Minisitiri Ngamije yahishuye ukuri ku cyihishe inyuma yo kuvanga inkingo ku bahabwa ‘urushimangira’

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ukudohoka kw’abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, ari bimwe mu byatumye hafatwa ingamba zihariye mu gukumira ko virusi ya Covid-19, yivuguruye ya Omicron yakomeza gukwirakwira.

Ingamba nshya zatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa 19 Ukuboza 2021, zigena ko muri Kigali mu mihango y’ubukwe kwiyakira bibujijwe.

Ni mu gihe kandi ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi, mu nsengero no gusaba ritagomba kurenza abantu 40. Ibirori no kwiyakira bijyanye nayo nabyo byahagaritswe.

Imibare y’impuguke mu bijyanye no gukurikirana ibyorezo igaragaza ko mu byumweru bitatu bishize abantu bagaragaraho ubwandu bwa Covid-19 bari munsi ya batanu ku bihumbi 100 [5/100,000].

Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali abandura barenze 46/100,000. Ni ukwiyongera gufite umuvuduko uteye ubwoba kubayeho mu minsi 10 ishize.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko uku kwiyongera gukabije ahanini kurimo guterwa n’ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, by’umwihariko muri Kigali.

Ati: “Ntabwo twareka ibintu ngo bikomeze kugeza igihe abantu barwara ari benshi. Kuko uko byagenda kose muri Kigali habarirwa abaturage basaga baturage miliyoni 1,3 nihagira umubare munini wandura cyane hazabonekamo umubare munini w’indembe”.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko nka guverinoma itareka ngo ibintu bikomeze kugeza igihe abantu barwara ari benshi noneho ubushobozi bwo kwita ku ndebe bube ikibazo.

Ati: “Ntabwo tuzategereza uwo munsi rero. Nka guverinoma ireberera abaturage ibyo igomba kubyirinda igasubiza ibintu ku murongo ari nabyo byemezo byafashwe”.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko Omicron yandura mu buryo bwihuse ku buryo byoroshye kuba yakwirakwira kanone n’ubwo ari abantu bake baba barayanduye.

Ati: “Ntabwo wavuga ngo mu bandura ni bangahe bafite Omicron, ariko duhereye no ku bindi bihugu igihe kiragera ugasanga Omicron isimbuye izindi virusi. Kugeza ubu ntabwo yari yiganza ariko irahari tuzakomeza kubikurikiranira hafi”.

Urukingo rushimangira rutandukanye n’izatanzwe mbere…

Mu gihe icyorezo cya Covid-19, gikomeje gukaza umurego ndetse by’umwihariko hakaba hagenda havuka virusi nshya zihinduranya, abaturage bashishikarizwa kwikingiza.

Inzego zishinzwe ubuzima kandi zikomeje gushishikariza abantu bahawe inkingo zuzuzuye gushaka uko bafata urukingo rushimangira.

Ku rundi ruhande ariko, hari abaturage bagize impungenge z’uko bari guhabwa dose y’urukingo rushimangira itandukanye n’izo bahawe mbere.

Hari nk’urugero rw’abahawe dose ebyiri z’urukingo rwa Pfizer ariko ku rushimangira bakaba bari guhabwa dose y’urukingo rwa Spikevax (Moderna).

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko abantu badakwiye gutungurwa kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo utanze urundi rukingo rushimangira ubwoko butandukanye n’ubwo wari watanze mbere, umubiri urakanguka kurushaho.

Ati: “Umubiri uhita ukanguka ukongera ugakora abasirikare benshi icyo gihe umubiri wawe uba urinzwe neza kurushaho. Icyo twasaba rero abantu babyitabire, nta rujijo rurimo n’ahandi birakorwa, dufite urukingo rwa Moderna turi gutanga nk’urushimangira”.

Yakomeje agira ati: “Ni urukingo rwemewe kandi rutanga ingufu cyane, rurashitura umubiri ukongera ugakanguka, ugakora abasirikare benshi bakurinda kuba wakwandura Covid-19, yatuma uremba”.

Minisitiri Dr Ngamije avuga ko umuntu aramutse ashaka guhabwa urukingo rushimangira ruhuye n’izo yahawe mbere, barumuha kubera ko ari uburenganzira bwe.

Ati: “Abantu ni babyumva babyitabire, uzakenera urushimangira rurahari tuzarumuha. Kubusanya ugafata urundi byongera ingufu ariko unakeneye urwo wabonye mbere narwo twaruguha nta kibazo”.

Yakomeje agira ati: “Ariko nanone kuki wiyima amahirwe yo kugira ngo wongere ubudahangarwa bw’umubiri wawe kuko ubuhanga bwarabyerekanye, inzobere zerekanye ko biri gutanga umusaruro mwiza”.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ugereranyije abafashe urukingo rushimangira rubusanye n’urwo bafashe mbere, n’abafashe izihuye, abo abasirikare b’umubiri biyongereye cyane ni abafashe inkingo zibusanye.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko itegereje ko inkingo zagenewe abana zigera ku isoko ikazahita izishaka mu ba mbere kugira ngo abana nabo bakingirwe.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *