RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye w’u Burundi kuyihuza n’u Rwanda

Ihuriro rya RNC (Rwanda National Congress) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro, ryandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye rimusaba kuyobora ibiganiro biciye mu nzira y’amahoro ryifuza kugirana na Leta y’u Rwanda risanzwe ritavuga rumwe na yo.

Ni mu ibarurwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo tariki ya 22 Werurwe 2022.

RNC irashimira Perezida Ndayishimiye kuba kuva yajya ku butegetsi yarashoboye kunga Abarundi bari baracitsemo ibice, agakemura ibibazo bya politiki byari hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Iri huriro rishinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda rivuga ko rikurikirana ibiganiro Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi zikomeje kugirana kugira ngo zikemure ibibazo byatumye umubano wabyo uba mubi guhera mu mwaka w’2015, kandi ngo rirabishyigikiye, naryo ngo rikaba ryifuza ibiganiro.

Ryagize riti: “RNC yiteguye ibiganiro na Leta y’u Rwanda ku bw’inyungu z’amahoro”.

“Turagusaba nyakubahwa ko watwunga kandi ukadufasha mu biganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo, ukadukemurira ikibazo kiri mu Rwanda binyuze mu mahoro”.

Mu minsi ishize, byavuzwe ko Leta ya Uganda iri kugirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa nk’uwashinze RNC, bimumenyesha ko itazongera kumutera inkunga, bikaba byarakurikiye uruzinduko rw’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano akaba n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Hari amakuru yahwihwiswaga y’uko u Rwanda rwaba rwarohereje intumwa zitabira ibi biganiro.

Ariko mu kiganiro abagize guverinoma bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 16 Werurwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Prof. Nshuti Manasseh yarabihakanye, anemeza ko bitazigera binabaho.

Prof Nsuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rufata Kayumba Nyamwasa nk’ufite imigambi mibisha yo kuruhungabanya bityo nta mpamvu yo kumvikana nawe.

Prof Nshuti yagize ati: “Ngira ngo tuyumva nk’uko mwayumvise ariko Abagande bagiyeyo muri gahunda zo kumvikana na bariya, twe ntabwo tugomba kujyana na bo, nta n’impamvu”.

“Kuko dufata ba Kayumba Nyamwasa nk’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, birazwi”.

“Rero nta mpamvu yo kumvikana na bo, ngira ngo bagiyeyo mu mibanire yabo na bo ariko ntabwo dushobora kujyana na bo. Ntibishoboka”.

RNC yashingiwe mu buhungiro na Kayumba Nyamwasa wambuwe ipeti rya Lieutenant General, Colonel Patrick Karegeya wapfuye mu 2013, Dr Rudasingwa Théogène na Gerald Gahima, mu Kuboza 2010. Leta y’u Rwanda iyita umutwe w’iterabwoba.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *