Nk’abandi bose, Ntabwo byashoboka ko mpindura uturemangingo twanjye – Perezida Kagame ku bavuga ko ari Umunyagitugu.

Perezida Paul Kagame aherutse kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique, agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ibivugwa ku Rwanda, ku Karere na Afurika ndetse no ku buzima bwe bwite.

Muri icyo kiganiro cyabaye tariki 20 Mutarama i Kigali cyashyizwe mu Kinyarwanda, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye birimo bimwe muri ibi bikurikira:

Abakunenga bavuga ko uri umunyagitugu, ibi bintu ntimubirambiwe?

Nk’abandi bose, hari igice cyanjye ntashobora guhindura, hari ikindi gice gukorana bishoboka. Ntabwo byashoboka ko mpindura uturemangingo twanjye. Wasanga aribyo bituma hari abambona nk’umunyagitugu, simbizi. Icyakora, ndi umuntu uhora witeguye gukorana n’abandi.

Nkiri umusore, nari umuntu utihangana. Uko imyaka yagiye ishira, naje gusanga bisaba akanya kugira ngo ugere ku ntego zawe. Nize gucisha make, gukora icyangombwa mu gihe cyacyo no kwitonda mu gihe ari ngombwa.

None se muzi igihugu aho Perezida, abaminisitiri, abayobozi b’ibigo batagira ababanenga? Niba hari aho biri, mwahambwira ndashaka kuhasura. Nziko kunenga bibaho kandi nanjye ndi umwe mu banengwa, icyakora nzi ko atari njye njyenyine unengwa.

Urubanza rwa Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya Jenoside mu minsi mike ruzatangira i La Haye. Mutekereza ko ibihugu byafashije uwo mugabo kwihisha imyaka isaga 25 nabyo bikwiriye kubiryozwa?

Ntabwo icyo kibazo kimpangayikishije. Ni ikibazo kimaze igihe kinini. Kuba gusa Kabuga ari mu maboko y’ubutabera birahagije.

Hari benshi babigizemo uruhare ariko ni ukureka ubutabera bugakora akazi kabwo uko bikwiriye.

Mwaba maravanyeyo amaso ku birego bireba Agathe Habyarimana mukurikije umubano mwiza mufitanye n’u Bufaransa?

Ntabwo nigeze nkurayo amaso. Ubutabera bugomba gukomeza gukora ibyabwo kuri iyo dosiye mu gihe tuvugurura umubano wacu n’u Bufaransa. Ntabwo ntekereza ko kimwe kigomba kugira ingaruka ku kindi nubwo byuzuzanya.

Hari Abanyarwanda umunani barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside bakiriwe muri Niger mu minsi ishize biteza ibibazo. Muhagaze he kuri iyo dosiye?

Ikinyoma cya mbere muri ibyo byose, ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rubizi ko abo bantu bagiye kujyanwa muri Niger. Nta n’umwe wari wabitumenyesheje. Twabimenye bamaze kugera i Niamey. None se niba byari ibintu bisanzwe, kuki babihishe?

Ikibazo cya kabiri, nta buryo bwashyizweho ku buryo abo bantu batakwishora mu bibazo nk’ibyo bakoze mu myaka yatambutse.

Twagiye tubona ko bagenda bagatangira gukorana n’abajenosideri bahahuriye ubundi bakajya mu bihuha bigamije guhindanya u Rwanda. None se ibyo ni ibintu bisanzwe? Njye siko mbibona ariko niyo si tugomba kubamo.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 umwaka ushize, rwaranenzwe mu Burayi na Amerika, bavuga ko rutaciye mu mucyo. Mubona kurunenga byaratewe n’iki?

Ni ukubanza kwibaza impamvu ibyo bihugu byivanze muri icyo kibazo. Ibyo uriya mugabo yakoze ntabwo mu Rwanda byemewe ndetse no muri ibyo bihugu bimuvugira.

Muri ibyo bihugu byitwa ko byateye imbere muri ‘demokarasi’, abakoze ibyaha nka biriya bahanwa bihanukiriye, bakicwa cyangwa bakamanikwa, akenshi nta n’urubanza rubayeho.

Ibyo nibyo bihugu bivugira Rusesabagina kuri ubu. Nta gitutu uko cyaba kingana gute kizagira icyo gihindura.

Urubanza rwe rwabaye mu ruhame, nta mabanga. Byashoboka ko abatunenga batabizi cyangwa se bahisemo kubyirengagiza, cyangwa se wenda iyo bigeze ku bibazo by’ahandi bahindura imvugo.

Nta nubwo wenda banenga uburyo urubanza rwagenze, icyo bashaka ni uko Rusesabagina afungurwa yaba ahamwa n’ibyaha cyangwa bitamuhama.

Amatora ataha ya Perezida azaba mu 2024, mujya mubitekerezaho?

Ni inshingano. Niba nzaba nyarimo cyangwa ntarimo, ni kimwe mu bigize akazi kanjye. Si ukubitekerezaho uyu munsi gusa ahubwo n’ejo. Ndifuza ko mu 2024 Abanyarwanda bazabasha gukora amahitamo yabo batuje.

Muziyamamaza?

Byashoboka ariko sindabimenya. Gusa Itegeko Nshinga rirabinyemerera.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *