Nta mupira uhari – Uwahoze ari umukinnyi wa APR FC, Rayon Sports n’Amavubi avuga kuri ruhago Nyarwanda

Nshimiyimana Imran wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda yavuze ko mu byukuri nta mupira w’amaguru uri mu Rwanda kuko abakinnyi birwanaho ubwabo kubera ko nta gahunda n’umurongo ngenderwaho bihari. 

Uyu mugabo uherutse gusezera gukina ruhago nk’uwabigize umwuga yabigarutseho mu kiganiro yagiranye Televiziyo y’u Rwanda. 

Muri iki kiganiro Imran yagaragaje ko ruhago nyarwanda nta murongo ngenderwaho ifite ndetse ko abantu batagakwiriye kurenganya Ikipe y’Igihugu ku musaruro mubi imaranye igihe kuko abakinnyi bayo birwanaho. 

Yagize ati “Buriya abana b’iyi minsi barakomeye baba barwanye ntabwo mwabyumva. Ikibazo ntabwo ari umutoza. Nta marushanwa ahari nta gahunda ihari yo kugenderaho.” 

Yakomeje avuga ikibazo gikomeye ruhago nyarwanda ifite ari uko abakunda umupira ataribo bawurimo cyangwa bafata ibyemezo. 

Ati “Abantu bakunda umupira ntabwo aribo bawurimo. Uyu mukino ukorwa n’abawuzi. Ubuse Umutoza Kayiranga arihe? Ibi bavuga byo kumuha Ikipe y’Igihugu ya U-15 ni ukubeshyabeshya ni ibiraka gusa.” 

Imran yanavuze ko shampiyona y’u Rwanda yasubiye inyuma bikabije yewe n’abanyamahanga bayizanwamo bari ku rwego rwo hasi bigoye kugira icyo ubigiraho. 

Ati “Nakinaga muri Musanze FC nakoze imyitozo inshuro eshatu mu cyumweru, mfite inda nkaza nkatsinda amakipe akomeye nkasoza shampiyona mfite ibitego icyenda. Iyo ntabwo ari shampiyona.” 

Yakomeje avuga ko ikindi kibazo gikomeye kiri mu mupira w’u Rwanda ari ukubura indangagaciro yo guhatana kuko usanga hari umuyobozi w’ikipe runaka ariko afana indi bityo hakabaho guharirana. 

Ati “Umuntu ari mu ikipe ariko afana indi ku ruhande, ubwo iyo ni shampiyona? Njye APR FC ndayubaha cyane kuko yangize uwo ndiwe ariko uko duhuriye mu kibuga ndayitsinda. Turaho ntabwo tuzi ngo umupira w’amaguru ni iki?” 

Yagaragaje kandi ko umusaruro mwiza amakipe atandukanye y’ibihugu aheruka ari uko byibura hari gahunda yari yateguwe. 

Ati “Reka mbibutse mu 2008 mu Rwanda batangiye gushinga amarerero y’umupira atandukanye nka Isonga, SEC Academy, bizamuka uko. Mu 2010 twakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, mu 2011 twagiye mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17.” 

Yakomeje agira ati “ Mu 2014 twagiye mu Gikombe cya Afurika dukurwamo n’ibibazo bya Daddy Birori. Uwo niwo mupira ubundi benshi baririmba umutoza Stephen Constantine ariko mu byukuri urebye ni Richard Tardy watangiranye n’abato bagiye mu Gikombe cy’Isi.” 

Imran yasoje agaragaza ko ubu byahindutse umupira utagitegurwa kuko n’abitabiriye amarushanwa atandukanye nta wumenya irengero ryabo. 

Ati “Ubu turi kuvunikira ubusa reba hari abana mu myaka mike ishize batwaye umudali muri CECAFA U-18 yarimo Nyarugabo Moïse, hari indi yabereye i Rubavu yarimo umwana witwa Gatete Jimmy ubuse barihe?” 

Nshimiyimana Imran yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Police FC, APR FC, Rayon Sports, Musanze FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *