Mu Rwanda hari abayobozi bo mu nzego zo hejuru bagize uruhare mu kubaka udutsiko dukomeye cyane harimo n’udushingiye ku Bahutu n’Abatutsi?

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko u Rwanda rudakina iyo bigeze ku ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo ikintu cyose kibangamiye iyo ngingo gikemuka hafashwe ingamba zose hatitawe ku bo bireba n’uko baba bangana. 

Yabigarutseho nyuma y’umunsi umwe abayobozi bagera ku icumi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, birukanywe na Perezida wa Repubulika nyuma yo kutuzuza inshingano zabo zijyanye zo kurengera ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Minisitiri Musabyimana yasobanuye ko igenzura ryakozwe mu nzego no mu duce aba bayobozi bayoboraga, ryagaragaje ibibazo bitandukanye kandi bikomeye bishingiye ku dutsiko bari barubatse. 

Ati “Usanga hari ibintu bimeze nk’udutsiko tugenda twiyubaka ahantu bayobora, ubona dusa nk’aho tuganisha ku kwivangura, ku kuvangura abandi, ku kwirondora.” 

“Hari udushingiye ku moko tuzi, ariya moko twahawe n’Abakoloni; Abahutu, Abatwa, Abatutsi cyane cyane hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ibyo birahari ugasanga akantu kose kabaye, umuntu wese uje imirimo ikorwa, abantu barayibonera muri iyo ndorerwamo.” 

Minisitiri Musabyimana yavuze ko hari n’udutsiko tw’ubuzima busanzwe tudakwiriye kuba dufite icyo dutwaye, atanga urugero ku bimina, ariko twari twarahinduriwe isura. Yavuze ko ibyo biba ikibazo iyo bihuje abantu bakoze agatsiko kabo konyine gaheza abandi. 

Ati “Icyo gihe biba bibaye ikibazo kuko byo ubwabyo ntabwo ari bibi. Kugira umuryango uvukamo ntabwo ari bibi, kugira agace k’igihugu uvukamo kitwa gutya nta kibazo biteye, kugira inzu uvukamo bya kinyarwanda ntacyo bitwaye […] ariko iyo bihindutse ugasanga ni ibintu biheza abandi, ugasanga ni ibintu byo kwironda.” 

Ikindi cyagaragaye muri utu turere, ni uko utwo dutsiko dukora ibikorwa bidasobanutse byagombye kuba bikorwa n’inzego za leta, ku buryo two tuzirenga. 

Ati “Iyo abantu bateranye bagashyiraho umutware, uwo mutware azatwara ibiki ko dufite ubuyobozi ndetse ugasanga bashyizeho n’amategeko akorera hanze y’inzego z’ubuyobozi, ugasanga hari n’aho bihaye inshingano ubusanzwe zagombaga gukorwa n’inzego za leta kandi izo nzego za leta zitabimenyeshejwe. Ibyo ni ikibazo iyo bibereye ahantu uhayobora uri umuyobozi.” 

Minisitiri Musabyimana yavuze ko aba bayobozi bose barebereye ibintu bipfa, ku buryo babonaga udutsiko twiyubaka, ugasanga mu rwego rw’ubuyobozi umuntu arabona akazi kuko afite aho ahuriye n’abagatanga. 

Ati “Ibyo byari bihari muri turiya turere ariko n’ahandi tuzakora ubugenzuzi turebe.” 

Mu bayobozi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara w’agateganyo. 

Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Musanze kuva mu Ugushyingo 2021. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi. 

Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney, wakayoboraga kuva mu Ugushyingo 2021, yakuweho asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François. 

Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko. 

Undi muyobozi wirukanywe ni uw’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo. 

Aba bayobozi birukanywe nyuma y’ukwezi mu Majyaruguru habaye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono. Tariki 9 Nyakanga 2023 ni bwo mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze habaye uwo muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z’umutekano n’abandi. 

Minisitiri Musabyimana yavuze ko aba bayobozi birukanwe, nta sano bafitanye no kuba baba ari Abakono. Ati “Nta muntu wirukanwe kuko ari umukono […] hirukanwe abakozi n’abayobozi mu nzego za leta bafite aho bahuriye no kurinda ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, bakaba batarujuje inshingano zabo. Waba uri umukono cyangwa utari we.” 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *