Uko Abanyarwanda n’abanya-Uganda n’abasesenguzi bakiriye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna nyuma y’imyaka 3

Icyizere ni cyose ku baturage b’u Rwanda n’aba Uganda, nyuma y’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi wahoze ari inzira nyabagendwa kandi yoroshya ubuhahirane muri ibyo bihugu.

Uwo mupaka wafunzwe muri Gashyantare 2019 u Rwanda ruri kuvugurura ku gice cyawo, gusa na nyuma yo kurangiza amavugurura ntiwafungurwa kuko umubano w’ibihugu byombi wari wifashe nabi.

Itariki ya 31 Mutarama 2022 yabaye iy’amateka hagati y’ibihugu byombi nyuma yo kwiyemeza kuzahura umubano mwiza byahoranye, ikimenyetso cya mbere kikaba gufungura umupaka wa Gatuna.

Ni inkuru nziza yatashye mu matwi y’Abanyarwanda bari banyotewe gusubira muri Uganda haba gusura inshuti n’abavandimwe ndetse n’abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ni na ko kandi bimeze ku ruhande rw’abanya-Uganda.

Ssekamate Joseph, Umunya-Uganda ukorera mu Rwanda ndetse akaba yarashakanye n’Umunyarwandakazi bafitanye abana, yavuze ko nubwo ntacyo baburanye u Rwanda kuba batarabashaga kujya gusura inshuti n’abavandimwe igihe cyose babishakiye bitaboroheye.

Ati: “Ikintu cyo gufungura umupaka kiradushimishije cyane kuko [ibihugu byombi] bigiye kongera gukorana neza”.

Ssekamate yavuze ko nubwo kujya muri Uganda byabaga bigoye, ngo bishimira ko nta kibazo bagize mu Rwanda.

Ati: “Abantu nta mafaranga bari bafite icyo gihe ariko twabisangiraga n’Abanyagihugu, twese badufataga kimwe”.

“Impamvu nshimira Leta y’u Rwanda, abashakaga kugenda bakegera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga banyuze muri Ambasade, barabemereraga. Nta nzitizi yari ihari nubwo imishinga yo yari ihagaze. N’abapfaga twasabaga uruhushya tukarwemererwa, abakoze impanuka twarabavuzaga”.

Muri Gashyantare 2019 nibwo Umupaka wa Gatuna uherereye mu Karere ka Gicumbi wafunzwe.

Umwanzuro wo kuwufunga wafashwe nk’uburyo bwo guhangana n’ikibazo cyari giteye Guverinoma y’u Rwanda guhagarika umutima, kuko hari amakuru ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda bakorana bya hafi n’imitwe ishaka kuruhungabanya.

Umusesenguzi mu bya politiki uri mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’u Rwanda na Uganda, Ignatius Kabagambe, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko wafashwe ari ibintu byatekerejweho neza hirengagijwe ibindi.

Ati: “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bakwiye kugira icyizere kuko n’ubundi ababikoze [kuwufungura] ni ubuyobozi bw’Ibihugu byacu twizera”.

Mbere y’uko hatangazwa ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yari yavugiye kuri RBA ko umupaka udakwiye gufungurwa by’akanya gato ahubwo “uzafungurwa by’igihe kirekire”.

Kabagambe asanga kuba imyaka hafi itatu yari ishize hari icyemezo u Rwanda rwafashe rutagikukaho, bigaragaza ko byatekerejweho neza.

Ati: “Icyemezo gikomeye rero ntabwo gifatirwaho, uba wabanje kureba ingaruka n’ibisubizo gishobora kuzana ukabishyira ku munzani”.

Kuba umupaka ufunguwe nyuma y’iminsi mike Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni avuye mu Rwanda, Kabagambe asanga u Rwanda hari ibimenyetso rwabonye rutajyaga rubona.

Ati: “U Rwanda rwashoboraga gutanga ririya tangazo ariko bagashyiramo iminsi 30 cyangwa 60 [kuko] byarashobokaga”.

Impuguke mu by’Ububukungu,Teddy Kaberuka, avuga ko kuba ibihugu bituranye binafitanye imipaka yo ku butaka bituma bikenerana ku mpande zombi.

Ati: “Haba mu mibereho y’abaturage cyane cyane abaturiye imipaka, aho ashobobora kuba ashaka serivisi akambuka umupaka. Urwo ni urwego rworoshye cyane buri wese abona iyo ageze ku mipaka, ahasanga urujya n’uruza rw’abantu”.

Yavuze ko iyo imipaka ifunguye hari ibyo bamwe beza abandi bakeneye n’abo bafite ibyo bakeneye abandi bejeje bakabasha kubihanahana.

N’ibikorerwa mu nganda ni uko, aho kuri buri ruhande zihari hari hakaba n’ibintu byinshi bamwe bafite abandi bakeneye.

Urwo rujya n’uruza rw’abantu n’ubuhahirane bwabo, ubucuruzi bakora hagati y’ibihugu byombi bwavuye ku gaciko ka miliyoni 250$ mu 2018 bugera kuri miliyoni 10$ umupaka umaze gufungwa.

Kaberuka yavuze ko iyo ubwo bucuruzi bukorwa bitanga n’akazi kandi na Leta ikinjiza imisoro.

Ati: “Gufunga imipaka bihombya cyane abaturage bari bafite ibyo bajyanayo cyangwa bakurayo na Leta [zigahomba] kuko zibeshwaho n’imisoro y’abaturage kandi niba wa muturage atambutse ngo azane ibintu, ntacyo yagusorera kuko ntacyo yinjije”.

Iyo mpuguke yanibukije ko hari imishinga myinshi ibihugu bisa n’aho byari byaratangiye mu myaka 10 ishize u Rwanda rumaze kwinjirira muri EAC, yahise idindizwa n’umubano wacitse intege.

Irimo umuhanda wa gari ya moshi y’Umuhora wa Ruguru wari watangiye gukorerwa n’inyigo n’umushinga w’amashanyarazi yagombaga guturuka muri Ethiopie ariko birangira bidindiye.

Yagaragaje ko uretse kuba hari ibicuruzwa by’Abanya-Uganda biza mu Rwanda, banarukoresha nk’inzira nk’uko n’Abanyarwanda bakoresha Uganda nk’inzira ibageza i Mombasa.

Ati: “Ubwo bucuruzi, ubuhahirane n’ubwikorezi, umupaka warafunzwe byose birahagarara. Ibyo rero ni igihombo gikomeye haba ku Rwanda na Uganda”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *