Parmehutu yo mu bihe bya kera yagarutse mu isura nshya?

Ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mahanga bigenda bifata indi ntera, ku buryo bizamura imitekerereze ya Parmehutu yo hambere. Ni imyumvire yo gushyira imbere ubwoko bw’Abahutu, yagejeje no ku kumva ko Abatutsi bagomba kwicwa.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bikomeje kubamo benshi mu bahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Si ibya vuba, kuko mu gihe cy’ubukoloni amateka agaragaza ko hari bamwe mu bakoloni bafashije Aba-Parmehutu mu bwicanyi.

Inyandiko y’Umubiligi watwaraga Kigali, ivuga ko mu bwicanyi bwo mu 1959 yahuye n’Aba-Parmehutu bica Abatutsi, ababajije uwabahaye amabwiriza bamusubiza ko ari umukoloni umwungirije witwaga Hejermond.

Icyo gihe ngo byaramutunguye abibwira Col Guy Logiest nk’umukuriye wari Rezida w’u Rwanda, undi amusubiza ko abizi, anabishyigikiye.

Ibyo byose bigaragaza ko u Bubiligi ari igihugu gifite uruhare mu mateka maremare yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ubuyobozi bw’iki gihugu ubwabwo bugorwa no gukoresha imvugo nyayo.

Na nyuma ya Jenoside, imyitwarire y’abayobozi bamwe b’u Bubiligi iracyari muri uwo mujyo.

Mu butumwa aheruka kwandika kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmès, yagize ati: “Kuri uyu wa 7 Mata ibitekerezo byacu biri ku nzirakarengane za Jenoside yo mu Rwanda imiryango n’abavandimwe babo. Akababaro karacyahari, ntitwibagirwa”.

Ijambo ’Jenoside yo mu Rwanda’ rikomeje gukoreshwa n’abatemera Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, cyangwa se ko hatari hagambiriwe kwicwa Abatutsi gusa, ahubwo n’Abahutu.

Ibyo bakabijyanisha n’icyo bita “kwibuka bose”, birengagije ko ubwicany bwari bugambiriye Abatutsi, ndetse Umuryango w’Abibumbye wemeje ko imvugo ikwiye ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu Bubiligi habera byinshi

Uretse imyitwarire yakomeje kugaragara ku bayobozi, mu Bubiligi hasa n’ahahindutse ubwihisho butekanye bw’Abanyarwanda bayobotse ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benshi muri bo usanga ari abahoze mu buyobozi bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abana babo bonse ibyo bitekerezo, bakananirwa kubyigobotora.

Ni naho haba ibikorwa by’ishyirahamwe Jambo Asbl, rivuga ko rirengera ikiremwamuntu, nyamara abasesenguzi bahamya ko rigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bayobozi baryo harimo Placide Kayumba, akaba umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25.

Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye Abatutsi basaga 30.000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.

Hari kandi Natacha Abingeneye, umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi akaba n’Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

Harimo kandi Gustave Mbonyumutwa, umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa wahamijwe n’inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w’u Rwanda mu 1961.

Shingiro Mbonyumutwa yabaye n’umuyobozi w’ibiro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aheruka gupfira mu Bubiligi.

Muri icyo gihugu ni naho haba Denise Zaneza, uvuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Uyu ni umwana w’imfura wa Marcel Sebatware uba mu Bubiligi, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bagize Jambo Asbl kandi habamo na Liliane Bahufite, umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu yari Gisenyi mu 1990-1993. Uyu ni nawe wari umuvugizi w’ingabo zakoze Jenoside, ubwo zahungiraga muri Zaire.

Harimo na Laure Nkundakozera Uwase, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News akoranaho na Ruhumuza Mbonyumutwa.

Uyu ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera, wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND.

Sylvie Mukankiko

Ni umwe mu bakomeje kugaragaza imvugo zihembera urwango, zihakana ndetse zigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho anakoresha imvugo zigoye kuzinyuza mu itangazamakuru.

Hari amakuru ko aba muri Denmark.

Ni ibiganiro asakaza yifashishije YouTube, akagenda ananyuzamo indirimbo za Bikindi Simon washishikarije Abahutu kwica Abatutsi, harimo nk’iyitwa Akabyutso, aho aba avugamo ngo “rubanda nyamwinshi murabe maso”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aheruka guhamya ko imvugo z’uyu mugore zikwiye kwerekana akamaro ko kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, ndetse ko “icyabusenye kigihari”.

Yakomeje ati: “Arerekana ibintu bibiri bikomeye. Icya mbere ni urwango afitiye abo yita inyenzi na FPR, akabatuka pe, ku buryo bukomeye, ntatinya kuvuga ibitutsi bimwe muvuga ngo ni ibishitani, akoresha amagambo yose ya gishumba, kugira ngo hagire n’abamukurikira nyine, ariko icya kabiri, akagaruka ku cyo yita ubumwe bw’abahutu”.

Umusesenguzi Tom Ndahiro we yanditse kuri Twitter ko Mukankiko ari: “umujenosideri ubyemera kandi ubiharanira”.

Yakomeje ati: “Atakabaye we, ntabwo yakwirirwa yumva indirimbo za Bikindi Simon atari Umupawa mu bandi. Iyo ubona uko yizihirwa abyina Akabyutso (Mbwirabumva) ya Bikindi, icyo aba abura ni umuhoro n’Umututsi atema”.

Ibihugu biraha icyuho abajenosideri

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 7 Mata, Perezida Paul Kagame yavuze ko izina inyenzi ryakoreshejwe mu gusobanura icyiciro kimwe cy’abantu, ku buryo ababicaga bumvaga ko bica inyezi.

Yakomeje ati: “Kuvuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ni gute bitari byo? Wabigiraho ikibazo ute? Byagibwaho impaka bite? Kereka ubaye ufite ikindi kibazo”.

“Iki ni cyo giha icyuho aba bajenosideri batangira kuvuga ko baharanira demokarasi, abo bantu ngo baharanira demokarasi, bashaka kuyizana mu Rwanda, mu Rwanda rudafite demokarasi, rudaha abaturage umudendezo wo kuvuga ibyo batekereza, rudafite buri cyose gikwiye ikiremwamuntu”.

Gusa yavuze ko iyo umuntu agututse ubyakira, kuko ibyiza ari ukutamusubiza.

Yakomeje ati: “Isomo rero urubyiruko rwacu rugomba kwigira ku gihugu cyacu ni iri: Mureke dukore ibyo dukeneye gukora, tube abo dushaka kuba bo, ibindi ni urugamba. Kandi ni urugamba tugomba kurwana bya nyabyo”.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *