Mu buryo bwimbitse, hamenyekanye uko byagendekeye wa mukobwa w’i Rutsiro waciye ururimi umukunzi nyuma y’impano y’ikariso

Umuhungu w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, aheruka guhura n’uruva gusenya ku mugoroba wo ku wa 26 Ukuboza 2021, mu gihe hirya no hino ku Isi bari bakiri mu byishimo bya Noheli.

Uwo muhungu we yari mu bubabare budasanzwe nyuma yo gucibwa ururimi n’uwo yihebeye amaze kumuha impano y’ikariso.

Uru rurimi rwaciwe ku mugoroba wo kuri icyo Cyumweru ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ubwo umusore yari avuye gusura umukunzi we mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Karambo, Umudugudu wa Gituntu.

Bivugwa ko umusore yarumwe ururimi ubwo yashakaga gufata umukobwa ku ngufu, ariko nyamusore we arabihakana. Kugeza ubu igice cy’ururimi rwacitse baragishatse barakibura.

Nubwo ururimi rwacitse, yaba umusore cyangwa umukobwa bombi buri wese aracyavuga ko agikunda mugenzi we, ndetse ngo baracyakomeje umushinga wo kubana.

Hari amakuru y’impamo ducyesha IGIHE, aturuka mu Murenge wa Mukura yatanzwe na ba nyir’ubwite barimo umukobwa ushinjwa guca ururimi, umubyeyi we, abaturanyi ndetse n’umuhungu nubwo kuvuga bimugora kuko igice kinini cy’ururimi cyacitse.

Umukobwa afite imyaka 21, akaba ari umunyeshuri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwingongo muri Rutsiro.

Umunsi ukurikira Noheli wari wagenze neza kuri abo bombi dore ko umusore yari yasuye umukobwa akaza amuzaniye n’impano, bakemeranya ko iyo mpano umukobwa ayica iryera amuherekeje kuko ‘isekeje’.

Umukobwa nk’uwari wasuwe n’umuntu w’ingenzi mu buzima dore ko bamaze imyaka ine bakundana, yaramuzimaniye aramutekera ndetse n’umuryango baraganira dore ko bari basanzwe bamuzi ‘nk’umukwe’.

Umunsi uciye ikibu ahagana saa Kumi n’imwe n’iminota 50, umusore yarasezeye, umukobwa yemera kumuherekeza iminota icumi akagaruka imuhira mu turimo two mu rugo.

Umukobwa ati: “Namubwiye ko muherekeza iminota icumi, we ansaba iminota 20, twumvikana ko muherekeza iminota 20”.

“Turagenda tugeze mu nzira, yari yambwiye ngo ngufitiye impano isekeje ariko ntabwo nyiguhera mu rugo”.

Hashize iminota mike bamaze kurenga iwabo w’umukobwa bageze mu gashyamba, umusore asaba umukobwa kuzamuka gato bakicara kure y’inzira, kugira ngo amushyikirize impano ‘isekeje’ yamuteguriye.

Ati: “Arambwira ati ‘twicare hariya hitaruye inzira gato tuganire hari icyo nshaka kukubwira dutuje nguhe n’impano yawe’, ndamubwira nti ‘nta ribi’”.

Hashize iminota icumi baganira gusa umusore ataratanga impano, umukobwa amwibutsa ko bari gutinda. Byabaye ngombwa ko impano itangwa, umukobwa asanga koko ‘isekeje’.

Ati: “Nk’uko yakabivuze nasanze isekeje. Yari ipfunyitse, ndayifungura ndayireba, nsanga harimo ikariso ya 500 Frw, ndamubwira nti ‘koko birasekeje’. Birangiye naramubwiye nti ‘ndatashye’, arabyanga. Ndamubwira nti ‘reka ntahe nigire mu rugo’ ati ‘oya ba uretse gato’. Byari bimaze kuba saa Kumi n’ebyiri na 24”.

Umukobwa avuga ko umusore yatangiye kumukorakora ku mabere, undi abanza kugira ngo birarangirira aho ariko arakomeza.

Mu magambo ye yagize ati: “Yafashe ukuboko akunyuza mu mupira nari nambaye ufite ijosi rinini, akora ku mabere, ndamureka. Amanura ukuboko agukoza ku nda, ndamubwira nti ‘Mbabarira nirwarira igifu, imbeho itanyica kuko iyo inyishe ndarwara’, ati ‘nta ribi’.

“Arongera afata ukuboko akunyuza mu gitenge n’ijipo nari nambaye ashaka gukora ku gitsina, ndamubwira nti ‘aho ugeze ni he? Ati ‘mbabarira ntabwo nakubangamira ku bintu udashaka, ntabwo ndi bwongere’. Ndavuga nti rero ndatashye, arabyanga nanone”.

Muri ako kanya umuhungu yahise ahindura isura, abwira umukobwa ko ntaho ajya natamuha ibyo ashaka. Umukobwa ngo yavugije induru ariko aho bari bari nta bantu bari bari kuhanyura. Aho bari bicaye ari nko muri metero 200 uvuye mu nzira nyabagendwa.

Umukobwa yabanje kugundagurana n’umusore ariko biza guhosha. Ka kiziritse ku muhoro rero, byageze aho umusore yinginga umukobwa ngo nibura amusome ‘adatahira aho’ undi aranga.

Ati: “Arambwira ati ‘mpa tire langue y’umunota umwe’, ndabyanga. Mubwira ko ari icyaha cy’ubusambanyi. Nti uwakoze tire langue n’ibindi byose yabikora. Arangije aravuga ati ‘uko bigenda kose ntuncika. Ururimi rwe nanjye sinzi ngo yaruzanye ate arushyira mu kanwa kanjye nisanga narurumye”.

Umusore bamaze kumuca ururimi, ngo yarushijeho gukoresha imbaraga, abwira umukobwa ati ‘ntabwo wangira gutya ngo unsige hano, uko bigenda kose turajyana ube umugore wanjye’. Ndamubwira ‘nti ibyo se bitwaye iki?”

Kubera kugundagurana bikubita ku biti n’amabuye, umukobwa na we atangira kugira isereri, umusore amurusha ingufu amubwira ko agiye kumukoresha imibonano mpuzabitsina.

Ati: “Yaramfashe kuko nta mbaraga nari ngifite zo kurwana, agiye kunsambanya kuko yari yakomeretse afite uruguma ahita acika intege, arambwira ati ‘Reba ukuntu unduhije none n’umugambi wanjye sinywugezeho, mfungira ipantalo dutahe.’ Ndayifunga turazamuka ati ‘ariko turajyana iwacu tujye kubana n’ubundi ntaho unsize’ ndamubwira nti ‘oya’ wakomeretse ‘tubanze tujye kwa muganga!’”.

Umukobwa avuga ko bageze iwabo bagahita bakomereza kwa muganga ariko abaturanyi bo bavuga ko iwabo w’umukobwa babanje gufungirana umusore mu nzu, kugeza ubwo abaturanyi aribo batabaje basaba ko ajyanwa kwa muganga kuko yavaga amaraso menshi.

Bamaze kugera ku kigo nderabuzima, bahawe ubufasha bw’ibanze bahita babohereza ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo rubanze gukurikirana, bakomereza ku Bitaro bya Murunda.

Umukobwa yaje gufatwa atabwa muri yombi ariko tariki 31 Ukuboza 2021 arekurwa by’agateganyo kugira ngo akurikiranwe ari hanze, mu gihe umuhungu we yari yavuye mu bitaro tariki 30 Ukuboza.

Umukobwa yabanje kwanga gusubira mu rugo anyura i Muhanga mu nshuti, akaba yahavuye ku wa Gatatu, tariki ya 5 Mutarama 2022 ubwo yari amaze kumenyeshwa ko RIB igiye kuza mu iperereza.

Uyu mukobwa yavuze ko ibyamubayeho byamuteye ubumuga.

Ati: “Kubera kwicara umwanya munini, nakuyemo indwara y’umugongo. Ikindi ni uko ibyambayeho byavuyemo kurwara isereri n’umutwe bihoraho ndetse n’igifu”.

Uyu mukobwa avuga ko yarenganye kuko ibyo yakorewe byose nta bwumvikane bwabayeho.

Nubwo yeteye umukunzi we ubumuga budakira, umukobwa yemeza ko akimukunda ndetse ati “Tucyaravugana kuri telefone nta kibazo”.

Umunyamakuru yabajije umukobwa niba koko hari igice cy’ururimi cyatakaye, aravuga ati “ni byo”.

Yavuze ko igice cyatakaye na n’ubu bakibuze, bagakeka ko “gishobora kuba n’imbwa zarakiriye sinabimenya”.

Umukobwa yavuze ko yiteguye kubana n’uwo musore igihe cyose azaba asoje amasomo ye.

Umusore na we aracyakunda uwamuciye ururimi. Mu ijwi rito cyane, yahakanye ibyo kugerageza gufata ku ngufu uwo mukobwa, avuga ko utashaka gufata ku ngufu ngo ukoreshe ururimi, ndetse yongeraho kuba ururimi rwarageze mu kanwa kugeza aho rurumwa, bitabaye ku gahato.

Ati: “Ntabwo mbizi niba byaramugwiririye nanjye ni byo mubaza. Ntabwo arampa ibisobanuro”.

Umusore yavuze ko yiteguye kubana n’umukobwa nabyemera ndetse ngo n’inzu bari kuzabanamo iri hafi kuzura.

Nyirandengejeho Marcienne umubyeyi w’umukobwa yibuka ko abana bamunyuzeho ari gusarura ibishyimbo ubwo umusore yari atashye, agatungurwa ubwo yabonaga bagarutse umusore avirirana.

Ati: “Nk’umubyeyi byarambabaje kubona abana banjye bazaga ari abana beza none bikaba bihindutse intonganya. Gutangiza ibyiza bagasoreza ku bibi byarambabaje nk’umubyeyi”.

Yahaye inama abakundana ati: “Abana bakundana nababwira kudakundana urukundo nk’urwo”.

Buri wese namubwira ko “ibi bidakwiriye kubaho, bakwiriye gukundana urukundo ruzima”.

Dushimimana Christine umuturanyi w’iwabo w’umukobwa, yavuze ko ibyabaye ari impanuka ku buryo bitabuza abo bakunzi gukomeza urukundo rwabo.

Ati: “Njye rwose bariya bantu umuntu yabareka bakabana. Imyaka ine bari bamaranye ntabwo baba badakundana […] Kuva hano ku nzira kugera hariya mu gashyamba, ntabwo yaba yaramukuruye ngo ahamugeze ku ngufu kandi hafi aha hari ingo”.

Kugeza ubu umuhungu aracyari ku miti kugira igikomere yasigaranye gikire naho umukobwa aracyakurikiranwa mu butabera.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *