazo hagati y’imiryango, ahubwo ko ari ikimenyetso cyiza cy’urukundo gikwiye gutuma imiryango irushaho gukundana no kubana neza. 

Itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 167 rivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira: 

1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo; 

2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.” 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *