Ijoro ryo ku wa 19 Werurwe ryabaye iry’amateka kuri Miss Nshuti Divine Muheto w’imyaka 19 y’amavuko wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba ari na we watwaye ikamba rya Miss Popolarity ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi.
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri we, inshuti, imiryango n’abafana bamushyigikiye ari benshi mu Gihugu no hanze yacyo.
Uyu mwamikazi w’ubwiza, warangije amashuri yisumbuye, yatsindiye ikamba mu marushanwa akomeye yari amuhanganishije na Maolithia Keza wabaye Igisonga cya mbere na Darina Kayumba wabaye Igisonga cya kabiri.
Miss Nshuti yahataniye ikamba ry’ubwiza ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, akaba abaye umukobwa wa kabiri wegukanye iri kamba aturutse hanze ya Kigali nyuma ya Miss Liliane Iradukunda waryegukenya mu mwaka wa 2018.
Akimara kwegukana iri kamba, Miss Nshuti yagize ati: “Ndumva nishimye, ngize umugisha kandi ndashimira abanshyigikiye bose mu rugendo rwanjye”.
Uko byagenda kose wowe uri gusoma iyi nkuru ufite cyangwa wigeze kugira inzozi z’ibyo wifuza kugeraho mu buzima. Tekereza uko byari bimeze umunsi usubizwa.
Nshuti Muheto Divine yavutse tariki 21 Ukuboza 2003, avukira mu Mujyi wa Kigali ari naho yakuriye we n’abana bane bavukana, akaba uwa kabiri muri bo.
Yize mu Ishuri ry’Incuke rya Kigali City School, akomereza amashuri abanza mu Ishuri ribanza rya Kingdom Education Centre. Mu Cyiciro Rusange [Tronc Commun] yize mu Ishuri rya Mutagatifu Marie Adelaide mu Karere ka Kamonyi.
Amashuri yisumbuye yayize muri Fawe Girls School, ishami rya Gahini, aho yize ibijyanye n’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi.
Ni umukobwa wakuranye inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye, uhagarariye abandi, ubavugira, ukora ibishoboka byose kugira ngo uburenganzira bw’abandi bwubahirizwe uko bikwiye, kandi akaba ishema ry’umuryango n’igihugu cye.
Kuri we avuga ko izo nzozi n’ubwo atari azi neza uko azazigeraho ariko ubu yamaze kuzigeraho kuko kuba Nyampinga w’u Rwanda ari ishema ku muryango we n’igihugu cye ndetse akaba ari umuyoboro uzamufasha mu kuvugira abandi.
Miss Muheto aterwa ubwoba no kuba yatakarizwa icyizere mu buryo ubwo aribwo bwose. Akunda kandi akishimira umuryango we mu gihe abo afataho icyitegererezo barimo Madamu Jeannette Kagame, Michelle Obama na Oprah Winfrey.
Umunsi yagizeho ibyishimo ni uwo yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda mu gihe impano iruta izindi yahawe ari umukufi yambara mu ijosi wanditseho izina rye [Muheto].
Mu bindi, Miss Muheto ni umufana wa Rayon Sports ariko muri ibi bihe akunda na Kiyovu Sports. Gusa ngo iyo zakinnye biramugora guhitamo iyo afana.
Mu mwanya wo kuruhuka akunda kuganira n’ababyeyi n’inshuti, kureba filime, ndetse agakunda guteka. Yifuza gutemberera muri Pariki y’Ibirunga kureba Ingagi.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, yagarutse ku buzima bwe bwite, uko yatekereje kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’ibyo ateganya gushyira mu bikorwa mu gihe azaba yambaye iri kamba.
Ni ryari wagize igitekerezo cyo kwitabira Miss Rwanda?
Miss Muheto: Igitekerezo cyo kwitabira Miss Rwanda cyaje umwaka ushize, ubwo nari mbonye ibyishimo Ingabire Grace yari afite atwara ririya kamba, ariko mbere yaho gato ni ibintu nakuze mpora mbona nkumva ndabikunze.
Ni ibintu nakuze nifuza, umunsi umwe kuzagaragara hariya hantu [stage], nanjye nkeraka u Rwanda ko nshoboye.
Ninde muntu wa mbere wabwiye ko ugiye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda?
Nabanje kubibwira Mama wanjye kandi yabyakiriye neza cyane.
Ni ryari watangiye gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda?
Natangiye gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda igihe Akiwacu Colombe yatwaraga ikamba [Miss Rwanda 2014]. Nibwo natangiye kumva Miss Rwanda, ntangira kuyikurikirana.
Umunsi wa mbere ujya kwiyamamaza muri Miss Rwanda wari uteye ute kuri wowe?
Uriya munsi wari umunsi umeze nk’ugoye kuri njye kuko nari niteguye igihe kinini.
Wigeze ugera hagati ukumva wasezera mu irushanwa?
Oya. Ndi mu irushanwa nta gihe nigeze [….] gucika intege byo ntabwo byabura ariko nta gihe na kimwe nigeze kumva ngo numve nava mu irushanwa.
Ikintu cya mbere aba ari irushanwa, buri mukobwa wese uza mu irushanwa aba afite ubushobozi.
Rero ni irushanwa, hari aho ugera ukumva usubiye inyuma ho gato bitewe n’uko uwo muhanganye birimo kugenda, ariko nta kintu kigeze gituma numva nava mu irushanwa.
Ukigera mu irushanwa watangiye kuvugwa cyane, ntabwo byakubereye imbogamizi?
Kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ntabwo byambereye imbogamizi ahubwo byambereye ingabo yari irimo kunkomeza. Byarankomeje.
Icyizere nari mfite cyari kuri 50% kubera ko iyo ugiye mu irushanwa uba wizeye gutsinda ariko no gutsindwa bishoboka.
Ubuzima bwo muri hoteli mu mwiherero bwari bumeze gute?
Ubuzima bwo muri hoteli bwari bwiza ariko icyabugiraga bwiza cyane ni abakobwa twari tubanyemo, bari abakobwa beza cyane.
Ikintu cyangoye nkigera mu mwiherero byari ukubyuka kare ujya muri siporo.
Umwiherero wari mwiza cyane by’umwihariko kubera abantu twabaga turi kumwe mu mwiherero, ibihe ntazibagirwa ni byinshi.
Igihe twabaga turi kumwe n’abandi bakobwa bagenzi banjye, tuganira, turi kurya, hari igihe baduhaga umwanya tukidagadura [..] ni byinshi ntazibagirwa.
Nkusi Lynda ava mu mwiherero wabyakiriye gute?
Njyewe ku giti cyanjye byarambabaje kuko ni umukobwa na we yari afite ikintu arusha abandi. Rero byaratubabaje kuko hari uruhande rumwe yatwaye.
Umunsi wa nyuma wo kwambikwa ikamba wari umeze ute?
Mu gitondo tubyuka twumvaga atari byo. Ukaba urimo kwitegura ukavuga ngo ba uretse! Uyu munsi ni wo munsi wa nyuma? Cyari igitondo kiri kubamo ibintu byinshi icya rimwe.
Ugeze ku Intare Arena ni ibiki byaguteye ubwoba?
Amatara n’abantu. Ariya matara ntabwo yari yoroshye, abantu bari benshi mu cyumba bose bategereje kumva icyo uvuga.
Bakivuga ko ari wowe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 wabyakiriye ute?
Bakivuga ko negukanye ikamba, nta kintu nahise ntekereza. Numvaga atari njye, [..] ni ibihe ntazibagirwa mu buzima bwanjye.
Utashye ugeze mu rugo wakiriwe ute?
Nahise ntaha umunsi wakurikiyeho, sinjye warose ngera mu rugo. Nahise ngenda mbwira Mama nti bya bintu ndabikoze.
Ni izihe ntego ufite muri uyu mwaka wose ugiye kumara wambaye ikamba?
Ikintu cya mbere Muheto bamwitegaho ni uko azakora. Umushinga wanjye [Igiceri Program, ugamije gushishikariza urubyiruko kwizigamira ruhereye ku giceri cya 100Frw] nzawushyira mu bikorwa kandi aho bazankenera nzahagaragara.
Mu bihembo yahawe harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue izatangwa na Hyundai Rwanda hakaziyongeraho ko azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 800,000. Bivuze ko mu mwaka azamara afite ikamba azaba amaze guhembwa miliyoni 9 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.
Yahawe buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, ndetse umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food mu rwego rwo gushimangira uruhare Miss Rwanda agomba kugira mu guhindura sosiyete nyarwanda.
Biteganyijwe ko kandi imodoka ye itazigera ibura lisansi kuko azahabwa iy’umwaka wose na Merez Petroleum, akazahabwa internet mu gihe cy’umwaka n’Ikigo Kopa Telecom.
Umusatsi we uzakorwaho na Keza Saloon mu gihe cy’umwaka wose, mu bijyanye na make up akazitabwaho na Celine d’Or. Mu mpera z’icyumweru yemerewe ko we n’umuryango we kuba basohokera muri Golden Tulip La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’umwaka wose.
Imyambaro azambara mu gihe akiri Miss Rwanda azayambikwa na Ian Collection, ndetse yemerewe no gukoresha ubugenzuzi bw’amenyo buzakorwa na Diamond Smile Dentl Clinic.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ