Mwirinde gushotora Abanyarwanda_ Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo.

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, yasabye abaturage ba Uganda kwirinda gukoresha imvugo n’ubundi buryo bwose bwashotora abanyarwanda mu rwego rwo kwirinda ko umubano ibihugu byombi birimo kugarura wakongera kuzamo agatotsi.

Ibi Madame Alupo yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bakilisitu gatolika bari bateraniye kuri Catederali ya Rushoroza i Kabale.

Ibi kandi yabitangaje mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022 u Rwanda aribwo rwafunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda.

Imyaka yari irimo gukabakaba 4 imipaka ya Gatuna, Kagitumba na Cyanika ihuza ibihugu byombi ifunze biturutse ku birego ibihugu byombi byagendaga bishinjanya.

Uganda yashinjaga u Rwanda gukorera ubutasi ku butaka bwayo, mu gihe u Rwanda narwo ruyishinja gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukorera iyicarubozo abaturage barwo baba mu gihugu cya Uganda.

Mu yandi makuru agezweho, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration|Rwanda) yakiriye inzego z’umutekano za Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ku mupaka wa Gatuna uherereye mu Karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.

Ahagana mu masaha ya saa yine n’iminota 20 ni bwo inzego z’umutekano za Uganda zari zigeze i Gatuna, ziri kumwe n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga, yagiranye ikiganiro cyamaze igihe gito ariko ibyakivuyemo ntibyatangajwe ako kanya, bikaba byitezwe ko biza gutangazwa n’Umumuvugizi wungirije wa Guverinoma.

Ni nyuma y’aho Umupaka wa Gatuna wafunguwe ukaba ari nyabagendwa kuri uyu wa Mbere, aho abaturage b’igihugu cya Uganda n’u Rwanda batangiye kugenderanirana.

Kugeza ubu Amazuku iracyagerageza gushaka amakuru y’imibare y’abamaze gusohoka cyangwa kwinjira mu Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *